Minisiteri ya Siporo igiye gufasha umwana ufite ubumuga wagaragaye akina umupira

Mu Karere ka Gatsibo, amashusho y’umwana w’umunyeshuri ufite ubumuga arimo gukina umupira w’amaguru hamwe n’abandi bana kuri GS Kiramuruzi yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ashimisha benshi kandi akora ku mitima ya benshi. Uyu mwana, nubwo afite ubumuga bw’ukuguru n’ukuboko, yagaragaye yishimye kandi afite ishyaka rikomeye mu gukina umupira, ibintu byatumye benshi bamufata nk’intwari yerekanye ko […]
Impamvu FARDC ikomeje gusuka amabombe kuri M23 ikoresheje za CH-4

Umutwe wa AFC/M23 ukomeje gushinja Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kurasa mu duce ugenzura zikoresheje za drone z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu ma saa cyenda z’igicuku Ingabo za Leta zakoresheje drone zikarasa “mu […]
Riyadh: Perezida Kagame yifatanyije n’abandi mu kiganiro ku kiguzi nyacyo cy’umutekano w’ubukungu

Kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu mu kiganiro ku kibazo kigira kiti: “Ni ikihe kiguzi nyacyo cy’umutekano w’ubukungu?” Perezida Kagame ari i Riyadh muri Arabia Saoudite, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya Cyenda yiga ku ishoramari n’iterambere ya Future Investment Initiative (FII9). Umukuru w’Igihugu yashimangiye akamaro ko […]
Rusizi: U Burundi bwimanye umurambo w’umunyarwanda ku itegeko rivuye ibukuru

Mu karere ka Rusizi, umurenge wa Bugarama, haravugwa inkuru y’umusore witwa Musirikare Obed waguye mu mugezi wa Rusizi umurambo we ukaza kujyanwa mu Burundi, gusa birangira ubuyobozi bukuru bw’iki gihugu butegetse ko utagomba gukurwa ku mupaka wa Ruhwa aho wari uri ngo uhabwe ba nyiri umuntu. Musirikare w’imyaka 31 y’amavuko, yari umukinnyi w’umupira ndetse akaba […]
Kenya: Impanuka y’indege itwaye ba mukerarugendo yahitanye abantu 11

Indege ntoya ya Cessna Caravan yari itwaye ba mukerarugendo 10 b’abanyamahanga parike y’igihugu cya Kenya ya Maasai Mara yaguye mu misozi y’amashyamba yo mu karere ka Kwale ku nkombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Ikigo cy’indege za gisivili (KCAA) cyemeje ko “Indege yari irimo abantu 11” nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga. Ushinzwe […]
Umwana wa Nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga yapfuye

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami w’u Rwanda wagiyeho, Yuhi V Musinga, yatabarutse afite imyaka 93, nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we. Yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere mu bitaro byo i Nairobi muri Kenya, aho yari atuye. Umuryango we watangaje ko impamvu y’urupfu rwe yari indwara n’izabukuru. Igikomangoma Mukabayojo aheruka kugaragara mu ruhame […]
AFC/M23 yahishuye impamvu nyamukuru Ndayishimiye akomeje kwijandika mu ntambara yo muri RDC

Umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ko impamvu u Burundi bukomeje gushora imbaraga zabwo zose mu ntambara ya RDC idafite aho ihuriye n’amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano buvuga ko bwasinyanye na Kinshasa, ko ahubwo ari ukubera ibirombe by’amabuye y’agaciro bwemerewe. AFC/M23 mu nyandiko yanyujije ku rubuga rwayo rwa X yagaragaje ko “u Burundi bwa Évariste Ndayishimiye bumaze igihe […]
Tokyo: Uwishe uwari minisitiri w’intebe yemeye icyaha ku munsi wa mbere w’urubanza

Umugabo ushinjwa kwica uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, yemeye icyaha ku munsi wa mbere w’urubanza rwe. Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Buyapani bibitangaza, Tetsuya Yamagami w’imyaka 45, yabwiye urukiko mu murwa mukuru, Tokyo, ko ibyo ashinjwa “byose ari ukuri”. Yamagami yakoresheje imbunda yikoreye mu rugo kugira ngo arase Abe igihe yari mu gikorwa […]
Abanyekongo 800 birukanwe mu buryo bubi muri Angola

Ku Cyumweru, itariki 27 Ukwakira, abaturage 800 b’Abanyekongo birukanwe muri Angola boherezwa iwabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu buryo byavuzwe ko atari ubwa kimuntu n’abashinzwe isuku n’ubuzima ku mipaka (CHSF). Nk’uko byatangajwe na Dr. Émile Mbikyo, umuhuzabikorwa w’ubuhuzabikorwa bw’isuku n’ubuzima ku mipaka, ngo abo bantu birukanwe “nta nteguza cyangwa ubufasha,” barunzwe mu gikamyo […]
Ibitangaje kuri sitade igiye kubakwa mu kirere cya Arabie Saoudite

Mu gihugu cya Arabie Saoudite, hatangajwe umushinga mushya utangaje cyane, wo kubaka stade ya mbere ku isi izaba iri hejuru mu kirere. Iyi stade izwi ku izina rya NEOM Sky Stadium, izaba igice cy’umushinga mugari wa NEOM, umujyi w’igihe kizaza wubakwa mu butayu bwa Saoudite. Umushinga wa NEOM ni umwe mu mishinga minini y’iterambere yashyizweho […]