Uwahoze ari Minisitiri muri Guverinoma ya RDC yinjiye muri M23

Paluku Kisaka Yereyere wahoze ari Minisitiri muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yinjiye mu mutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa kiriya gihugu. Yereyere ukomoka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yabaye muri Guverinoma ya RDC nka Minisitiri w’Imibereho Myiza y’Abaturage, Kwishyira Hamwe ndetse n’Ibikorwa by’Ubutabazi. Uyu mugabo usanzwe ari umurwanashyaka w’Ishyaka PPRD rya Joseph […]
Nimunyemerere mbabwire ko tudatomboye neza: Gen. Mubarakh Muganga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yatangaje ko nubwo APR FC itatomboye byoroshye mu irushanwa rya CAF Champions League, nta mpungenge ikwiriye kuba ku bakunzi b’iyi kipe. Yabivuze mu magambo agira ati: “Nimunyemerere mbabwire ko tudatomboye neza ariko nanone tudatomboye nabi. Bitandukanye n’ibyo muvuga, ndagira ngo mbabwire ko Pyramid ikipe yacu izayikuramo.” Ibi yabivuze […]
Confederation Cup: Rayon Sports yatomboye ikipe yo muri Tanzania

Ikipe ya Rayon Sports yatomboye Singida Big Stars yo muri Tanzania, mu mikino y’irushanwa rya Total CAF Confederation ry’uyu mwaka. Tombola y’uko amakipe azahura muri iri rushanwa yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania. Rayon Sports na Singida bazahurira mu mukino ubanza hagati y’itariki ya 19 n’iya 21 Kanama, uwo kwishyura ube nyuma y’icyumweru kimwe. […]
Biramahire Abeddy yikumburiye kawunga n’umugore

Rutahizamu w’Amavubi, Biramahire Abeddy kuri ubu ukinira ikipe ya ES Setif yo muri Algeria, yatangaje ko akumbuye cyane umugore we Vanessa n’umuhungu wabo, ndetse n’ibiryo bya gakondo by’u Rwanda birimo kawunga n’ibishyimbo. Nyuma yo kugera muri ES Setif, aho yagiye avuye muri Rayon Sports nyuma yo kongera amasezerano y’imyaka ibiri ariko iyi kipe ikemera kumurekura, […]
Lamine Yamal na Lewandowski bahanwe

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) yaciye amande y’amayero 5,000 kuri buri mukinnyi wa FC Barcelona, Lamine Yamal na Robert Lewandowski, nyuma y’amakosa bakoreye mu mukino wa Champions League wahuje Barcelona na Inter Milan mu gice cya 1/2 cy’irangiza. Nk’uko itangazo rya UEFA ribivuga, aba bakinnyi bananiwe gukurikiza amabwiriza y’umukozi ushinzwe igenzura ry’imiti yongerera ingufu […]
Bujumbura: Ibura ry’amashanyarazi ryateje imfu z’impinja

Impinja zitaramenyekana umubare zapfuye kubera ibura ry’amshshanyarazi mu bitaro Prince Regent Charles biherereye mu mujyi wa Bujumbura i Burundi. Ibi bije nyuma y’iminsi itatu ibice byinshi by’uyu mujyi biri mu icuraburindi, kubera ibura ry’amashanyarazi. Usibye impinja zapfiriye muri biriya bitaro, amakuru anavuga ko abantu bafite ababo mu buruhukiro bwa biriya bitaro na bo ku wa […]
Mr Eazi yarongoye

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Oluwatosin Ajibade uzwi cyane nka Mr Eazi, yarushinze n’umukinnyi wa filime akaba n’umukobwa w’umuherwe ukomeye, Temi Otedola mu muhango w’ubukwe bwabereye muri Iceland ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025. Ibirori byabereye muri Hallgrimskirkja Church, inzu y’amasengesho izwi cyane mu murwa mukuru wa Reykjavik, byitabirwa n’inshuti n’imiryango ya hafi, […]
Operasiyo Manhattan igice cya Kabiri

Imyaka 80 irashize hatewe igisasu kirimbuzi cya mbere ku isi mu ntambara ya kabiri y’isi. Mu nkuru yubushize mu gice cya mbere twababwiye uburyo igisasu kirimbuzi cyahinduye ibintu mu mateka y’isi mu mijyi ya Hiroshima na Nakasaki. Uyu munsi rero turagaruka ku mujyi wa Nakasaki nyuma yaho umwami w’Abami w’Ubuyapani yanze kumanika amaboko. Kuwa 6 […]
Ibyo wamenya kuri Palesitine nk’igihugu gishaka kwigenga

Kuva mu bwami bwa Ottoman kugeza kuri Manda y’Ubwongereza,intambara y’iminsi itadatu ,amasezerano atandukanye byagiye bikorwa, ariko kugeza nubu Palesitine iracyarwana nuko yabona ubwigenge. Amakimbirane amaze igihe kinini hagati ya Pelestine na Israel ni amwe mu yaranze akarere k’uburasirazuba bwo hagati ndetse akaba yarateje intambara zidashira muri ako karere kugeza na nubu.Kugira ngo dusobamukirwe aya makimbirane […]
Bayern Münich yasheshe amasezerano ya ‘Visit Rwanda’

Ikipe ya Bayern Münich yo mu Budage ku wa Gatanu yasheshe amasezerano yari ifitanye n’u Rwanda agamije kurumenyekanisha biciye muri gahunda ya Visit Rwanda, impande zombi zinjira mu mikoranire mishya. Iyi kipe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku wa Gatanu bombi bemeje ko binjiye mu cyiciro cya kabiri cy’imikoranire kizibanda ku gushaka abakinnyi ba ruhago bakiri […]