AFC-M23 yataye muri yombi umuyobozi wa kaminuza ya ISTGA-GOMA n’ umunyeshuri we

Ku munsi w’ ejo kuwa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2025, ubuyobozi bwa AFC-M23 mu mujyi wa Goma bwataye muri yombi Blaise Wambana, umuyobozi wa porogaramu (chef de section) mu Ishuri Rikuru ryigisha Imiyoborere n’Ubucuruzi rya ISTGA (Institut Supérieur de Techniques de Gestion des Affaires), hamwe n’umunyeshuri we witwa Sanvura Mukandama, wiga mu mwaka wa […]
Kenya yiteguye kwishyura TZ ku cyemezo yafatiye abarimo Abanyarwanda

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari, ubucuruzi n’inganda muri Kenya, Lee Kinyanjui, yatanze umuburo avuga ko igihugu cye gishobora kwihorera ku cyemezo cya Tanzaniya cyo kubuza abanyamahanga gukorera imishinga mito no gutangira serivisi zimwe na zimwe ku butaka bwa yo. Kenya irahamagarira Tanzaniya guhindura itegeko ribuza abatari Abanya-Tanzaniya gukora ibikorwa muri serivisi zigera kuri 15, harimo […]
Akanama gahuriweho n’u Rwanda na DRC katangiye ibiganiro

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byatangije ku mugaragaro inama ya mbere y’akanama gahuriweho n’impande zombi gashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington mu kwezi gushize. Iyi nama yabaye ku munsi w’ ejo ku wa Kane i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. , ikaba ari intambwe ya mbere […]
Twirwaneho yafashe mpiri abasirikare benshi b’u Burundi

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho uri mu yigize Ihuriro Alliance Fleuve Congo rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko wafashe mpiri abasirikare benshi barimo abo mu ngabo za kiriya gihugu n’u Burundi. Twirwaneho mu itangazo yasohoye ku wa 30 Nyakanga, yavuze ko bariya basirikare yabafatiye mu mirwano mu bihe […]
Umwana wa Mike Karangwa yapfuye

Umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bazwi cyane mu Rwanda, Mike Karangwa ari mu kababaro nyuma yo gupfusha umwana w’ubuheta. Uyu mwana w’umuhungu yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa 31 Nyakanga 2025, azize uburwayi yari amaranye iminsi. Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, Mike Karangwa yatangaje ko umwana yari amaze igihe arwaye, akaba yitabye Imana afite umwaka […]
Burundi : Abadepite basabwe kwiga icyongereza

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gelase Daniel Ndabirabe, yasabiye abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu kwiga Icyongereza, kugira ngo bazajye babasha gusobanukirwa ibyavugiwe mu nama mpuzamahanga bazajya bitabira. Ndabirabe yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga, nyuma y’uko yari amaze kongera gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko mu myaka itanu iri imbere n’amajwi […]