Perezida Samia ararahirira mu biro bye 

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, ararahirira inshingano ze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo 2025, mu muhango uzabera mu ibanga, hagamijwe kubungabunga umutekano w’igihugu. Mu bihe bisanzwe, irahira ry’umukuru w’igihugu ryaberaga muri stade nini, rikitabirwa n’abantu ibihumbi. Ariko ubu si ko bimeze, kuko uyu muhango urabera ku ngoro y’umukuru w’igihugu, kandi abaturage […]

Trump arateganya kohereza ingabo cyangwa kugaba ibitero by’indege muri Nigeria

Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igisirikare cya Amerika gishobora kohereza ingabo muri Nigeria cyangwa kugaba ibitero byo mu kirere kugira ngo zihagarike icyo yise iyicwa ry’abakristu benshi muri iki gihugu cya Afurika y’iburengerazuba. Abajijwe niba atekereza kohereza ingabo ku butaka cyangwa ibitero by’indege muri Nigeria, Perezida […]

Tshisekedi yemeje ko ateganya kujya guhurira na Perezida Kagame kwa Trump

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko hari gahunda y’uko mu minsi iri imbere we na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bazahura na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tshisekedi yabitangarije i Cairo mu Misiri, ubwo ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo yaganiraga n’abanye-Congo baba muri […]

Djibouti: Imyaka ntarengwa yo kuba perezida yakuweho

Inteko ishinga amategeko ya Djibouti yakuyeho imyaka ntarengwa ku bakandida b’umukuru w’igihugu, nyuma yo gutora ku bwiganze bw’amajwi yose ku Cyumweru. Ibi byafunguye inzira ku Perezida Ismail Omar Guelleh, w’imyaka 77, kugira ngo ashobore kongera kwiyamamaza mu matora yo muri 2026. Guelleh amaze ku butegetsi kuva mu 1999, akaba ayobora igihugu gito cyo mu ihembe […]

Perezida Ndayishimiye yagiye gushyigikira Samia Suluhu

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yageze mu mujyi wa Dodoma mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 3 Ugushyingo 2025, aho yitabiriye ibirori byo kurahiza Samia Suluhu Hassan, wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania. Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Burundi mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa mbere, uru ruzinduko rugamije gushimangira […]

Umuhanzi Ngabonziza Augustin, wamamaye mu ndirimbo ‘Ancilla’ yapfuye 

Ngabonziza Augustin, umwe mu bahanzi bakanyujijeho mu myaka irenga 40 ishize, yapfuye azize uburwayi nyuma yo kumara igihe arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK). Amakuru yemeza ko yari amaze iminsi arembye, ubuzima bwe bukagenda burushaho kugorana. Ngabonziza azwi cyane mu muziki wo hambere, aho yaririmbaga muri Orchestre Les Citadins, imwe muri bandi yakunzwe […]

Israel yakiriye indi mibiri 3 y’imbohe ivuye muri Gaza

Kuva ihagarikwa ry’imirwano ryatangira gukurikizwa ku itariki ya 10 Ukwakira, Hamas yarekuye imibiri y’abantu 17 bari barafashwe bugwate, mu gihe 11 bari basigaye muri Gaza mbere y’itangwa ry’imibiri ryo ku Cyumweru. Kuri iki Cyumweru, itariki 2 Ugushyingo, Israel yatangaje ko imibiri y’abantu batatu bari barafashwe bugwate yatanzwe ivanwe muri Gaza kandi ko izasuzumwa n’inzobere. Nk’uko […]

Niba uri umugabo uzaze ufungure ikibuga cy’indege cya Goma: Nangaa abwira Tshisekedi 

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, Corneille Nangaa, yakuriye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC inzira ku murima ko nta bushobozi afite bwo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma AFC/M23 itabigizemo uruhare. Nangaa yatangaje ibi nyuma y’iminsi mike Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa butangaje ko icyo kibuga kuzafungurwa mu byumweru bike biri imbere, […]

Tshisekedi yashinje Kagame gushaka komeka uburasirazuba bwa RDC ku Rwanda

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje mugenzi we Paul Kagame gushaka komeka uburasirazuba bw’igihugu cye ku Rwanda. Tshisekedi yabitangarije i Cairo mu Misiri, ubwo ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo yaganiraga n’abanye-Congo baba muri kiriya gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika. Perezidansi ya RDC yasubiyemo Tshisekedi avuga ko “imigambi ye […]