M23 yisubije Ndete nyuma yo kubabaza umwanzi wayo

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira wisubije agace ka Ndete ko muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano yawusakiranyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC. Amakuru avuga ko M23 yigaruriye kariya gace nyuma yo kugaba igitero gitunguranye ku ngabo za Leta, mbere ya saa sita z’amanywa. […]

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yamaganye amatora yo muri Tanzania 

Ku itariki ya 30 Ukwakira 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi (European Parliament) yatangaje ko amatora rusange yo muri Tanzania atabaye mu buryo buboneye, ivuga ko “ataranzwe n’ubwisanzure n’ubutabera.” Mu itangazo ryasohowe n’abadepite bayo (MEPs), bavuze ko amatora yagombaga kuba umunsi w’ibyishimo bya demokarasi, ariko ahubwo ahinduka “igihe cy’igitutu, ubwoba n’iterabwoba.” Itangazo ryabo rigira riti: […]

Bakoze ubukwe bambaye imyenda y’ishuri

Emmanuel Friday Joseph na Grace Gideon Akpan bo muri Nigeria bakoze ubukwe budasanzwe bwavugishije benshi nyuma y’imyaka 18 bakundana. Icyatangaje abantu benshi ni uko mu mafoto y’ubukwe bwabo bifotoje bambaye impuzankano y’ishuri ryisumbuye bamenyaniyemo, nk’urwibutso rw’aho urukundo rwabo rwatangiriye. Urukundo rwabo rwatangiye ubwo bombi bigaga muri Comprehensive Secondary School Ediene Abak. Emmanuel wari ugeze mu […]

Abanya-Kenya bagerageje kujya kwifatanya n’abanya-Tanzania kwigaragambya

Polisi ya Kenya kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira yakumiriye abaturage b’iki gihugu bashakaga kwinjira muri Tanzania mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage b’iki gihugu mu myigaragambyo. Ibinyamakuru byo muri Kenya byo muri Kenya biravuga ko Polisi yatangiriye bariya bantu ku mupaka wa Namanga uhuza kiriya gihugu na Tanzania. Kuva ku wa Gatatu tariki […]

Rubavu: Umwana w’imyaka 15 yabyaye umwana amuta mu bwiherero

Umukobwa w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu bwiherero bw’umuturanyi wabo. Amakuru yemeza ko ku itariki ya 29 Ukwakira 2025, umwe mu baturanyi wagiye mu bwiherero bwo mu rugo rw’uwo muryango yasanzemo amaraso menshi n’uruhinja rwapfuye. Uwo muturanyi yahise atabaza nyir’ubwiherero n’abaturage, […]

Rubavu: U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 326 batahutse bava muri RDC

Kuri uyu wa Kane, itariki 30 Ukwakira 2025, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 326 bari mu miryango 98 batahutse bava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.   Bakiriwe ku Mupaka Munini wa La Corniche mu Karere ka Rubavu, aho bavanwe bajyanwa gucumbikirwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Nyarushishi iri mu Karere ka Rusizi.   Kuva mu 2021, […]

Tshisekedi mu mugambi wo gukorana bya hafi n’umuhungu wa Habyarimana mu guhungabanya u Rwanda

Umuryango w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana na Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, baba barimo gutegura “ihuriro rikomeye rya gisirikare” rigamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Amakuru agera ku kinyamakuru The Great Lakes Eye avuga ko ubwo bufatanye bugamije guha ingufu umutwe witwaje intwaro ushyigikiwe na Kinshasa, FDLR, washinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 […]

Burundi: Inzara ihangayikishije imiryango myinshi mu murwa mukuru w’ubukungu

Ubuzima buragenda bugora imiryango myinshi mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi. Ifaranga rikabije guta agaciro, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, hamwe n’ikibazo cy’ubukungu kimaze igihe kinini cyibasiye ingo nyinshi. Bamwe mu bagore basobanura urwego rw’ubukene bugeze ku ntera iteye ubwoba. Ibura ry’ibiribwa riragaragara mu duce twinshi twa Bujumbura. Abagore, akenshi bamenya iby’ingo umunsi ku munsi, bavuga ko […]

Amerika igiye kongera kugerageza intwaro za kirimbuzi bwa mbere mu myaka isaga 30

Perezida Donald Trump yahamagariye abayobozi b’ingabo za Amerika kongera kugerageza intwaro za kirimbuzi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo bakomeze kugendana n’ibindi bihugu nk’u Burusiya n’u Bushinwa. Yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga mbere gato yo kubonana na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, muri Koreya y’Epfo. Yagize ati: “Kubera gahunda z’ibindi bihugu zo kugerageza, nasabye […]

Zimbabwe: Mnangagwa yavugiye ijambo rigenewe igihugu mu mwijima mu nteko

Ku wa Kabiri, umuriro w’amashanyarazi wabuze mu Inteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe bituma Perezida Emmerson Mnangagwa avugira ijambo ryari rigenewe abanyagihugu mu mwijima. Byabaye ngombwa ko uwegereye Perezida afata itoroshi aramumurikira kugirango abashe gusoma mu minota icumi ya nyuma y’ijambo rye. Hashize akanya arangije, umuriro uragaruka. Ntabwo ari ubwa mbere ibura ry’amashanyarazi rihungabanya ibikorwa bikomeye […]