Aissa Cyiza yagizwe CEO wa Royal FM

Tariki ya 6 Kanama 2025, ubuyobozi bwa Royal FM bwatangaje ko Aissa Cyiza yagizwe Umuyobozi Mukuru w’iyi radiyo, nyuma y’amezi atanu yari amaze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije. Aissa Cyiza asanzwe azwi nk’umunyamakuru w’inararibonye wamenyekanye cyane binyuze mu kiganiro AM to PM gitangira saa Tanu kugeza saa Munani kuri Royal FM, aho amaze imyaka umunani. Yatangiye […]

Uwahoze ari Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yapfuye

Uwahoze ari Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Tanzania, akaba yari n’umudepite uhagarariye akarere ka Kongwa, Job Yustino Ndugai, yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2025, aguye mu mujyi wa Dodoma, aho yari arwariye. Urupfu rwe rwemejwe na Parezida w’Inteko ya Tanzania akaba na Perezida w’Umuryango Mpuzamahanga w’Inteko Ishinga Amategeko (IPU), […]

Jules Karangwa yagizwe umuyobozi wa Rwanda Premier League

Jules Karangwa wari usanzwe ari Umujyanama mu by’amategeko mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yashyizwe ku mwanya w’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rwanda Premier League – urwego rushya rushinzwe gutegura no kuyobora Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda. Uyu mwanya mushya ahawe ni ubwa mbere uhawe umuntu kuva uru rwego rwashyirwaho, kandi biteganyijwe ko Karangwa azagirira […]

Ibitero simusiga byiriwe mu misozi ya Minembwe bigabwe n’ ihuriro rya leta ya DRC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 06/08/2025 Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye ibitero mu duce dutandukanye dutuwe n’Abanyamulenge twa Mibunda na Rugezi two mu misozi miremire y’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko agace ka Mibunda ko muri Teritware […]

Operasiyo Kitona: Igitero kabuhariwe cyakozwe n’ingabo z’u Rwanda

Tariki ya 4 Kanama 1998, nibwo habaye Operation Kitona yaramamaye cyane kugeza nubwo yigishwa mu mashuri, mu mirwano yari imaze igihe irimo ingabo z’u Rwanda na Uganda  zarwanaga n’ingabo za DRC zifatanyije n’ingabo z’bihugu bya SADEC, Operasion Kitona cyari igitero kidasanzwe cyayobowe na Jenerali Jemes Kabarebe w’u Rwanda, mu ntambara ya Congo ya kabiri ubwo […]

Ghana: Minisitiri w’Ingabo n’uw’Ibidukikije bapfuye

Minisitiri w’Ingabo za Ghana ndetse n’uw’Ibidukikije, bari mu bantu umunani bapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kanama baguye mu mpanuka ya kajugujugu. Aba ba Minisitiri bombi bapfanye n’abandi bayobozi batatu ndetse n’abasirikare batatu bo mu ngabo za Ghana zirwanira mu kirere bakoraga muri iriya ndege. Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida John Mahama wa Ghana, […]

Goma: Umukwabu wa M23 wafatiwemo abatari bake bakekwaho kuba ibyitso bya FARDC na FDLR

Amakuru aturuka mu mujyi wa Goma aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kanama, inzego z’umutekano za M23 zahakoreye umukwabu wasize hafashwe abatari bake bakekwaho guteza umutekano muke. Abafashwe biganjemo insoresore bafatiwe mu gace ka Mabanga, mu majyepfo ya Komine ya Karisimbi. Ni ku nshuro ya gatandatu M23 yari ikoreye […]

Amerika igiye kujya yishyuza Frw miliyoni 21 abanya-Malawi n’abanya-Zambia bashaka Viza

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gutangira kwishyuza abaturage bava mu bihugu bya Malawi na Zambia $ 15,000 (arenga Frw miliyoni 21), kugira ngo babashe guhabwa za Viza ku bagiye kuzikoreramo ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa abagiye gutembera. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Tammy Bruce, yatangaje ko ikiguzi cya Viza ku banya-Zambia na Malawi cyazamuwe […]

Hakim Sahabo yagize uruhare rukomeye mu gushyingura ‘Mama Mukura’

Hakim Sahabo, umukinnyi w’Amavubi ukinira Standard de Liège, ni we watanze byinshi mu gutegura no gutanga ibikenewe byose kugira ngo Mukanemeye Madeleine, benshi bazi nka “Mama Mukura”, ashyingurwe mu cyubahiro gikwiye. Mukanemeye yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025, ashyingurwa ku wa kabiri tariki ya 5 Kanama. Amakuru avuga ko Hakim Sahabo yatanze […]