Ba bakobwa bavuga ko basambanyijwe n’umwana na se, basanze ari amasugi

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri kuburanisha ubujurire bwa Mzee Claver n’umuhungu we Tuyishime baregwa gusambanya abana babiri b’abakobwa bafite imyaka 16 na 17. Aba bombi basaba kurekurwa by’agateganyo nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwari rwemeje ko bafungwa by’agateganyo. Claver yavuze ko yigeze gusaba gupimwa ADN kugira ngo herekanwe ko nta sano afite n’abo bana, […]

Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu Bubiligi 

Perezida Paul Kagame ari i Bruxelles mu Bubiligi, aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu yiga uko Isi yarushaho kwegerana, no gukemura ibibazo bitandukanye bishingiye ku bukungu. Iyi nama yitwa Global Gateway Forum 2025 iri kuba ku nshuro ya kabiri. Kuri uyu wa Kane ubwo hatangizwaga imirimo y’iriya nama, Perezida Paul Kagame yayihuriyemo n’abarimo Perezida Félix Antoine […]

Ingabire Marie Immaculée wayoboraga Transparency International yapfuye

Ingabire Marie Immaculée wari umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda), yapfuye azize uburwanyi. Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuryango Transparency International, mu butumwa wanyujije ku rubuga rwawo rwa X. Wagize uti: “Tubabajwe cyane no gutangaza urupfu rw’umuyobozi mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée wapfuye mu gitondo cyo kuri […]

Corneille Nangaa uza agakanga ingabo z’igihugu yakoze igisirikare hehe? – Col. Majita

Colonel Reyel Majita Yav Charles Ukuriye, Komanda wa serivisi zishinzwe uburere mboneragihugu, gukunda igihugu n’ibikorwa by’imibereho y’ingabo muri FARDC, SECAS (Service d’éducation civique patriotique et d’actions sociales des Forces Armées de le République Démocratique du Congo) ntiyumva ukuntu umuntu nka Corneille Nangaa utarigeze akora igisirikare ahantu na hamwe aza agakangaranya ingabo z’igihugu gikomeye nka Congo, […]

Perezida Kagame yaganiriye n’umujyanama mukuru wa Trump

Perezida Paul Kagame yahuye anagirana ibiganiro na Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika. Perezidansi y’u Rwanda (Village Urugwiro) yatangaje ko ibiganiro byabo “byibanze ku mbaraga zikomeje gushyirwa mu guteza imbere amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse no ku muhate u Rwanda rukomeje kugaragaza […]

RURA yahakanye ko ifite gahunda yo guhagarika za moto muri Kigali

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko nta gahunda rufite rwo guhagarika za moto mu mujyi wa Kigali, nyuma y’amasaha make umwe mu bayobozi barwo atangaje ko hari gahunda yo kugabanya biriya binyabiziga. Ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025, Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste yumvikanye abwira abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ko […]

Trump yasabye ko Meya wa Chicago na Guverineri wa Illinois bafungwa

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 8 Ukwakira, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasabye ko Umuyobozi w’Umujyi wa Chicago, Brandon Johnson (wirabura) na Guverineri wa Leta ya Illinois, J.B. Pritzker, bafungwa, ashinja aba bayobozi b’Abademokarate batowe ko bananiwe kurinda abaolisi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (ICE). Abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga Truth […]

Gicumbi: Urukiko rwashyikirijwe ushinjwa gutema abantu agambiriye kubica

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, bwagejeje imbere y’ Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi umugabo w’imyaka 24 y’amavuko uturuka mu Kagari ka Gitare, Umurenge wa Base, mu Karere ka Rulindo, ukurikiranweho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi aho yateye abantu mu nzu akamenagura inzugi akabatemagura bikomeye akoresheje umuhoro.  Icyaha akurikiranweho bivugwa ko cyakozwe ku itariki 21/08/2025 ubwo yanyuraga ku […]