Gen Mutayomba yahunze Masisi yerekera mu mashyamba nyuma y’umuriro wa M23

Amakuru ava muri Teritwari ya Masisi avuga ko nyuma y’imirwano itari yoroshye mu gice cya Gatoyi , Gasenyi,ku Mahema,Luke,Gatobotobo,Bukinanyana,Showana na Walikale muri gurupoma ya Nyamaboko ya mbere niya kabiri, byaje kurangira M23 irushije agatuza, Ihuriro rya FARDC ryari riyobowe na Gen Mutayomba rirahunga ryerekera muri Ufamando ya 1 hagana mu mashyamba ya Walikale. Amakuru dukura […]
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye yivuye inyuma ibirego bya Vital Kamerhe

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko yamaganye yivuye inyuma ibirego bidafite ishingiro Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe yashyize ku Rwanda, ubwo yari i Genève mu Busuwisi. Ku wa 30 Nyakanga ubwo Kamerhe yari mu nama ya gatandatu ihuza ba Perezida b’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, yikomye u Rwanda, agaragaza ko igihugu […]
Green Party yifatanyije n’abanya-Gatsibo kwizihiza Umuganura

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, kuri uyu munsi w’umuganura ryakomereje ibikorwa byaryo rimaze igihe ryarasubukuye mu karere ka Gatsibo; aho ryakoreye inama rikanaha amahugurwa abarwanashyaka baryo. Aha i Gatsibo hanatorewe inzego z’ishyaka, zirimo Komite y’ishyaka ku rwego rw’akarere, iy’urubyiruko ndetse n’iy’abagore. Umuyobozi wa Green Party, Dr. Frank Habineza, yavuze ko mu […]
Umugaba Wungirije wa RAF yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS

Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere (RAF), Brig. Gen. Godfrey Gasana, ari gusura Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro zoherejwe muri Sudani y’Epfo kuva kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 31 Nyakanga kugeza ku itariki ya 2 Kanama 2025. Kuri uyu wa Kane, yasuye Umutwe urwanisha Indege w’u Rwanda (Rwanda Aviation […]
RDC: Herekanwe videos zishingirwaho bashinja ibyaha Kabila

Mu iburanisha mu ruhame ku wa Kane, itariki ya 31 Nyakanga, mu rubanza rwa Joseph Kabila, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwerekanye amashusho menshi ashinja uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Kongo, ukurikiranweho ibyaha byinshi. Muri ayo mashusho harimo ikiganiro uregwa yakoreye muri Afurika y’Epfo na Thabo Mbeki, wahoze ari perezida, ijambo rye yavuze ageze i Goma, […]
Umunyamakuru Ishimwe Ricard na we yafunzwe

Umunyamakuru Ishimwe Ricard ‘Umutasi’ ukorera Radiyo ya SK FM, yiyongereye ku bantu bafunzwe bazira amafaranga batanzweho ubwo bajyaga kureba umukino wa APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri. Ishimwe Ricard yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga. Umuyobozi wa SK FM, Sam Karenzi yatangaje ko ejo ku wa Kane […]
Intumwa zavuye mu Gisirikare cya Sri Lanka zaje kwigira byinshi ku mikorere ya RDF

Itsinda ry’abasirikare bakuru, barimo abanyeshuri 18 n’abarimu bo mu ishuri rya gisirikare rya Sri Lanka Command and Staff College (DSCSC), riyobowe na Commodore (Brig Gen) Narinda Dissanayeke, kuri uyu wa Kane, itariki 31 Nyakanga, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura. Izi ntumwa ziri mu Rwanda mu rugendoshuri kuva ku itariki ya 28 […]
Mugisha Bonheur yaguzwe miliyoni 600 Frw

Mugisha Bonheur ukina hagati mu kibuga agiye gukinira Al Masry yo mu Misiri nyuma yo kuva muri Stade Tunisien yo muri Tunisia. Iyi kipe yamutanzeho akayabo ka $450,000 arenga miliyoni 600 FRW. Bonheur ari mu bakinnyi bakomeye b’Abanyarwanda bakinira hagati mu kibuga. Mu mwaka ushize, yatsinze ibitego bitanu muri shampiyona ya Tunisia ndetse aherutse no […]
Togo: Umufaransa afunzwe ashinjwa gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu

Umufaransa, Steeve Rouyar, amaze amezi hafi abiri afungiwe muri Togo. Imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko iyi mpuguke mu icungamari w’imyaka 44 aregwa gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, nyuma yo gutabwa muri yombi mu myigaragambyo yahungabanije igihugu mu ntangiriro za Kamena igahitana byibuze abantu barindwi. Uyu yari yabanje kugaragara kuri Televiziyo Guadeloupe La1ère ku itariki 17 […]
AFC/M23 igiye gushyiraho inzego zayo z’ubutabera

Umutwe wa AFC/M23 ugiye gushyira mu bice byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugenzura inzego nshya z’ubutabera zibangikanye n’iza Leta y’i Kinshasa. Muri iki cyumweru abayobozi ba ririya huriro barimo Corneille Nangaa, Gen. Sultani Makenga, Bertrand Bisimwa na Gen. Bernard Byamungu bahuriye mu nama yari igamije gusuzuma ibyo raporo ya Komisiyo yashyizweho […]