Ibisobanuro bya REG ku ibura ry’umuriro

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yasohoye itangazo isobanura ku kibazo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, ubwo umuriro wabura mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ahagana saa tatu z’ijoro. REG yatangaje kuri X (yahoze ari Twitter) ko ikibazo cyatewe n’ikosa rya tekiniki, ariko ko abatekinisiye bacyo bahise batangira gukora ibishoboka byose ngo umuriro […]

Abasirikare ba UPDF biciwe muri Congo

Ku wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025, Ingabo za Uganda (UPDF) zatangaje ko abasirikare babiri babo bishwe mu gikorwa cya gisirikare kiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Maj Gen Felix Kulayigye, Umuvugizi w’Ingabo za Uganda yavuze ko amakuru yagiye acicikana mbere atari yo, ashimangira ko abo basirikare baticiwe muri Komanda–Eringeti […]

Inkingo za Covid-19 zarikoroje muri Sena y’Amerika

Mu gihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ubuzima, Robert F. Kennedy Jr., yisobanuraga imbere ya Sena ku wa 4 Nzeri 2025, inkingo za Covid-19 zongeye kuba intandaro y’impaka zikomeye. Kennedy, uzwiho kugaragaza gushidikanya ku nkingo, yashinjwe na bamwe mu basenateri guhindukirira ibyo yasezeranyije mbere yo kwinjira muri guverinoma. Mbere yo kwinjira muri […]