Abanyamakuru mu Burundi babujijwe ko ngera gukandagiza ikirenge mu nteko

Gelase Ndabirabe yatangaje ko Nta munyamakuru w’ikinyamakuru kigenga uzongera gukandagiza ikirenge cye mu nteko ishingamategeko mu Burundi kereka abanyamakuru ba Leta ariko nabo bagenwe. Uyu ni umwanzuro wafashwe kandi utangazwa n’Umuyobozi mukuru w’inteko ishingamateka mu Burundi Daniel Gelase Ndabirabe umwanzuro utakiriwe neza bivuga ko ugamije gusubiza inyuma igihugu n’ubwigenge bw’abarundi bose, abanje guhonyanga amategeko aha […]
Uvira: Imyigaragambyo yo kwirukana Gen. Gasita yahagaritse ubuzima

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 2 Nzeri 2025, ubuzima mu mujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bwahagaze kubera imyigaragambyo yo kuhirukana Général de Brigade Olivier Gasita. Imyigaragambyo isaba ko uyu musirikare ava muri uriya mujyi yabanje gukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo barwana ku ruhande rwa Leta ya RDC, mbere yo […]
Trump yacyuriye Xi Jinping abasirikare ba Amerika bapfiriye u Bushinwa

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yacyuriye mugenzi we Xi Jinping w’u Bushinwa abasirikare ba Amerika babumeneye amaraso, ubwo bwari buhanganye mu ntambara n’u Buyapani. Trump yabitangaje nyuma y’akarasisi ingabo z’u Bushinwa zakoze, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 80 ishize u Bushinwa butsinze u Buyapani mu ntambara ya kabiri y’Isi. Ni akarasisi […]
Miss Naomie wagize agahinda gakabije nyuma y’amanota y’ikizami cya leta

Miss Nishimwe Naomie, Nyampinga w’u Rwanda 2020 yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo nyuma yo gucibwa intege n’abantu bamucyuriraga amanota make yagize mu kizamini cya Leta, ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka zo kwiheba no kugira agahinda gakabije. Ibi yabivuze ku wa 2 Nzeri 2025 mu kiganiro cyiswe Girls Impact Gathering, cyateguwe na Women Foundation Ministries, aho […]
Umukunzi we yanze kumwitaba maze ahita avanaho amashanyarazi y’umudugudu wose

Umusore utatangajwe amazina ye mu itangazamakuru yakoze agashya ubwo yavanagaho umuriro wo mu mudugudu wose kubera ko umukunzi we yanze kumwitaba kuri telefoni Ibi byabereye mu ntara ya Bihar mu Buhinde ubwo umusore umwe yacaga insinga z’amashanyarazi y’aho atuye yose, ngo kuko umukunzi we atigeze amusubiza kuri telefone. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu […]
Umuneke ukozwe mu ishusho y’igitsina cy’umugore wagurishijwe miliyoni 16 Frw

Umuhanzi w’ibibumbano wo muri Danimarike, Thyra Hilden yakoze igihangano cy’igitangaza: umuneke ushushanyije mu ishusho isa n’imyanya ndangagitsina y’umugore. Iki gihangano cyatangaje benshi ubwo cyagurishwaga mu imurikagurisha mpuzamahanga Enter Art Fair ryabereye i Copenhagen, ku cyumweru, tariki 31 Kanama 2025. Iki guhangano cyaguzwe na Anders Andersen, watangije co-working spaces aho yishyuye mafaranga angana na asaga miliyoni […]
Michelle Yeoh wamamaye muri filimi z’imirwano yasuye u Rwanda

Michelle Yeoh, umukinnyikazi w’icyamamare muri sinema n’umugabo we Jean Todt bageze mu Rwanda, aho basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’ingagi zo mu birunga. Uyu mugore w’imyaka 63 uzwi cyane mu mafilimi y’imirwano, yanditse ubutumwa agaragaza ko akigera mu Rwanda yahise ajya ku rwibutso, aho yahakuye isomo ryo kwibuka, gukomeza ubuzima mu bumwe, imbabazi […]
Igisirikare cy’u Burundi gikomeje kohereza ingabo n’ibikoresho byinshi muri Kivu y’Amajyepfo

Uruhererekane rw’imodoka nyinshi zuzuye Abasirikare b’Abarundi n’ibikoresho zimaze iminsi zigaragara mu gace ka Kaburantwa, mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, zerekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Bivugwa ko abo basirikare bitwaje intwaro nyinshi boherejwe kongerera ingufu Ingabo z’u Burundi ziri mu Karere ka Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, aho zikorana n’Ingabo z’igihugu […]
Juba: Umugaba wungirije wa UNMISS yasezeye Ingabo za RDF

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa na gahunda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Brig Gen. Kanobayire; akaba anakora nk’Intumwa Nkuru y’igihugu; kuri uyu wa Kabiri yasuye abashinzwe kubungabunga amahoro b’Abanyarwanda babarizwa muri RWANBATT3 iherereye i Durupi, mu nkengero za Juba, mu rwego rwo kubasezeraho. Yakiriwe n’umuyobozi w’Ingabo za RWANBATT3, Colonel Leodomir Uwizeyimana, ahabwa […]
RDC: Umunyapolitiki Kibala yabujijwe kwitabira ibiganiro byateguwe na Thabo Mbeki

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Nzeri, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Jean-Claude Kibala ntiyashoboye kujya muri Afurika y’Epfo mu biganiro byateguwe na Thabo Mbeki, byatumiwemo abanyapolitiki batandukanye bo muri RDC barimo na Corneille Nangaa. Uyu wahoze ari Minisitiri w’abakozi ba Leta yafatiriwe pasiporo ye y’abadipolomate ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili n’ubuyobozi bukuru bushinzwe […]