Madagascar: Perezida yasheshe guverinoma nyuma y’imyigaragambyo y’urubyiruko

Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nzeri, Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yasheshe guverinoma ye nyuma y’iminsi y’imyigaragambyo yiciwemo abantu Umuryango w’Abibumbye uvuga ko bagera kuri 22. Mu ijambo ryatambutse kuri televiziyo, Perezida Rajoelina yagize ati: “Nahisemo guhagarika imirimo ya Minisitiri w’intebe na guverinoma.” Yavuze ko Minisitiri w’intebe Christian Ntsay hamwe n’abandi baminisitiri bazagumaho by’agateganyo […]
Netanyahu wa Israel yasabye imbabazi Qatar

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasabye imbabazi Qatar kubera ibitero igihugu cye cyayigabyeho muri uku kwezi. Netanyahu wari muri White House yasabye imbabazi ejo ku wa Mbere, ubwo yaganiraga kuri telefoni na mugenzi we wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar mu itangazo yasohoye, yavuze ko usibye gusaba imbabazi […]
RDC: Hateganyijwe isomwa ry’urubanza rwa Kabila

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri RDC rwatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 30 Nzeri, abacamanza baza gutanga umwanzuro wabo mu rubanza rw’uwahoze ari umukuru w’igihugu, Joseph Kabila, waburanishijwe adahari. Joseph Kabila akurikiranweho ibyaha byinshi, birimo kugira uruhare mu mutwe wigometse ku butegetsi, ibyaha byo guhungabanya amahoro n’umutekano w’ikiremwamuntu, kwica nkana hakoreshejwe amasasu, ubuhemu, […]
Minisitiri wo muri RDC yirase abacanshuro ba Blackwater

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango, yemeje ku mugaragaro ko iki gihugu cyamaze kwakira abacanshuro bo mu mutwe w’abanyamerika wa Blackwater. Uyu mugabo yabitangarije mu butumwa busa n’ubujimije yanditse ku rubuga rwe rwa X. Ubutumwa ‘Black Water’ uyu mugabo yashyize ku rubuga rwe rwa X bwari buherekeje ifoto […]
Rema yanze kwishyura uwamwubakiye inzu

Umuhanzi w’Umunyanijeriya Divine Ikubor uzwi cyane nka Rema, ari mu bibazo by’amategeko nyuma y’uko Amaka Obasi, nyir’ikigo Arden Lifestyle Company, yamushinje kumusebya no kumwambura amafaranga yari yishyuye mu mushinga wo gusana no gushushanya inzu. Nk’uko byatangajwe na Sahara Reporters, aba bombi bari basinye amasezerano ku itariki ya 4 Mata 2025, agamije gukora imirimo yo gushushanya […]
Ngoma: Batatu barimo umugabo wa nyakwigendera bakurikiranweho ubwicanyi

Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nzeri, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma bwatangiye gukurikirana abagabo batatu bakekwaho kwica umugore w’imyaka 50 y’amavuko bamukase ijosi. Icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki ya 26 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Bacyoro, Akagari ka Sibagire, Umurenge Kigabiro ubwo uyu mugore yasangwamo mu nzu yapfuye yaciwe ijosi. Umugabo wa nyakwigendera […]
U Rwanda ntiruzongere gusabwa inzira y’abacanshuro batsindiwe muri Congo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yanenze bikomeye amagambo aherutse gutangazwa na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wavuze ko guverinoma yabo izakomeza gukoresha abacanshuro mu ntambara. Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo ari ibikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, arimo amasezerano ya OAU/AU yo mu 1977 […]
Kicukiro: Uwari umunyonzi yavuye kureba amagare agerageza kwiyahura

Ingabire Clementine, utuye mu mudugudu wa Nyagafunzo, Akagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, yajyanywe kwa muganga nyuma yo gusangwa mu rugo rwe yataye ubwenge ku wa mbere tariki ya 29 Nzeri 2025. Amakuru aturuka mu baturanyi be avuga ko Ingabire, wigeze no gukina umukino w’amagare mu marushanwa ya Ferwacy, yari aherutse […]
Perezida Trump agiye kwishyurwa miliyari 31 na Youtube yafunze shene ye

Kompanyi ya YouTube, iyoborwa na Alphabet Inc., yemeye kwishyura amafaranga agera kuri miliyari 31 y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo irangize urubanza yarezwemo na Perezida Donald Trump, nyuma yo guhagarikwa ku muyoboro we mu mwaka wa 2021 ubwo habaga imyigaragambyo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mwanzuro ushyira Google mu […]