Impunzi zisaga 10,000 zahunze imirwano zibayeho nabi muri Uvira

Impunzi z’ abaturage basaga 10,000 bari mu bice bya Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bariho mi mibereho mibi kandi iteye ubwoba nyuma yo guhunga intambara za M23 ihanganyemo n’ igisirikari cya Congo FARDC n’ abo bafatanyije baturutse mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo. Abo baturage […]

Stade Umuganda yuzuye umwanda

Mu gihe hasigaye ukwezi n’iminsi mike ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda itangire, Stade Umuganda iri mu kaga gakomeye gaterwa n’umwanda ukabije no gusaza kwayo. Usuye ahantu hatandukanye muri iyo Stade, hahita higaragaza ibimenyetso by’uko hakenewe gusanwa ndetse n’isuku ikomeye. Ibice byinshi, birimo urwambariro, intebe z’abatoza n’abasimbura, ndetse n’inkuta zikikije ikibuga, […]

Uranium ya Niger: Russia mu mugambi wo kwirukana Ubufaransa

Mu ruzinduko rwe i Niamey, Minisitiri w’ingufu w’Uburusiya Sergei Tsivilev yabonanye na Jenerali Abdourahamane Tiani kugira ngo baganire ku bufatanye bw’ubukungu hagati y’ibihugu byombi mu gihe ibirombe bya Uranium byahoze bikoreshwa n’isosiyete y’Abafaransa Orano bishyirwa mu maboko y’gihugu. Ku wa mbere, tariki ya 28 Nyakanga, Minisitiri w’ingufu w’Uburusiya yatangaje ko Uburusiya bwifuza “gukoresha uranium ya […]

Menya umushinga Manhattan wavuyemo igisasu kirimbuzi cyahinduye amateka y’isi

Turi mu mwaka wi 1942, Abanazi ubwo bari bamaze gufata hafi Uburayi bwose. Mu gihe ku rundi ruhande rw’inyanja ya Atalantika abantu 1400 barimo abahanga muri Siyansi, ubwubatsi, ubugenge no mu butabire bwa Atomike, bari mu gikorwa cy’ibanga kabombo ku rwego rwo hejuru. Muri iki gikorwa nubwo harimo abantu benshi ariko abari bazi uyu mushinga […]

Uwahoze ari rutahizamu wa APR FC muri Rayon Sports

Rutahizamu Yves Mugunga wahoze muri APR FC mbere yo guca no mu makipe ya Kiyovu Sports na Gorilla FC, ari mu muryango winjira muri Rayon Sports. Amakuru avuga ko nta gihindutse Mugunga Yves asinyira Murera kuri uyu wa Kabiri. Mugunga Yves w’imyaka 29 y’amavuko, mu mwaka ushize ni bwo yari yerekeje mu kipe ya Al-Selmiyah […]

Ingabire Victoire yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

Victoire Ingabire yajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyo gukomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe ategereje kuburana, atanga impamvu umunani yemeza ko zisobanura ishingiro ryo kumufungura by’agateganyo. Kuri uyu wa Mbere, itariki 4 Kanama 2025, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwumvishije ubujurire bwe. Nibwo bwa mbere kandi kuva yafatwa muri Kamena, Victoire Ingabire yagaragaye mu […]

Ni ibiki Gen. Makenga yavugiye mu nama ikomeye yayoboreye i Goma?

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, ku wa Mbere tariki ya 4 Kanama yayoboye inama yo mu rwego rwo hejuru yahuje abayobozi batandukanye bo muri uriya mutwe. Ni inama yabereye mu mujyi wa Goma yitabirwa n’abayobozi barimo Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Erasto Bahati Musanga, ba Guverineri bamwungirije, Meya w’Umujyi wa Goma, […]

Rutshuru: Inyeshyamba za CMC zahuye n’uruva gusenya nyuma yo gushotora M23

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 4 Kanama 2025, habaye imirwano ikaze hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo bo mu mutwe wa Collectif des Mouvements pour le Changement (CMC) mu midugudu myinshi yo muri Gurupoma ya Kihondo, uherereye muri Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru. Imirwano yavuzwe nko mu ma saa tatu za […]

U Rwanda rugiye kwakira abimukira barenga 250 bo kwa Trump

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yamaze kugera ku bwumvikane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kwakira abimukira ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump buteganya kwirukana ku butaka bwa kiriya gihugu. Muri Kamena uyu mwaka ni bwo ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yemerera u Rwanda kwakira abimukira babarirwa muri 250, akaba ari amasezerano yashyiriweho umukono […]