Wa mugore ufite iminwa minini ku isi yongeye kurikoroza

Andrea Ivanova, umunya-Bulgaria w’imyaka 28, yamamaye ku isi kubera iminwa ye minini yongeye kwibagisha iminwa maze igirwa minini kurushaho. Kugeza ubu amaze gukoresha amafaranga abarirwa muri £20,000 (asaga miliyoni 30 Frw) kugira ngo igaragare nk’uko abyifuza. Ubusanzwe yakundaga kwisiga amavuta yoroheje (nude lip gloss), ariko ubu yahisemo guhindura agaragara yisiga “red lipstick”, ibintu byatunguye abamukurikira […]
Abantu 5 bishwe n’imvura

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko abantu batanu bishwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi ibiri igwa hirya no hino mu gihugu. Iyi Minisiteri yatangaje ko bane mu bapfuye bishwe n’inkuba, undi umwe agwirwa n’inzu. Ni mu gihe inzu 15 zangijwe n’ibi biza mu gihugu hose. Abantu batanu bishwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa […]
Ibiganiro byari biteganyijwe hagati ya DRC na AFC-M23 byaramburuye

Bimwe mu biganiro byari biteganyijwe kubera I Doha muri Qatar hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’umutwe wa AFC/M23 ejo ku wa mbere tariki ya 18 Kanama 2025 ntibikibaye kubera impamvu zitunguranye. Amakuru ava mu nzego zizewe aravuga ko kugeza ubu nta delegasiyo nimwe ku mpande zombi, haba ku ruhande rwa Kinshasa […]
Nigeria: Abagera kuri 40 baburiwe irengero nyuma y’impanuka y’ubwato

Mu gihugu cya Nijeriya habaye impanuka ikomeye yabaye ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, ubwo ubwato bwari butwaye abagenzi bagera kuri 50 bwarohamaga mu mazi abarenga 40 bakaburirwa irengero. Inzego zishinzwe ubutabazi mu gihuguu zatangaje ko abantu barenga mirongo ine kugeza ubu bataraboneka, mu gihe abagera ku icumi gusa aribo bamaze […]
Tanzania: Urukiko rwabujije gukurikirana imbonankubone urubanza rwa Tindu Lissu

Kuri uyu wa Mbere, urukiko rwo muri Tanzaniya rwabujije ibinyamakuru gutangaza imbonankubone urubanza ku byaha by’ubuhemu biregwa umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, Tundu Lissu, wanenze iki cyemezo. Umucamanza Franco Kiswaga, yavuze ko iryo tegeko rizafasha mu kurinda abatangabuhamya b’ubushinjacyaha, bitewe n’icyifuzo cy’umushinjacyaha wa Leta wavuze ko ari ngombwa guhisha umwirondoro wabo. Kiswaga yagize […]
Icyoba ni cyose muri Amerika kubera umuyaga wa Erin

Inkubi y’umuyaga Erin yongeye gufata ingufu igera ku rwego rwa kane (Category 4) ikomeje kwibasira inyanja ya Atlantika, aho ishobora guteza ibiza bikomeye n’imyuzure ku nkombe z’Uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga mwinshi byatangiye kugera mu birwa bya Bahamas y’Amajyepfo n’ibirwa bya Turks and Caicos, aho hashyizweho impuruza y’umuyaga udasanzwe. […]
Kigali: Yabuze ayo kwishyura indaya, ifatira imyenda ye

Umugabo wo mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Nyarugenge, yisanze mu mazi abira nyuma yo kuryamana n’indaya ariko akabura amafaranga yo kuyishyura. Byabereye mu Rwampara, ku mugoroba wo ku wa 17 Kanama 2025. Ababonye ibyabaye babwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yari yabanje kumvikana n’iyo ndaya ko azayishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw). Nyuma yo […]
FIFA yahaye Rayon Sports nyirantarengwa yo kuba yamaze kwishyura Robertinho Frw miliyoni 32.5 ye

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yahaye Rayon Sports iminsi 45 nka nyirantarengwa yo kuba yamaze kwishyura $ 22,500 (Frw 32,500,000) ibereyemo umunya-Brésil Robertinho wahoze ari umutoza wayo. Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho’ yari yareze Rayon Sports muri FERWAFA asaba ko yamwishyura umushahara w’amezi ane ungana na […]
Sudani: Hakozwe impinduka za mbere mu gisirikare kuva intambara yatangira

Kuri iki Cyumweru, itariki 17 Kanama, Umuyobozi wa Sudani akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, yasezereye abasirikare bakuru benshi, barimo n’umuyobozi ukomeye w’intambara, mu ivugurura rya mbere rikozwe mu gisirikare kuva aho intambara n’Ingabo za Rapid Support Forces (RSF) itangiriye mu 2023. Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko mu boherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo mu mazi abira nyuma y’amagambo yavugiye muri Iran

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yitandukanyije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen. Rudzani Maphwanya, nyuma y’amagambo aheruka gutangariza muri Iran. Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ubwo uyu Jenerali yahuriraga i Tehran na mugenzi we w’Ingabo za Iran, Major-General Seyyed Abdolrahim Mousavi, yagaragaje ko hari byinshi igihugu cye na Iran bisangiye. Ibiro Ntaramakuru the Press TV bya […]