Uganda yasezerewe muri CHAN

Ikipe y’igihugu ya Senegal, iheruka kwegukana CHAN, yatsinze Uganda igitego 1-0 mu mukino wa 1/4 cy’irangiza wabereye kuri Stade Mandela i Kampala, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2025. Igitego cyatsinzwe na Oumar Ba ku munota wa 62, nyuma yo gutera neza umupira yahawe na Libasse Guèye, cyahagije kugira ngo “Lions of Teranga” bagere […]
Menya ibitera kubabara mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina n’icyo wabikoraho

Niba ukunze kubabara mu gihe cyangwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, umubiri wawe uba uri kugerageza kukuburira ko hari ikitagenda neza; bityo ntugomba kubyirengagiza ahubwo ni ngombwa kwihutira kugana ivuriro ukamenya neza ikibitera. Akenshi kubabara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, biterwa n’impamvu zitandukanye. Muri zo, harimo uburwayi mu mubiri, ikibazo mu myanya ndagagitsina, ikibazo mu […]
Apostle McCoy wo muri Amerika yemeje ko u Rwanda ari ubwami bw’Imana

Umukozi w’Imana Apostle McCoy umaze kugera mu Rwanda inshuro ebyiri (2024 na 2025), aho aherutse kwitabira igiterane cya Thanks Giving Conference cyabereye kuri Revival Palace Community Church i Bugesera kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Kanama 2025, ari kumwe n’umugore we, yavuze ko u Rwanda ari ubwami bw’Imana. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Apostle […]
Colonel Nduwantare yiciwe muri Zambia

Colonel de Police Dieudonné Nduwantare wari umaze igihe gito asezerewe muri Polisi y’u Burundi, yiciwe muri Zambia. Amakuru atangwa n’umuryango w’uyu mupolisi avuga ko ku wa Kane w’iki cyumweru ari bwo yishwe n’abagizi ba nabi. Muri Zambia aho yiciwe yari yagiyeho gusura murumuna we. Umuryango we uvuga ko aticiwe kwa murumuna we, ko ahubwo hari […]
FARDC irigamba guhanura drone ya M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa Gatanu cyatangaje ko cyahanuye drone y’ihuriro rya AFC/M23 bamaze igihe bari mu ntambara. FARDC biciye mu muvugizi w’ibikorwa byayo bya gisirikare bizwi nka Sokola 2, Sous-Lieutenant Mbuyi Kalonji Reagan, yatangaje ko iyo drone yahanuriwe mu gace ka Nzibira gaherereye muri Teritwari ya Walungu ho mu […]
Amb. Ngoga yabajije UNSC niba itagira ibimenyetso by’uko RDC ikorana na FDLR

Intumwa y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yanenze akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri uriya muryango (UNSC) kamaze igihe karimakaje imvugo y’uko umutwe wa AFC/M23 ushyigikiwe n’u Rwanda, nyamara kakaba kadashobora kuvuga ku kuba FDLR ishyigikiwe na RDC. Amb. Ngoga yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 22 Kanama, mu ijambo yagejeje kuri kariya kanama. […]
Jay-Z yabaye umuhanzi ukize cyane ku isi

Umuhanzi w’icyamamare muri rap, akaba n’umushoramari, n’umuyobozi wa sosiyete y’imyidagaduro Sean “Jay-Z” Carter, yemejwe nk’umuhanzi ukize kurusha abandi ku isi, nk’uko ikinyamakuru Forbes kibitangaza, afite umutungo w’agaciro ka $2.5 miliyari (miliyari 3,125 z’amafaranga y’u Rwanda (RWF). Ubukire bwa Jay-Z ntibwaturutse gusa mu muziki, ahubwo bushingiye ku ishoramari rikomeye no kugira imigabane mu bikorwa bitandukanye by’ingenzi. […]
Yatwitse Café yanze kumushyirira mayonnaise ku mugati

Polisi yo muri Espagne yataye muri yombi umugabo ukekwaho gutwika café iherereye mu mujyi wa Los Palacios y Villafranca mu ntara ya Sevilla, nyuma y’uko abakozi b’iyo café banze kumushyirira mayonnaise mu mugati. Amashusho yafashwe na camera z’umutekano yerekanye uwo mugabo usanzwe ari uwo mu ntara ya Cordoba, asuka lisansi ku meza maze aratwika. Ibyo […]