Tshisekedi yashyizeho abayobozi bashya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza (ANR)

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi, wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yashyizeho abayobozi bakuru babiri bashya b’amashami y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (ANR). Iteka rya perezida ryasomwe kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 5 Kanama 2025, kuri Radio na Televiziyo bya Congo, RTNC, rivuga ko uwitwa Kalala Musungu Théophile Charles yagizwe umuyobozi mukuru, w’ishami ry’imbere mu gihugu, naho […]

Gasopo ya Polisi y’u Rwanda ku bishora mu byaha muri Expo

Kuri uyu wa 5 Kanama 2025, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yagaragaje ko inzego z’umutekano zafashe ingamba zikomeye zo kurinda umutekano mu Imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Kigali, ahazwi nk’i Gikondo, riri kuba ku nshuro ya 28. Yavuze ko nubwo iri murikagurisha ari urubuga rw’ubucuruzi no kwidagadura, hatihanganirwa ibikorwa bishobora kubangamira ituze […]

Rwatubyaye wari waraburiwe irengero yagaragaye mu matware y’Abatalibani

Myugariro Rwatubyaye Abdul wari umaze igihe asa n’uwaburiwe irengero, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Abu Muslim Farah Football Club yo muri Afghanistan.   Uyu musore usanzwe akinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yemeje ko ari umukinnyi w’iyi kipe biciye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Ni ubutumwa bwari buherekeje amafoto yashyize kuri ruriya rubuga, arimo […]

Netanyahu ntavuga rumwe n’igisirikare cya Israel ku kwigarurira Gaza yose

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 5 Kanama, Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu yatangaje ko Israel igomba “gutsinda burundu” Hamas muri Gaza,  ariko Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Israel, kimwe n’igice kinini cy’ubuyobozi bukuru bwa gisirikare, barwanya igitero gishya cyo kwigarurira agace ka Palestine.  Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Israel, Eyal Zamir, yemeza ko Israel irimo irashaka […]

Konti zirenga miliyoni 7 za WhatsApp zafunzwe

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Kanama 2025 sosiyete Meta yatangaje ko yasibye konti za WhatsApp zigera hafi kuri miliyoni 7 zari zifitanye isano n’ubutekamutwe mu gice cya mbere cy’uyu mwaka, kandi ikomeje gufata ingamba zikomeye zo kubikumira. Clair Deevy, ushinzwe ibikorwa by’inyuma muri WhatsApp, yavuze ko: “Ikipe yacu yamenye izo konti kare, izifunga […]

Imyaka 80 irashize Amarika iteye igisasu cya kirimbuzi mu mujyi wa Hiroshima

Umujyi wa Hiroshima, ni umwe mu mijyi yo mu Buyapani ya kera kandi ifite amateka akomeye, aho kuri iyi tariki ya 6 Kanama uri kwibuka imyaka 80 ishize igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigabye igitero cy’inkazi kuri uyu mujyi hakoreshejwe igisasu cya kirimbuzi. Kuri iyi tariki ya 6 Kanama mu mwaka w’1945, nibwo […]

Bisimwa yatanze umucyo ku bwicanyi baherutse gushinjwa gukorera abasivili 169

Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye ibirego by’Ibiro Bihuriweho by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu biherutse gushinja uyu mutwe kwica abasivili 169 muri Rutshuru nk’uko biherutse gutangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Reuters, avuga ko ari ibirego bishingiye ku makuru yatanzwe n’umu FDLR uzwi witwa Mulumba, anenga Umuryango w’Abibumbye gutangaza ibintu utagenzuye kandi utabuze uburyo. Mu mpera […]

Uwakoreraga AS Kigali ashobora kuyijyana mu nkiko

Nsabimana Jean de Dieu, wahoze ari umuganga wa AS Kigali, yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abumenyesha ko bumufitiye imishahara y’amezi 13 ndetse n’andi mafaranga agera kuri miliyoni 6,7 Frw. Naramuka atishyuwe mu gihe kitarenze icyumweru, ngo azitabaza inkiko. Uyu mugabo, wakoranaga na Muganga Rugumaho Arsène mu kwita ku bakinnyi, avuga ko nyuma yo guhagarikwa batishyuwe amafaranga […]

Ruswa inzitizi ku iterambere n’ umutekano w’ibihugu bya SADC

Umuryango w’ ibihugu bya Afurika y’ Amajyepfo SADC  watangaje ko ibihugu bigize uyu muryango bikomeje guhura n’ingaruka zikomeye zishingiye kuri ruswa, kandi ko iki kibazo gikomeje kuba imbogamizi ku mutekano no ku bukungu bw’ ibyo bihugu. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ uyu muryango wagaragaje ko nubwo hari intambwe zimwe na zimwe zimaze guterwa mu kurwanya […]

Perezida Kagame yatashye ubukwe bw’umuhungu wa Minisitiri Dr. Biruta (Amafoto)

Perezida Paul Kagame ari mu bashyitsi b’imena batashye ubukwe bwa Sous-Lieutenant Edmond Biruta, umusirikare mu ngabo z’u Rwanda akanaba umuhungu wa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Sous-Lieutenant Biruta yashyingiranwe n’umukunzi we, Bwiza Samantha, mu birori bibereye ijisho byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye. Amafoto n’amashusho atandukanye yerekana Perezida Paul […]