DCG Ujeneza yatangije inama igenzura ubushobozi bw’ibikoresho bw’inzego zoherezwa mu butumwa bw’amahoro

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Nzeri, yatangije ku mugaragaro inama y’iminsi itatu igenzura ubushobozi mu rwego rw’ibikoresho n’amahugurwa bihabwa Polisi n’Ingabo boherezwa mu butumwa bw’amahoro. Inama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ni inama iba mu […]
Umusesenguzi Rabin yashimuswe n’ubutasi bw’u Burundi

Umunyamakuru n’umusesenguzi w’Umurundi wabaga mu Rwanda nk’impunzi, Niyukuri Dieudonne wari uzwi ku izina rya Rabin, akaba yarakoranye n’ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, birimo nka Bwiza News, biravugwa ko yashimuswe n’inzego z’umutekano z’u Burundi. Hari hashize iminsi atavugana na bagenzi be bo mu Rwanda, ariko mu gukomeza kubaririza biza kumenyekana ko yashimuswe kuri ubu ari ku […]
Umukinnyi wa APR FC yatowe nk’umukinnyi wa CECAFA Kagame Cup

Umunya-Burkina Faso Memel Raouf Dao ukinira ikipe ya APR FC, ni we watowe nk’umukinnyi mwiza wa CECAFA Kagame Cup yakinirwaga mu gihugu cya Tanzania. Iri rushanwa ryegukanywe n’ikipe ya Singida Black Stars yatsinze Al Hilal ibitego 2-1 bya Clatous Chama waje kurusha abandi bose gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa. APR FC yatwaye umudari wa […]
FBI yerekanye urwandiko ruteye ubwoba rwanditswe n’umurashi wishe Krik

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (FBI) rwatangaje ko rufite ibimenyetso bikomeye bihamya ko Tyler Robinson, w’imyaka 22, ari we wivuganye umunyapolitiki Charlie Kirk mu birori byabereye kuri Utah Valley University. Umuyobozi wa FBI, Kash Patel yavuze kuri uyu wa Mbere ko ADN (DNA) yabonetse ku isume yari ipfunyitse imbunda yasanzwe mu gace Robinson […]
Zambia: Abapfumu 2 bakatiwe bazira kugerageza kuroga perezida

Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Nzeri, urukiko muri Zambia rwakatiye abaganga gakondo babiri b’abapfumu kubera kugerageza kuroga Perezida w’iki gihugu, Hakainde Hichilema. Leonard Phiri w’imyaka 43 wo muri Zambia na Jasten Mabulesse Candunde w’imyaka 42 ukomoka muri Mozambique, bahamwe n’icyaha cyo gutunga ibintu bitandukanye bikoreshwa mu kuroga birimo uruvu ruzima, cyangwa umuserebanya w’amabara, kandi […]
Singida yegukanye CECAFA mbere yo kwesurana na Rayon Sports

Ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania yegukanye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryaberaga i Dar Es Salaam, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Al Hilal Omdurman yo muri Sudani ibitego 2-1. Ibitego bibiri byombi byatsinzwe n’umunya-Zambia Clatous Chota Chama, ni byo byafashije Singida kwegukana bwa mbere mu mateka igikombe cya ririya rushanwa. […]
Masisi: M23 yafashe bwa mbere Umudugudu wa Ronga nyuma y’imirwano ikaze

Umudugudu wa Ronga, uherereye mu gace ka Hembe, muri Sheferi ya Bashali Mokoto, Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru, wafashwe ku nshuro ya mbere n’abarwanyi ba AFC/M23 nyuma y’imirwano ikaze na Wazalendo/FARDC umunsi wose wo ku Cyumweru, itariki 14 Nzeri 2025. Amakuru agera ku rubuga Kivu Morning Post aturuka muri ako gace, avuga ko mu […]
HRW yatanze impuruza ku bugizi bwa nabi FARDC na Wazalendo bakomeje gukorera Abanyamulenge n’Abatutsi

Umuryango Human Rights Watch watanze impuruza ku bugizi bwa nabi Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo bamaze igihe bakorera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge ndetse n’Abatutsi. Ni impuruza uyu muryango watanze muri raporo wasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025. Muri iyi raporo HRW yasobanuye […]
USA: Abayobozi n’abanyapolitiki bamaze kwicwa cyangwa kururokoka mu mateka

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haherutse kwicwa Charlie Kirk, umwe mu bafatanyabikorwa ba politiki ba hafi ba Perezida Donald Trump. Iyi mpirimbanyi yo gutsimbarara ku matwara ya kera yishwe kuwa Gatatu yiciwe aho yari muri Kaminuza ya Utah arimo gusobanura ibyo aharanira ubwo yaraswaga mu ijosi bikavugwa ko yapfuye nyuma gato. Iyicwa rya Kirk […]
Icyo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ivuga ku busabe bwa EU bwo kurekura Ingabire Victoire

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025, imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yateranye isesengura umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU) usaba ko Ingabire Victoire arekurwa bidatinze. Mu bitekerezo byatanzwe n’abagize Inteko, bavuze ko uwo mwanzuro wa EU ari ugusuzugura igihugu cyigenga nk’u Rwanda no kwivanga mu mikorere y’ubucamanza […]