Ramaphosa yahaye Minisitiri w’Ingabo kuba Perezida wa Afurika y’Epfo w’inzibacyuho

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yahaye Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu, Angie Motshekga kuba Perezida w’inzibacyuho wacyo. Perezidansi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Ramaphosa yahaye uriya mugore izo nshingano, kuko yaba we na Visi-Perezida we bagiye kumara iminsi batari mu gihugu. Gushyiraho Minisitiri w’Ingabo za Afurika y’Epfo ngo abe Perezida w’inzibacyuho birajyana n’ingingo ya 90 […]

U Rwanda rwakiriye imiryango 106 yaturutse muri RDC

U Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025, rwakiriye imiryango 106 igizwe n’abantu 382 yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abayigize bari bamaze imyaka myinshi baba nk’impunzi. Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper ni we wabakiriye ubwo binjiraga mu Rwanda banyuze ku mupaka minini wa La Corniche uhuza umujyi wa […]

Ethiopia irashinja Eritrea na TPLF kuba bakomeje kwitegura kuyishozaho intambara

Guverinoma ya Ethiopia yashinje Eritrea guhuza imbaraga n’umutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Dr. Abiy Ahmed, mu rwego rwo gushoza intambara kuri kiriya gihugu. Ethiopia yabitangaje biciye mu ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Gedion Timothewos yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres. Muri iyo baruwa yanditswe ku wa […]

Umujyi wa Kigali wasubije Abakorerabushake bari kwishyuza amafaranga yo muri UCI 2025

Bamwe mu rubyiruko rwakoreraga nk’abakorerabushake mu irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rya UCI Road World Championships 2025 ryabereye i Kigali, barasaba ubuvugizi nyuma yo kuvuga ko bishyuwe amafaranga make ugereranyije n’imvune bagize. Aba bakorerabushake bavuga ko bakoze iminsi 10, bakora amanywa n’ijoro barinda ibikoresho by’irushanwa ku mihanda, rimwe na rimwe bataruhuka, ndetse ngo bakirirwa ku zuba n’imvura […]

Yishwe n’inzara nyuma yo kwiha ibyo kurya imbuto gusa

Umukobwa witwa Karolina Krzyzak, w’imyaka 27 y’amavuko, yapfiriye muri hoteli yo muri Bali, nyuma yo kumara igihe kinini akurikiza uburyo bw’imirire bukomeye buzwi nka “fruitarian diet” uburyo bushingiye ku kurya imbuto gusa. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Sun, Karolina yari amaze igihe yarahisemo kubaho atarya ibindi byose uretse imbuto, ibintu byamugejeje ku kurwara indwara zituruka ku […]

Polisi yafunze umupolisi wakubise umuturage 

Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi ASP Clive Nsiima, ukorera mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Directorate) mu gice cya Oil and Gas Protection Unit, nyuma yo kugaragara ku mashusho ya CCTV akubita umukozi wa supermarket kuri Shell Kyanja i Kampala. Amashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Nsiima, wambaye imyenda isanzwe, aterana […]

Abanyarwanda batatu bahawe imyanya ikomeye muri FIFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA ryashyize Abanyarwanda batatu mu myanya ikomeye mu nzego zayo z’ubuyobozi, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubunyamwuga, kurwanya ivangura no guteza imbere ikoranabuhanga mu mukino w’amaguru. Perezida wa FERWAFA, Fabrice Shema yagizwe umunyamuryango w’akanama ka FIFA gashinzwe kurwanya ivangura n’irondaruhu (FIFA Anti-Racism and Anti-Discrimination Committee). Aka kanama gafite inshingano zo […]

Burkina Faso yafunze maneko 8 z’Abanyaburayi

Leta ya gisirikare ya Burkina Faso yatangaje ko yafunze abantu umunani bakoraga umuryango mpuzamahanga w’ubutabazi International NGO Safety Organisation (INSO), ishinja icyo kigo cy’Abaholandi gukora ibikorwa by’ubutasi n’ubugambanyi, ariko uwo muryango wo ukabyamaganira kure, usaba ko abakozi bawo barekurwa. Minisitiri w’Umutekano, Mahamadou Sana yavuze ko abafashwe barimo Umunyafuransa, umugore w’Umunyafurika ukomoka muri Senegal ariko ufite […]

‘Boss’ w’abacanshuro boherejwe muri RDC yasabye Papa Leo XIV inkunga

Umunyamerika Erik Prince washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, yasabye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV gutera inkunga y’amafaranga uriya mutwe kugira ngo ujye kurinda Abakristu bo muri Nigeria bicwa n’intagondwa z’Abayisilamu. Erik Prince ufite abarwanyi mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Papa iriya nkunga mu butumwa aheruka kunyuza ku […]

Bwa mbere u Burundi bwohereje amabuye y’agaciro mu mahanga

Perezidansi y’u Burundi ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira yatangaje ko iki gihugu cyohereje amabuye y’agaciro mu Bushinwa, biba ubwa mbere kiyohereje ku isoko mpuzamahanga. Amabuye y’agaciro u Burundi bwagemuye mu mahanga arimo toni 156 z’ayo mu bwoko bwa “Améthyste’ na toni 104 z’ayo mu bwoko bwa Quartz y’icyatsi. Perezida Evariste Ndayishimiye ni we […]