Perezida wa repubulika (Kagame) ndamukunda: Richard Nick Ngendahayo akigera i Kigali

Nyuma y’imyaka irenga 15 yari amaze aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuramyi w’inararibonye Richard Nick Ngendahayo yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo 2025. Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakirwa n’urugwiro n’akanyamuneza […]
Perezida Kagame ari i Doha

Perezida Paul Kagame ari i Doha muri Qatar, aho azitabira Inama ya kabiri Mpuzamahanga yiga ku iterambere izwi nka World Summit for Social Development. Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye. Iyi nama izaba hagati y’itariki ya 4 n’iya 6 Ugushyingo, izibanda ku guteza imbere uburinganire mu mibereho myiza, akazi keza […]
Ituri: Umusirikare wa Uganda yishe arashe bagenzi be barimo major

Ahitwa Zale, mu Ntara ya Mahagi (Ituri), mu birometero 200 mu majyaruguru ya Bunia hadutse imirwano yaguyemo abantu bane, barimo abasirikare batatu ba Uganda n’umugore w’Umunyekongo, nyuma y’amakimbirane hagati y’abasirikare b’Ingabo za Uganda (UPDF). Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko ibi byabaye kuwa 1 Ugushyingo, nyuma y’intonganya zadutse mu kabari kamwe kari hafi y’ikibuga […]
SADC yemeje ko matora yo muri Tanzania atabaye mu bwisanzure

Abakurikiranira hafi amatora bo mu muryango wa SADC batangaje ko abaturage bo mu bice byinshi by’igihugu cya Tanzaniya batabashije kugaragaza ubushake bwabo mu matora aheruka yabaye ku wa 29/10/2025. Mu itangazo ryabo, Itsinda rya SADC rishinzwe gukurikirana amatora (SEOM) ryavuze ko hari ibibazo byinshi mu mikorere ya politiki, umutekano n’imitegurire y’amatora, bigatuma ayo matora atuzuza […]
Lt. Gen Pacifique Masunzu yatawe muri yombi

Umuyobozi w’akarere ka Gatatu k’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt Gen Pacifique Masunzu, yatawe muri yombi mbere yo kujya gufungirwa i Kinshasa. Amakuru avuga ko Masunzu yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo afatiwe mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo, mbere yo kujyanwa i Kinshasa. Uyu Jenerali avuga ko […]
Ubuhinde: Abantu 19 bapfiriye mu mpanuka ya bisi yagonganye n’ikamyo

Impanuka ikomeye yabaye kuri uyu wa Mbere mu karere ka Ranga Reddy muri Leta ya Telangana mu Buhinde, aho ikamyo nini yari itwaye amabuye y’amakoro yagonganye n’imodoka ya kompanyi y’igihugu itwara abantu (Telangana State Road Transport Corporation – TSRTC). Nk’uko bitangazwa n’inzego za polisi, iyi mpanuka yabereye hafi y’ahitwa Chevella, mu gitondo cyo kuri uyu […]
Kivu y’Amajyepfo: Abawazalendo barembeje abaturage bo muri Shabunda

Kwiyongera kw’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo bikomeje gutera ubwoba abaturage bo muri Teritwari ya Shabunda muri Kivu y’Amajyepfo. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro muri Shabunda, uvuga ko aba barwanyi bigaruriye uduce twinshi, bagakora ibikorwa bibi ndetse by’urugomo. Bimwe muri ibyo bikorwa harimo iyicwa ry’umugabo i Kikamba, muri Sheferi ya Bakisi. Abatangabuhamya bavuga ko […]
ARJ yatangije itoranya ry’Umunyamakuru w’Umwaka wa 2025

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), ku bufatanye n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Abagore (ARFEM) n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), ryatangije ku mugaragaro gahunda yo gutoranya umunyamakuru w’umwaka 2025 binyuze mu bihembo bya Development Journalism Awards (DJA2025). Iyi gahunda igamije gushimira no guha icyubahiro abanyamakuru bagaragaza ubunyamwuga buhebuje, ubunyangamugayo, n’uruhare mu guteza imbere sosiyete nyarwanda binyuze mu […]
Ikoreshwa ry’ubutaka n’umushahara wa muganga mu bihangayikishije Green Party

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, riravuga ko rifite ibintu birihangayishije birimo ikoreshwa ry’ubutaka n’umushahara wa muganga, rikavuga ko ryifuza gushyira imbaraga mu gukora ubuvugizi kugira ngo bikemuke mu maguru mashya. Komiseri Mukuru muri iri shyaka, Hon Alexis Mugisha, mu kiganiro yahaye abanyamakuru ubwo yari mu karere ka Nyamashe yavuze ko bagishyize imbere […]
Rusizi: Umusaza w’imyaka 72 ushinjwa kwica umuntu amaze kumusambanya yasabiwe gufungwa burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi mu mpera z’icyumweru gishize rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 72 ukurikiranweho kwica umugore w’imyaka 35 nyuma yo gukorana nawe imibonano mpuzabitsina. Icyaha akurikiranweho bivugwa ko yagikoze mu ijoro ryo ku itariki ya 04/09/2025 mu Mudugudu wa Murwa, Akagari ka Pera, Umurenga wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi, aho uregwa yahuriye […]