Ingingo ku yindi: Menya amavugurura Perezida Kagame yakoze muri RDF

Mu ivugururwa rikomeye ry’igisirikare cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashyizeho amabwiriza mashya ya Perezida ahindura cyane imiterere n’imikorere y’igisirikare cy’igihugu. Aya mabwiriza mashya yasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 27 Kanama 2025, asimbuye ayari ahari kuva mu 2012, anazana serivisi nshya, amatsinda yihariye ndetse n’inzego nshya zigenzura […]

Kiliziya Gatolika igiye kwakira ibirori by’abatinganyi

Vatikani irimo gutegura ibirori byihariye bigenewe umuryango wa LGBTQ i Roma mu cyumweru gitaha, birimo Misa, amasengesho ndetse n’urugendo rugana ku rusengero rwa Mutagatifu Petero. Ibi bikorwa biteganyijwe ku wa 5–6 Nzeri 2025 bizaba bimwe mu by’ingenzi mu birori bya Yubile ya 2025. Ku wa 5 Nzeri, hazabera inama yiswe “Kumva ubuhamya bw’Abakirisitu ba LGBTQ”, […]

Ibizamini bya Leta: Menya amashuri yagize umusaruro wa nta kigenda kurusha andi mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda, rwasohoye urutonde rugaragaza uko amashuri yo hirya no hino mu gihugu yitwaye mu bizami bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025. Ni urutonde NESA yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 29 Kanama, nyuma y’iminsi 10 isohoye amanota y’ibizamini bya Leta ku banyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza ndetse n’abakoze […]

Drones za FARDC zarashe Abanyamulenge bwa 3

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryaraye ryongeye kugaba ibitero bya drones mu bice by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bituwe n’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Ku mugoroba (mu ma saa mbili) wo ku wa Gatanu tariki ya 29 Kanama ni bwo Drones zari zitangiye kugaba ibitero mu Minembwe; mu duce twa Mikenke […]

FERWAFA yabonye umuyobozi mushya

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, mu Nteko Rusange Isanzwe y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yabereye muri Serena Hotel, habereye amatora y’ubuyobozi bushya buzayobora imyaka ine iri imbere. Shema Fabrice, wahoze ayobora AS Kigali kandi akaba yari umukandida rukumbi wemerewe guhatana ku mwanya wa Perezida, yatorewe kuyobora FERWAFA asimbura Munyantwali Alphonse. […]

Indege z’indwanyi mu bikoresho bya RDF Perezida Kagame yategetse ko bigirwa ibanga

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze amavugurura atandukanye yasize hongerewe ingano y’ibikoresho byazo bigomba kugirwa ibanga. Iby’aya mavugurura bigaragara mu Iteka rya Perezida n° 013/01 ryo ku wa 25/08/2025 rigena ibikoresho bya gisirikare bigirirwa ibanga. Umukuru w’Igihugu yakoze aya mavugurura yisunze Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda; Itegeko n° 64/2024 ryo […]

Miss Jolly yaryumyeho kuri Lungumi

Miss Jolly Mutesi yari mu bitabiriye igitaramo cyo kumurika album “Vibranium” ya Nel Ngabo na Platini, ariko yanze kugira byinshi atangaza ku buzima bwe bw’urukundo ubwo yabazwaga ku mubano we na Lugumi Saidi. Abajijwe kuri Lungumi, Jolly yasubije agira ati: “Mureke twibande kuri Vibranium, muyumve kandi muyamamazanye.” Yirinze gusubiza ibibazo birebana n’urukundo rwe, mu gihe […]

Maj. Gen. Birungi yatawe muri yombi

Maj. Gen. James Birungi wahoze ari umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI), yatawe muri yombi. ChimpReports iravuga ko uyu musirikare afungiye muri gereza ya Polisi ya Gisirikare mu kigo cya gisirikare cya Makindye. Byitezwe ko agomba kugezwa imbere y’ubutabera ngo yisobanure ku byaha bikomeye acyekwaho birimo kugambanira igihugu, ruswa n’ibindi. Birungi yatawe […]

Amerika yumvikanye n’u Rwanda kujya ruyigurisha Wolfram icukurwa i Rulindo

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane tariki ya 28 Kanama, byasinyanye amasezerano yerekeye ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram. Ni amasezerano yashyizweho umukono na Sosiyete ya Trinity Metals icukura Wolfram mu birombe bya Nyakabingo mu karere ka Rulindo n’iya Global Tungsten Powders yo muri Amerika. Ku wa Kane […]