Igiciro cya lisansi na mazutu cyakomeje kwiyongera

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025 rwashyizeho igiciro gishya cy’ibikomoka kuri Peteroli cyakomeje kwiyongera ugereranyije n’ibyari bisanzweho. RURA mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yagaragaje ko litiro ya lisansi yageze kuri Frw 1,862 ivuye kuri Frw 1,803; ibisobanura ko yiyongereyeho Frw 59. Ibi kandi bivuze ko byibura mu […]

Bitakwira ntiyumva ukuntu abasirikare bafatanwe Bunagana kugeza Bukavu bazamurwa bakanoherezwa Uvira

Uwahoze ari umudepite wa Kivu y’Amajyepfo, Justin Bitakwira, yatanze umuhamagaro kuri Perezida Félix Tshisekedi na guverinoma ye ku bijyanye n’iki kibazo avuga ko ari “ingorabahizi” mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’iminsi itatu yikurikiranye ubuzima bwarahagaze muri uyu mujyi nta gikorwa cy’ubukungu, nta rujya n’uruza, n’amasoko afunze. Ni nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi muri Uvira yatewe n’inyeshyamba […]

Ibyiza u Rwanda rwakunguka mu mibare mu gihe buri muturage yaba yimakaje gusaba fagitire ya EBM

Ku wa 14 Kanama 2025 ubwo Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), Niwenshuti Ronald yari kumwe n’abanyamakuru mu karere ka Musanze, yagaragaje ko “umusoro ku gihugu ni nk’amaraso mu mubiri”. Nk’uko umubiri wabuze amaraso nyirawo azahara akaba ashobora no gutakaza ubuzima, ni na ko bigenda ku gihugu cyabuze amafaranga aturuka ku misoro, […]

Impamvu ingendo z’indege zihenze muri Afurika kurusha ahandi 

Mu nama yiga ku terambere ry’iby’indege  muri Afurika, Aviation Africa Summit and Exhibition 2025 iri kubera i Kigali, hagarutswe kuri zimwe mu mbogamizi zituma ku mugabe wa Afurika ubwikorezi bwo mu kirere bugihenze ugereranyije n’indi migabane. Umwarimu muri Kaminuza uzobereye iby’indege uri mu bitabiriye iriya nama, yagarutse ku bikigoranye bijyanye n’amafaranga acibwa indege muri buri […]

FARDC iremeza ko ishyigikiye byimazeyo Gen. Gasita wanzwe na Wazalendo

Igisirikare cya Congo, kibinyujije ku muvugizi wacyo Maj. Gen. Sylvain Ekenge, cyemeje ko Brig. Gen. Olivier Gasita, umaze iminsi  yarabujijwe n’Abawazalendo gukora inshingano ze bamwita icyitso cya M23, yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka 33 ka gisirikare muri Uvira mbere y’uko Goma na Bukavu bifatwa. Gen. Sylvain Ekenge yasabye Abanyekongo kumva amabwire y’abashaka gucamo ibice Abanyekongo, by’umwihariko […]

Putin aravuga ko azarimbura ingabo z’u Burayi zizoherezwa muri Ukraine

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida w’u Burusiya yavuze ko “bidashoboka” kugirana amasezerano na Ukraine ku bibazo by’ingenzi, anashimangira kandi ko Moscou itazigera yemera ko Ukraine iba umunyamuryango wa NATO. Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko Moscou izafata ingabo z’amahanga zose zizoherezwa ku butaka bwa Ukraine nk’ “ibipimo byemewe byo kurimbura”. Mu ijambo rye, mu […]

Uganda: Kandida depite wa NRM wakubise minisitiri w’intebe ari mu mazi abira

Urukiko rwo muri Uganda rwagumishije muri gereza Onesmas Twinamasiko, umukandida depite w’ishyaka National Resistance Movement (NRM) riri ku butegetsi muri Uganda wiyamamarizaga guhagararira Bugangaizi East mu nteko, azira gukubita Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja, igihe habaga amakimbirane ya politiki mu Karere ka Kakumiro. Urukiko rukuru rwa Kibaale kuwa Gatatu rwashinje Twinamasiko icyaha cyo gukubita no kubabaza […]

Ebola yongeye kwaduka muri RDC imaze guhitana abarenga 15 muri Kasai

Inzego z’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka, aho Minisiteri y’ubuzima ivuga ko byibuze kuva mu mpera za Kanama nibura abantu cumi na batandatu bamaze gupfa. Iki cyorezo gishya cyibasiye Intara ya Kasai, hagati mu gihugu. Biravugwa ko iki cyorezo cya Ebola cyagaragaye bwa mbere muri RDC ku […]

Jenerali wamaze igihe kirekire kurusha abandi muri UPDF yapfuye

Maj. Gen. (Rtd) Hussein Ada wabaye umusirikare wa mbere wamaze igihe kirekire mu ngabo za Uganda kurusha abandi, yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rwa Maj. Gen Ada yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 4 Nzeri 2025. Yaguye mu bitaro bya Victoria Hospital biherereye i Kampala. Maj. Gen Hussein Ada winjiye mu ngabo za […]

Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange basabwe korohereza abanyeshuri basubira ku mashuri

Kuva ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri, abanyeshuri bazaba barimo gusubira ku bigo by’amashuri, gutangira igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu. Polisi y’u Rwanda yaboneyeho gushishikariza abo bireba bose by’umwihariko ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababyeyi b’abana, kubahiriza ibyo basabwa bijyanye […]