Burundi: Imbonerakure zikubutse kurwana muri Congo ziravuga ko zagambaniwe

Nyuma y’amezi umunani bagiye gufatanya na FARDC kurwanya M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abasore benshi b’Imbonerakure (Urubyiruko rwa CNDD-FDD) bavuga ko batabonye ibihembo byasezeranijwe cyangwa ubufasha.  Aba banyamuryango b’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD bavuga ko binjijwe mu gisirikare cy’u Burundi basezeranywa amadorari 500 ya Amerika hamwe no kwishingirwa ku biribwa. Umusore wahuriye […]

Gitifu w’Umurenge wa Kansi yapfuye

Nsanzimana Théogène, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, yapfuye azize uburwayi bikekwa ko ari stroke. Urupfu rwe rwatangajwe ku wa 13 Kanama 2025. Abayobozi b’inzego z’ibanze bakoranye na we bavuze ko yari amaze igihe gito cyane yimuriwe i Kansi avuye mu Murenge wa Ndora. Amakuru avuga ko yafashwe nijoro ari wenyine […]

Manzi Thierry na Djihad begukanye igikombe

Al Ahli Tripoli yo muri Libya, ikinamo Abanyarwanda Manzi Thierry na Bizimana Djihad, yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri icyo gihugu ku nshuro ya 14. Ku wa Kabiri, bakiniye kuri Stade ya Città di mu Butaliyani, bakina umukino wa nyuma wa kamarampaka bahura na Al Hilal Benghazi. Al Ahli yasabwaga kunganya kugira ngo […]

Goma: Abantu 5 baguye mu mpanuka yatewe n’inkongi y’ umuriro

Mu gitondo cy’ejo kuwa kabiri tariki ya 12 Kanama, ahagana saa cyenda z’ijoro, habaye inkongi ikaze y’umuriro ku muhanda wa Abattoir, mu gace ka Kyeshero, rwagati mu mujyi wa Goma, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi mpanuka yahitanye abantu batanu bapfuye bashye, mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye, […]

RDC: USA yafatiye ibihano umutwe w’inyeshyamba na sosiyete 2 z’Abashinwa

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Kanama, Minisiteri y’imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibihano ku nzego zifitanye isano n’ubugizi bwa nabi bw’imitwe yitwaje intwaro n’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibiro bishinzwe kugenzura umutungo w’amahanga (OFAC) byibasiye umutwe wa Coalition des Patriotes Résistants Congolais-Force de Frappe (PARECO-FF), ukorera […]

Korea: Keon Hee yabaye uwahoze ari First Lady wa mbere utawe muri yombi

Uwahoze ari umudamu wa mbere (First Lady) wa Koreya y’Epfo, Kim Keon Hee, yabaye uwa mbere mu mateka y’igihugu watawe muri yombi akurikiranweho ibyaha. Mu byaha uyu mugore wa perezida uherutse kweguzwa, Yoon Suk Yeol, aregwa harimo uburiganya mu bijyanye n’isoko ry’imigabane, ruswa no gukoresha icyo ari cyo mu nyungu ze, ibirego bihanishwa igifungo cy’imyaka. […]

Kicukiro: Hatangijwe icyumweru cyahariwe serivisi z’irangamimerere

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Kanama, mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali hatangijwe icyumweru cyahariwe irangamimerere, hanizihizwa Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere. Iki gikorwa ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro cyabereye mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye, aho Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere, Mutsinzi Antoine, yibukije abaturage akamaro k’Irangamimere. Yagize ati: “Uyu munsi turizihiza Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere […]

FARDC na M23 biri guteguzanya intambara yeruye

Umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakomeje gushinjanya ubushotoranyi no guteguzanya kurasana, mu gihe intambara ikomeye hagati y’impande zombi ikomeje gututumba. FARDC ku wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga biciye mu muvugizi wayo, Général-Major Sylvain Ekenge, yashinje ingabo za M23 kuba zikomeje kugaba ibitero ku birindiro byayo biherereye […]