Umunyamabanga wungirije wa Monusco agarutse muri RDC ku nshuro ya 3 mu mwaka

Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro, Jean-Pierre Lacroix, ari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 3 Nzeri nk’uko byatangajwe na MONUSCO. Uru ruzinduko rw’akazi rukurikira uruzinduko yakoze muri iki gihugu muri Gashyantare na Werurwe kandi bivugwa ko rugamije gushimangira ubushake bw’Umuryango w’Abibumbye mu gushyigikira inzira […]

M23 yarahiye ko itacyihanganiye imvugo z’urwango zikomeje gututumba muri Uvira 

Umutwe wa AFC/M23 warahiye ko utazihanganira imvugo z’urwango ndetse n’ibyaha by’urwango bizikomokaho bimaze igihe bigaragara mu mujyi wa Uvira, mu ntara ya Ituri ndetse no mu bindi bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; bigizwemo uruhare n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa. AFC/M23 yatanze uyu muburo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nzeri, mu […]

Umuramyi ‘Gogo’ yapfuye

Musabyimana Gloriose wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga no mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Gogo, yitabye Imana. Gogo wari ufite imyaka 36 y’amavuko yaguye muri Uganda aho yari yaragiye mu ivugabutumwa. Amakuru avuga ko uyu mukobwa mbere yo kuvamo umwuka yari yabanje kugira ikibazo cyatumye yitura hasi agatakaza ubwenge. Gogo yakundaga kugaragara ku mbuga […]

Barangajwe imbere na Yemi Alade: Dore ibyamamare mpuzamahanga bigiye kwita izina abana b’ingagi

U Rwanda ruritegura ibirori byamamaye ku isi byo Kwita Izina Ingagi biraba kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025. Muri uyu mwaka, hazitwa amazina ku bana b’ingagi 100. Abazita amazina bamaze gutangazwa bwa mbere, bakaba barimo ibyamamare bitandukanye ku rwego rw’isi, abayobozi mu kubungabunga ibidukikije, n’abaharanira iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Dore aba ni […]

Polisi y’u Rwanda yafunze uwatangaje ko i Musanze haturikiye igisasu

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Burera yafashe umugabo w’imyaka 36 ukomoka muri ako karere, nyuma yo gushyira kuri YouTube amashusho arimo amakuru y’ibinyoma yavugaga ko mu Karere ka Musanze haturikiye igisasu mu rusengero, abantu bamwe bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka. Uwo mugabo yafatiwe mu Murenge wa Butaro, Akagari ka Mubuga, ku wa Gatatu tariki ya […]

Burkina Faso: Abafaransa bakomeje gufatirwa mu burengerazuba bwa Afurika bashinjwa ubutasi

Nyuma ya Mali, muri Burkinafaso na ho Umufaransa yatawe muri yombi ku itariki ya 28 Nyakanga n’inzego z’ubutasi. Kuva icyo gihe yafungiwe ahantu hatazwi. Jean-Christophe Pégon ni umuyobozi wa ONG ikorera muri Burkina Faso yitwa Inso, itanga amakuru y’umutekano ku miryango itabara imbabare. Uyu mwenegihugu w’u Bufaransa arakekwaho gukora ibikorwa by’ubutasi n’ubutegetsi bwa gisirikare buriho. […]

U Rwanda na RDC byiyemeje guhanahana amakuru y’ubutasi kuri FDLR

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiyemeje gutangira guhanahana amakuru y’ubutasi yerekeye umutwe wa FDLR, mbere y’uko i Doha hateranira inama igamije kureba uko uriya mutwe w’iterabwoba wasenywa. Ibihugu byombi byabemeranyirije mu nama ya kabiri ya Komite ihuriweho ishinzwe gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki […]

Cabo Delgado: Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zahaye ba mudugudu amagare

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 3 Nzeri 2025, abashinzwe umutekano bo mu Rwanda (RSF) muri Mozambique batanze amagare ku bayobozi b’imidugudu mu karere ka Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo gukomeza guharanira kurwanya iterabwoba, gushyigikira iterambere ry’abaturage, no gushimangira imiyoborere y’ibanze. Umuhango wo gutanga aya magare wabereye kuri pavilion ya […]

SANDF ntizi igihe kajugujugu 5 za yo zakwamiye muri RDC zizahavira

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyabwiye ikinyamakuru Janes ko nta tariki gifite y’igihe kajugujugu zacyo eshanu za Oryx kuri ubu zaheze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zizahavira. Umuvugizi wa SANDF yagize ati: “Ntabwo dufite itariki, ariko turimo kubikoraho.” Nyamara, ku itariki ya 22 Kanama, SANDF yahakanye ko kajugujugu eshatu zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye […]