Joseph Kabila yakatiwe urwo gupfa

Urukiko Ruguru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu urwo gupfa nyuma yo kumuhamya ibyaha bitandukanye yaregwaga. Kabila wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019, yaregwaga ibyaha birimo kugambanira igihugu, kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi ndetse n’ibyaha by’intambara. Ni ibyaha yashinjwe muri Kamena uyu […]
Musanze: Umugore arashinjwa kwica umugabo we amukubise ishoka

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye umugore w’imyaka 30 y’amavuko wishe umugabo we amutemesheje ishoka mu mutwe nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nzeri. Icyaha akurikiranyweho cyakorewe mu Mudugudu wa Musekera, Akagari ka Runoga, Umurenge wa Gitovu, mu Karere ka Burera mu ijoro ryo ku italiki ya 12 Nzeri 2025 […]
France: Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yiciwe muri hotel y’i Paris

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 30 Nzeri, Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Bufaransa, Emmanuel Mthethwa, yasanzwe yapfiriye, “kuri Hotel Hyatt” kuri 17e arrondissement, mu murwa mukuru hafi ya Arc de Triomphe, nk’uko ubushinjacyaha bwa Paris bwabwiye Le Figaro, bwemeza amakuru yatanzwe na Le Parisien. Ibimenyetso bya mbere by’iperereza byerekana ko uyu mugabo w’imyaka 58 […]
Ababiligi 22 bakiriwe nk’intwari mu Rwanda

Itsinda ry’abantu 22 bakomoka mu mujyi wa Bertrix mu Ntara ya Luxembourg, mu Bubiligi, ryageze i Kigali mu rwego rwo gushyigikira umukinnyi wabo Remco Evenepoel mu marushanwa y’Isi yo gusiganwa ku magare yabereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika. Baje bitwaje amabendera y’u Bubiligi, n’ay’u Rwanda ndetse n’ibirango by’umujyi wa bo. Aba baturage, bamwe muri […]
Karasira Aimable azafungurwa mu mezi 7 ari imbere

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwahanishije Uzaramba Karasira Aimable igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu ariko imitungo ye yafatiriwe ikarekurwa. Byari nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukurura amacakubiri, ibindi byose yaregwaga abigirwaho umwere. Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, amaze imyaka irenga ine afungiye muri Gereza ya Nyarugenge. Ubushinjacyaha bwamuregaga ibyaha […]
Trump na Netanyahu barahamagarira Hamas kwakira umushinga wo guhagarika intambara muri Gaza

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko ibihugu byinshi by’Abarabu bishyigikiye umugambi we wo guhagarika intambara imaze imyaka ibiri i Gaza, We na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu bahamagariye Hamas kwemera uwo mugambi. Perezida wa Amerika Donald Trump na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, baganiriye kuri gahunda y’ingingo 20 […]
Ikibuga cy’indege cya Kisangani cyahindutse indiri y’abacanshuro bo mu bihugu 4

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze amezi menshi agura ibikoresho bishya bya gisirikare, mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa M23 umaze imyaka hafi ine mu ntambara n’igihugu cye. Ni ibikoresho Kinshasa ikomeje kugira, mu gihe inakomeje ibiganiro na AFC/M23 bamaze amezi abiri basinyanye amahame y’ibanze aganisha ku guhagarika iriya ntambara. […]
Ubushinwa bwubatse ikiraro cya mbere ku isi mu burebure

Ubushinwa bwubatse ikiraro Huajiang Grand Canyon kinini ku isi gitangaje kandi cyubatse hagati yimisozi ibiri kuri metero 625 z’uburebure kuko gikubye kabiri ikiraro cya Viaduct de Millau. Ikiraro cyasabye hafi imyaka itatu yo kubaka, gipima toni 22.000 za beto n’ibyuma, Huajiang Grand Canyon, imodoka zagitashye kiba kimwe mu gikorwa remezo gihambaye cyatunguye isi. Iki kiraro […]
Uburayi: Igihe cyaba kigeze ngo bwigobotore Amerika?

Imyaka irashize Uburayi bwifuza kugira igisirikare gihuriweho kandi kigenga, gusa buri guhura n’ikibazo cyo kudahuza kuri iyi ngingo, mu isesengura ryimbitse rigaragaza imbogamizi zituma budahuriza hamwe mu bwirinzi nyamara bwarahurije hamwe mu bukungu. Uburayi bumaze igihe kinini buri mu maboko y’Amerika kuko intwaro zigera kuri 64% bukoresha zituruka muri leta z’ubumwe z’Amerika ndetse bugakoresha miliyari […]
RDC: Batangiye kwikanga M23 i Kisangani

Brig. Gen. Jean Daniel Batambombi, Umuyobozi wungirije ushinzwe uburere mboneragihugu no gukunda igihugu mu buyobozi bukuru bwa FARDC, yahamagariye abaturage ba Kisangani, mu Ntara ya Tshopo, kugira uruhare rugaragara mu kurwanya gucengera kw’inyeshyamba za M23 muri uyu mujyi. Uyu muhamagaro watanzwe ku wa Mbere, itariki ya 29 Nzeri, mu nama yabereye ku Rubuga rw’Abahowe Imana, […]