U Bufaransa buhangayikishijwe n’umudipolomate wabwo umaze iminsi afungiwe muri Mali

Hagati muri Kanama, ubuyobozi bwa Mali bwatangaje ko bwaburijemo “kugerageza guhungabanya inzego za Repubulika.” Abasirikare benshi, barimo abajenerali babiri, barafashwe. Mu bashinjwa kugira uruhare muri uku “kugerageza” guhungabanya ubutegetsi, harimo n’Umufaransa wavuzwe nk’umwe mu batangije iki gikorwa. Paris irabihakana kandi igaragaza ko ihangayikishijwe n’uyu mudiplomate wabwo. I Paris, ngo hari impungenge zikomeye z’umwenegihugu w’u Bufaransa […]

Perezida Kagame yashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bayobozi abaturage bibonamo

Mu bushakashatsi bwakozwe na Africa Today Media Group bugaragaza ishusho y’ukuntu abaturage babona abayobozi b’ibihugu byabo muri Afurika bwagaragaje ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ariwe uza ku mwanya wa mbere n’amanota 92% Nkuko Africa Today Media Group yabitangaje yavuze ko ubushakashatsi bwakorewe ku banyafurika 150 baturutse mu bihugu 38 by’uyu mugabane bwagaragaje abaperezida batatu […]

Inyeshyamba za CODECO zatwaye bunyago abaturage basaga 18 muri Ituri

Abantu nibura cumi n’umunani nibo bafashwe bugwate n’inyeshyamba za CODECO mu gace ka Pitso, muri Teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri. ubwo imodoka yari itwaye abagenzi n’ibicuruzwa ivuye ku isoko rya Bule igana i Bunia, yagwaga mu gico cy’abo barwanyi ku muhanda wa RN27. Amakuru y’abaturage avuga ko ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo wa […]

Ibyo biganiro ntacyo byageraho ntabishaka” Perezida Tshisekedi”

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi, yatangaje ko igihugu cye kidakeneye abahuza baturuka hanze, asaba ko ibibazo bya Congo byakemurwa n’Abakongomani ubwabo aho kugira ngo bikemurwe n’amahanga. Ibi Tshisekedi yabitangaje ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025 imbere y’ihuriro rya politiki Union sacrée, ashimangira ko ibiganiro byose […]

Mu Rwanda hatangiye kubakwa ikiyaga cy’igihangano kizava i Kigali kikagera muri Vunga

Mu Rwanda hatangiye kubakwa ikiyaga cy’igihangano kizaba gikubye kabiri Ikiyaga cya Muhazi kizaturuka i Kigali kikagera mu Ntara y’Iburengerazuba. Aya makuru yashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, itariki 31 Kanama 2025, na Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X. Amb. Uwihanganye yanditse ati: “Amakuru meza yo […]

Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye amasengesho ya “Young Leaders Prayer Breakfast”

Kuri iki Cyumweru, itariki 31 Kanama 2025, muri Kigali Convention Centre hateraniye amasengesho y’urubyiruko yo gusengera Igihugu azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast yitabiriwe n’abarenga 600 biganjemo urubyiruko, abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu n’abandi. Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, ni umwe mu banyacyubahiro bari muri Kigali Convention Centre, aho yitabiriye aya masengesho y’abayobozi […]

Abatunze imbwa mu Rwanda bategetswe kuzibaruza no kwerekana ko zakingiwe

Abafite imbwa mu Rwanda basabwe kuzibaruza ku buyobozi bw’imidugudu no kwerekana ibimenyetso byerekana ko zakingiwe buri mwaka, mu rwego rw’ubusabe bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB).  Uyu muhamagaro watanzwe ku itariki ya 29 Kanama, rishingiye ku itegeko ry’ubuzima bw’inyamaswa ryo mu 2008 ndetse n’itegeko rya minisitiri ryo mu 2020, yombi agamije gukumira uburangare […]

AFC/M23 iravuga ko Kinshasa yakajije umurego mu kwibasira abaturage n’ibirindiro byayo

Ihuriro rya AFC/M23 riravuga ko kuri uyu wa Gatandatu, itariki 30 Kanama 2025, ubutegetsi bwa Kinshasa bwateye indi ntambwe mu mugambi wabwo mubisha butangiza intambara yagutse, aho bushinjwa gutera amabombe ubutaruhuka mu bice bituwe cyane ndetse bukagaba ibitero ku birindiro by’ingabo zabo. Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru, itariki 31 Kanama n’Umuvugizi wa AFC/M23, Laurence Kanyuka, […]

Abatishoboye bagobokwa na Leta boroherejwe kujya babikuza amafaranga yabo

Ikigo gishinzwe Guteza imbere Imishinga y’Inzego z’Ibanze (LODA), cyashyizeho uburyo abagenerwa ubufasha na leta bazajya babuhabwa hifashishijwe Telefoni. Iyi gahunda yatangirijwe  Murenge wa Mutete w’Akarere ka Gicumbi, ku wa 30 Kanama 2025. Ni gahunda yiswe  Telefone yanjye, amafaranga yanjye. Abagenerwabikorwa ba VUP bahabwa inkunga y’ingoboka igenerwa abatishoboye bageze mu zabukuru, abakora imirimo y’amaboko n’abakora imirimo […]

Yemen: Aba-Houthi bemeye ko minisitiri w’intebe wabo yishwe na Israel

Umutwe w’inyeshyamba z’Aba-Houthi wo muri Yemeni wemeje ko uwiyise Minisitiri w’intebe Ahmed Ghaleb Nasser al-Rahawi yiciwe mu gitero cy’indege cya Israel mu ntangiriro z’iki cyumweru. Uyu mutwe ushyigikiwe na Iran wavuze ko ku wa Kane, abandi bayobozi bakuru benshi bishwe ubwo Igisirikare cya Israel (IDF) cyagabaga igitero ku murwa mukuru wa Yemeni, Sanaa. Igisirikare cya […]