Perezida Kagame yakiriye Komiseri ushinzwe Ubuzima muri AU n’umuyobozi wa AMA

Perezida Kagame, uyoboye Gahunda ya Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe Gutera inkunga ibijyanye n’Ubuzima imbere ku mugabane, yabonanye na Amb. Amma Twum-Amoah, Komiseri wa AU ushinzwe Ubuzima, Ibibazo by’Ubutabazi n’iterambere ry’imibereho, na Dr. Delese Mimi Darko, n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuvuzi cya Afurika (AMA). Ibiganiro byabo byibanze ku mikorere ya AMA no gushimangira gahunda z’ubuzima muri […]
Gen. Bunyoni yagiye muri ‘Coma’

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Gen. Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yamaze kujya muri ‘Coma’. Bunyoni yagiye muri Coma nyuma y’iminsi itanu avanwe muri gereza yari afungiwemo akajyanwa kuvurizwa mu bitaro bikuru bya Gutega. Ubwo yajyanwaga muri ibi bitaro na bwo amakuru yavugaga ko atashoboraga kubona, kuvuga cyangwa kumva. […]
Umuhuro w’ibanga wa Kabila na bakeba ba Tshisekedi i Nairobi

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahurije i Nairobi abanyapolitiki batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wamusimbuye ku butegetsi. Kabila agiye guhuza aba banyapolitiki mu ibanga, nyuma y’ibyumweru bibiri ubutegetsi bw’i Kinshasa bumukatiye urwo gupfa nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kugambanira igihugu, kujya mu mutwe […]
Yanyaye kuri Alitari ya Bazilika ya Mutagatifu Petero ubwo hasomwaga misa

Umugabo utatangajwe amazina yafashwe n’inzego z’umutekano za Vatican nyuma yo kunyara kuri Alitari nkuru ya Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma, ubwo hasomwaga Misa yitabiriwe n’imbaga y’abizera. Byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ubwo uwo mugabo yacaga mu rihumye abashinzwe umutekano maze yegera Alitari nkuru, ahantu Papa asanzwe ayoborera imihango mikuru ya Kiliziya, ahita […]
Perezida Andry Rajoelina yavuze icyamuteye guhunga

Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhunga iki gihugu, kuko yabonaga hariho umugambi wo kumwica. Rajoelina yabitangaje mu ijambo yagejeje ku banya-Madagascar, nyuma y’amasaha make ahungishijwe n’indege y’igisirikare cy’u Bufaransa ikamujyana ahantu hatazwi. Amakuru avuga ko Rajoelina yavuye muri Madagascar ku Cyumweru gishize yerekeza muri Réunion, aho yaje kuva akerekeza ahantu […]
Kenya: Uwari urinze ingoro ya Perezida yishwe atewe icumu

Mu gitondo cyo ku wa mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, i Nairobi, habaye urupfu rutunguranye rw’umupolisi wo mu ishami rya General Service Unit (GSU) wacungaga umutekano ku ingoro ya Perezida. Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko uwo mupolisi yishwe n’umugabo witwaje icumu, ubwo yari ku burinzi hafi y’irembo rya D, ahinjirira abashyitsi bajya muri […]