Rurageretse hagati ya Aliah Cool n’umunyamakuru wa Isibo FM

Nyuma y’uko umunyamideli Aliah Cool yerekanye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Barbus, ibintu byahise bifata indi ntera ku mbuga nkoranyambaga ubwo umunyamakuru wa Isibo FM, DC Clément, yandikaga amagambo yakoze ku marangamutima ya Aliah Cool. DC Clément yanditse kuri Instagram ati: “Aho kurata imodoka y’Inkongoman nitwa Umukire i Nyarugenge, Umwana w’i Gitwe naguma kuri […]

Abarimo Kabila bashinze umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinze umutwe wa Politiki ugamije kumurwanya bise ‘Mouvement Sauvons la République Démocratique du Congo’. Uyu mutwe washingiwe i Nairobi muri Kenya, aho aba banyapolitiki barangajwe imbere na Joseph Kabila Kabange wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019 bari bamaze iminsi […]

Israel iravuga ko Hamas yabahaye umurambo w’umuntu utari mu bo yashimuse

Israel iravuga ko umwe mu mibiri ine yatanzwe na Hamas mu ijoro ryakeye “udahuye n’umwe mu bari barafashwe bugwate.” Hamas yasabwaga gusubiza abantu yafashe bugwate 48 bose yari isigaranye ( barimo abakiri bazima n’abapfuye) mu rwego rwa mbere rwa gahunda y’amahoro ya Gaza. Kugeza ubu, abantu 20 bazima bari bafashwe bugwate n’imirambo irindwi basubijwe Israel […]

Gasabo: Umusore w’imyaka 25 akurikiranweho gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo Bukurikiranye umusore w’imyaka 25 ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.  Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya mbere ya 01/06/2025 mu mu Mudugudu wa Berwa, Akagari ka Kibenga, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo. Uregwa yemeye icyaha asobanura ko yamenyanye n’uyu mwana bahuriye ku rubuga rwa Facebook, nyuma akamusaba […]

U Rwanda rwatesheje agaciro ibinyoma byibasiye Minisitiri Nduhungirehe

Guverinoma y’u Rwanda yatesheje agaciro itangazo ry’irihimbano ryacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, rivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yaba ari gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano n’imyitwarire mibi. Iryo tangazo rihimbano ryari ryitiriwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ryavugaga ko Minisitiri Nduhungirehe yahamagajwe n’inzego z’ubutabera kandi yahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye nyuma yo kurangwaho imyitwarire […]

U Rwanda rwashyize ku rutonde rw’ibihano Abanyarwanda 25 bashinjwa iterabwoba

Ku wa Kabiri, itariki ya 14 Ukwakira 2025, abantu 25 bafatiwe ibihano na Guverinoma y’u Rwanda kubera iterabwoba no gutera inkunga iterabwoba ku rutonde rushya rw’ibihano rwashyizwe ahagaragara n’Ikigo gishinzwe Ubutasi mu by’Imari (FIC). Kuri urwo rutonde harimo abagize umutwe wa FDLR, umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda ufite icyicaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ufitanye isano […]

Kivu y’Amajyepfo: FARDC yibasiye ibirombe bya Twangiza Mining bicukurwamo zahabu

Ibirombe bya Twangiza Mining bicukurwamo zahabu muri Teritwari ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo, byibasiwe n’ibisasu bya drone mu ijoro ryo ku itariki ya 14 no mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025. Biravugwa ko igitero cyibasiye kontineri za Aggrecko itanga amashanyarazi iki kigo gikoresha nk’uko amakuru agera kuri Tazama RDC avuga. Nk’uko iki […]

Uwabaye Minisitiri w’Ingabo muri Sudani y’Epfo yiyomoye kuri Perezida Salva Kiir

Uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri Sudani y’Epfo, Nhial Deng Nhial yatangaje ko asezeye mu ishyaka riri ku butegetsi, SPLM, ashinja ubuyobozi bwa Perezida Salva Kiir Mayardit kuba bwarataye icyerekezo cy’igihugu. Mu itangazo ry’impapuro 18 yashyikirije Radio Tamazuj, Nhial yashinje ubutegetsi ruswa, umutekano muke, n’ukudindiza amatora yari ategerejwe kuva mu myaka myinshi ishize. Uyu munyapolitiki w’inararibonye, […]

Raila Odinga yapfuye

Umunyapolitiki w’inararibonye wo muri Kenya, Raila Amolo Odinga, wari uzwi cyane mu mateka ya politiki y’igihugu no mu rugamba rwo guharanira demokarasi, yapfuye afite imyaka 80. Amakuru aturuka mu gihugu cy’Ubuhindi aravuga ko yapfuye ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo yari i Koothattukulam, mu karere ka Ernakulam, muri Leta ya Kerala, aho […]

Bangladesh: Inkongi y’umuriro mu ruganda rukora imyenda yahitanye byibuze 16

Nibura abantu 16 bapfuye nyuma y’umuriro mwinshi wibasiye uruganda rw’imyenda muri Bangladesh, abayobozi bakaba batangaza ko umubare ushobora kuzamuka. Serivisi ishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro yatangaje ko imirambo 16 yakuwe aho ariko abantu bahiye ku buryo utabamenya. Ku wa Kabiri, abavandimwe bahangayitse bari bateraniye hanze y’uruganda rw’amagorofa ane mu gace ka Mirpur i Dhaka, mu murwa […]