U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika kigiye kujya gitwara abagenzi na drone

Guverinoma y’u Rwanda kubufatanye na sosiyete y’Abashinwa ‘China Road Bridge Corporation’, bagiye gutangiza ku nshuro ya mbere ingendo z’indege y’amashanyarazi zitagira abapilote zikora nka tagisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Ku wa Kane tariki ya 4 Nzeri ubwo u Rwanda ruzaba rwakiriye Inama ya 9 yiga ku guteza imbere ingendo zo mu kirere, Aviation […]

Ibyiza byo gukundana n’umusore mugufi

Mu gihe cyose abantu bagiye bakunda gushyira imbere imiterere y’umubiri mu gukundana, ntihabuze amagambo avugwa ku burebure bw’abakunzi. Kuri bamwe, kugira umusore muremure bifatwa nk’ikimenyetso cy’ubwiza cyangwa ubushobozi, ariko ubushakashatsi n’ibitekerezo by’abahanga bwerekana ko gukundana n’umusore mugufi nabyo bifite ibyiza byinshi bikwiye kwitabwaho. Urukundo rutagamije imiterere y’inyuma Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke za sosiyoloji muri Kaminuza ya […]

Nyina wa Diplomate yapfuye

Umuraperi w’Umunyarwanda, Diplomate uzwi cyane nka Dip G, yatangaje inkuru ibabaje ko yabuze umubyeyi we ku mugoroba wo ku wa 3 Nzeri 2025. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje agahinda gakomeye n’urukundo rudasanzwe yakundaga nyina, agira ati: “Ruhukira mu mahoro mama, urukundo, umurava n’ubugwaneza byawe bizahora bimbana. Wabaye intwari kugeza ku gasanduku k’umwuka kawe ka […]

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa ASECNA witabiriye Aviation Africa Summit 2025

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, itariki 3 Nzeri 2025, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Prosper Zo’o Minto’o, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe umutekano w’ingendo zo mu kirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA) uri mu Rwanda aho yitabiriye ya Aviation Africa Summit 2025 izabera i Kigali muri Radisson Blu kuva ku itariki ya 4-5 […]

Ikinyoma kimaze ibinyejana ku ngano nyayo y’Umugabane wa Afurika

Ikarita ya Mercator, yakozwe bwa mbere mu kinyejana cya 16, imaze igihe kinini ari yo karita igenderwaho mu kugenda no mu burezi, ariko ukuri kwayo gukomeje gushidikanwaho. Urugero, Greenland ikunze kugaragara ari nini nka Afurika, mu gihe mu by’ukuri Afurika iyikubye inshuro 14. Ibindi bihugu byinshi byo mu majyaruguru bigaragazwa nk’aho byenda kungana n’umugabane wa […]

Umumasayi wo muri Kenya yiciwe muri DRC azira gusa n’Abatutsi

Umugabo wo mu bwoko bw’abamasayi ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya wacururizaga mu bice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yishwe urwagashyinyaguro n’abenegihugu ba Congo bamuziza gusa n’Abatutsi. Yiciwe mu burasirazuba bwa RDC ku manywa yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/09/2025 aho yacururizaga inkweto zirimo amasandale, imikandala n’ibindi, akaba ari […]

APR FC yatangiye CECAFA itsinda Bumamuru y’i Burundi

Ikipe ya APR FC yatangiye neza irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riri kubera muri Tanzania, nyuma yo gutsinda Bumamuru FC y’i Burundi ibitego 2-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda B wabereye kuri Stade ya KMC, i Dar Es Salaam. Umunya-Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara ni we wafunguye amazamu ku […]

Perezida wa Tanzania yohereje intumwa idasanzwe muri DRC

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Nzeli 2025 Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzaniya, wari uzanye ubutumwa bwihariye bwa mugenziwe Perezida Samia Suluhu Hassan. Mahmoud Thabit Kombo, intumwa idasanzwe iturutse muri Tanzaniya yasobanuye ko azaniye Perezida wa Congo Felix Tshisekedi wa DRC ubutumwa bwa […]

Police ya M23 yatangiye akazi ko gucunga umutekano mu mujyi wa Bukavu

Mu mujyi wa Bukavu kuri ubu uri mu maboko y’umutwe wa AFC/M23 hagejejwe igipolisi gishya cyahawe amahugurwa kandi gitozwa n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 usanzwe ugenzura uyu mujyi mu gihe cy’amezi atandatu kubijyanye no gucunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo. Aba bapolisi berekanywe n’ubuyobozi bw’Intara ya  Kivu y’Amajyepfo bwashyizweho na AFC/M23 buvuga ko intego ari ugucunga umutekano […]

RDC: Mbeki ntakibonwa nk’umuhuza utabogamye nubwo bemera uruhare rwe mu biganiro bya Sun City

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Nzeri, kuri Radio na Televiziyo bya Congo (RTNC), Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yongeye gusobanura aho Guverinoma ya Congo ihagaze ku kijyanye n’ibiganiro by’amahoro byateguwe na Fondasiyo ya Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo. Mu gihe yemera uruhare […]