Perezida Kagame na Gen. (Rtd) Kabarebe bari muri Azerbaijan

Perezida Paul Kagame yageze i Baku mu murwa mukuru wa Azerbaijan, aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi azamaramo iminsi itatu. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri ni bwo Umukuru w’Igihugu waherekejwe n’abarimo Gen. (Rtd) James Kabarebe yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Heydar Aliyev, aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa […]
PM Dr. Nsengiyumva yasabye abarangije muri RICA umusanzu mu kongera umusaruro w’ubuhinzi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abanyeshuri barangije muri Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) kuzaba umusemburo w’impinduka nziza n’iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda. Yabibasabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri, ubwo RICA yatangaga ku nshuro ya gatatu impamyabumenyi ku banyeshuri 83 bayirangijemo. Minisitiri w’Intebe yashimiye iyi Kaminuza ku bw’uruhare igira mu iterambere ry’ubuhinzi bw’u Rwanda […]
Icyo M23 iri gukora nyuma y’ibitero bya Sukhoi-25 na CH-4 za FARDC

Umutwe wa M23 watangaje ko wamaze kujya mu bihe byo kwirwanaho, nyuma yo kugabwaho ibitero by’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drones za CH-4 z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ma saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri ni bwo Sukhoi-25 na CH-4 za FARDC zarashe […]
Gasabo: Ubushinjacyaha bukurikiranye uwishe mugenzi we bakoranaga amunize

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umugabo w’imyaka 47 y’amavuko ukekwaho kwica mugenzi we bakoranaga mu igaraje amunize. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 02 Kanama 2025, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, Akagari ka Karuruma. Bivugwa ko uregwa yagiranye amakimbirane na mugenzi we akamufata akamuniga kugeza apfuye amuziza gucyeka ko ariwe wamutwaye […]
RDC yanze kohereza abakinnyi muri shampiyona y’Isi y’amagare mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryanze kohereza abakinnyi muri Shampiyona y’Isi y’amagare iteganyijwe kubera mu Rwanda. Ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeri ni bwo iri rushanwa rigiye kubera bwa mbere ku mugabane wa Afurika rizatangira, mbere yo gusozwa ku wa 28 Nzeri 2025. Mu gihe habura iminsi itageze […]
NFPO yamaganye umwanzuro utegeka u Rwanda gufungura Ingabire Victoire

Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO), ryamaganye umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usaba u Rwanda kurekura umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza nta mananiza. Ku wa 11 Nzeri ni bwo Inteko Ishinga Amategeko ya EU yemeje umwanzuro wo kwamagana urubanza ruregwano Victoire Ingabire kuva muri Kamena uyu mwaka ukurikiranweho ibyaha bitandukanye; n’ubwo we […]
Amerika yitambitse umwanzuro wa Loni usaba Israel guhagarika intambara muri Gaza

Amatora yo kuri uyu wa Kane yabaye hasigaye iminsi mike ngo habe inama ngarukamwaka y’abayobozi b’Isi mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, aho Gaza izaba ingingo nyamukuru kandi biteganijwe ko ibihugu bikomeye by’inshuti za Amerika bizemera igihugu cyigenga cya Palesitine. Umwanzuro w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kuwa Kane wasabaga ko intambara ibera muri Gaza ihagarikwa byihuse kandi […]
Perezida Ramaphosa yategetse ko umunyamakuru wazungurije ikibuno mu muhanda afungwa

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko yategetse inzego z’umutekano gufata umunyamakuru w’icyamamare kuri radiyo, Penny Ntuli ndetse n’inshuti ye, nyuma y’amashusho yabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bari kubyina ku muhanda. Amashusho yagaragaje abo bombi babyina hafi y’imodoka zinyuraho ku muvuduko, ibintu byatumye bamwe babifata nk’imyidagaduro, abandi bakabigaya nk’imyitwarire ishobora guteza impanuka. Mu itangazo […]
Ibikoresho byiza by’ubwubatsi wagura muri QC Centor Ltd utabona ahandi

Ikigo Q Centor Ltd kiri mu bya mbere bicuruza ibikoresho by’ubwubatsi bigezweho mu Rwanda, cyamaze kwegereza iby’umwimerere, byuje uburanga kandi byujuje ubuziranenge ababikeneye. Ni ibikoresho byiganjemo ibikorerwa mu bihugu byo hirya no hino ku Isi nk’u Buhinde, u Budage na Türkiye. Ibikoresho iki kigo kizwiho kudatenguha abakigana cyamaze kuzana birimo amakaro y’umwimerere azwiho kongerera uburanga […]
Nyina wa Massamba Intore yapfuye

Umuhanzi w’umuco nyarwanda, Massamba Intore, ari mu kababaro nyuma y’urupfu rwa nyina witabye Imana ku wa 18 Nzeri 2025 mu bitaro bya Kanombe, aho yari arwariye. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Massamba yatangaje ko ikiriyo cyo kwibuka ubuzima bw’uyu mubyeyi cyatangiye, yongeraho amagambo yuzuye agahinda ati:“Nguwo uwafashije Gitare kundema, Imana imwakire mu bayo, isangire Sentore […]