Kera kabaye Perezida Trump yashimye Taylor Swift

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ku nkuru y’uko umuhanzikazi Taylor Swift yambitswe impeta n’umukinnyi wa NFL wegukanye igikombe cya Super Bowl, Travis Kelce. Aba bombi batangaje ibyo ku wa 26 Kanama 2025 ku rubuga rwa Instagram, bikurura ibyishimo n’impaka ku mbuga nkoranyambaga. Mu nama ikomeye Trump yari arimo hamwe n’abagize […]

Umugabo wubatse yahimbye urupfu rwe kugira ngo yibanire n’inshoreke ye

Mu ntara ya Wisconsin, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo w’imyaka 45 witwa Ryan Borgwardt yakatiwe igifungo cy’amezi atatu nyuma yo guhimba ko yaburiye mu mazi, kugira ngo asige umugore n’abana batatu akomeze ubucuti yari afitanye n’umugore bahuriye kuri murandasi. Urukiko rwamuhamije icyaha cyo kubeshya inzego z’umutekano, rumuhanisha igifungo cy’iminsi 89, bingana neza n’igihe […]

Nyanza: Umusore na se basambanyije abana babasimburanaho

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwategetse ko Claver w’imyaka 66 n’umuhungu we Tuyishime w’imyaka 25 bafungwa by’agateganyo iminsi 30, bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa bafite imyaka 16 na 17. Ubushinjacyaha buvuga ko aba bana bakoraga mu kabari ka Claver, aho bacuruzaga amandazi. Bavuga ko nijoro Claver n’umuhungu we babasambanyaga babasimburanaho, […]

U Bufaransa bwasubije Madagascar uduhanga tw’abantu 3 barimo umwami bishwe mu myaka 128 ishize

U Bufaransa bwasubije muri Madagascar uduhanga dutatu tw’abantu twabitswe mu nzu ndangamurage ya Paris mu gihe cy’imyaka 128, nyuma yo gusahurwa mu gihe cy’abakoloni, harimo n’ako bikekwa ko ari ak’umwami wa Madagascar waciwe umutwe n’Ingabo z’Abafaransa. Agahanga, bikekwa ko ari ak’Umwami Toera, n’utundi tubiri tw’abantu bo mu bwoko bwa Sakalava, twashyikirijwe Madagascar ku mugaragaro mu […]

U Rwanda na DRC byumvikanye gucyura impunzi zishaka gutaha ku bushake

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda byamaze kumvikana ku bijyanye no gucyura impunzi ku bushake bwazo, cyane cyane abahunze kubera imvururu n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Ibi byatangajwe na Grandi i Kinshasa, nyuma yo kugirana ibiganiro n’umukuru w’igihugu cya […]

RDC: Imirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba za Mobondo yaguyemo bane

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 26 Kanama, ku muhanda wa 17, hagati y’imidugudu ya Tubakita na Limete, muri Teritwari ya Kwamouth mu Ntara ya Maï-Ndombe, mu burengerazuba bwa Congo, biravugwa ko abarwanyi bane b’umutwe witwara gisirikare wa Mobondo biciwe mu mirwano yabahuje na FARDC. Nk’uko Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare aho, Capt. Antony Mualushayi abitangaza, […]

Bugesera: MINALOC yakoze ubugenzuzi bw’isuku, isukura n’imitangire ya serivisi

Kuri uyu wa Mbere ushize, itsinda rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ryasuye Akarere riganira n’Ubuyobozi ku gikorwa bajemo cy’ubugenzuzi bw’ibikorwa by’isuku n’isukura, Umuganda, imikorere y’Inteko z’Abaturage n’imitangire ya serivisi. Iri tsinda ryasuye Akarere ka Bugesera, ryakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard ari kumwe n’abayobozi b’amashami mu karere. Umukozi ushinzwe ubugenzuzi mu nzego z’ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi […]

Uvira: FARDC na Wazalendo barwaniye kugenzura umupaka wa RDC n’u Burundi, hapfa benshi

Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo aravuga ko ku wa Kabiri tariki ya 26 Kanama wiriwemo imirwano y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo basanzwe bazifasha ku rugamba. Kuva umutwe wa M23 wigarurira imijyi ya Goma na Bukavu hagati ya Mutarama na […]