Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo yasezeye RBA yari amazemo imyaka irenga 20

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo yamaze gusezera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) yari amaze imyaka 22 akorera. Kagabo yari umukozi wa RBA kuva muri 2003, ubwo iki kigo cyari kikiri Orinfor. Iki kigo yagihagarariye i Nyamagabe na Nyaruguru kuva mu 2010 ahamara imyaka itatu, mu 2013 yimurirwa ku cyicaro gikuru cya Radio Rwanda. Uyu munyamakuru yatangaje ko […]

Umugaba Mukuru w’Ingabo za KDF yasuye RDF (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya (KDF), Gen. Charles Muriu Kahariri, ari mu Rwanda aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine. Gen. Kahariri uri mu Rwanda kuva ku wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo we n’intumwa ayoboye basuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, aho bakiriwe n’Umugaba Mukuru wazo, […]

Rwamagana: Uruganda rwakoraga inzoga mu rusenda, itabi n’amajyani rwarafunzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko bwahagaritse uruganda rwitwa Agahebuzo Drinks Processing rwengaga inzoga rukoresheje ibikoresho bidakwiye birimo urusenda, amajyane n’itabi, aho gukoresha ibitoki nk’uko byari byanditse mu cyangombwa cyarwo. Urwo ruganda rwakoraga mu Murenge wa Muhazi, Akagari ka Nsinda, rwafunzwe ku itariki ya 4 Ugushyingo 2025 ku bufatanye n’inzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse n’Ikigo cy’Igihugu […]

Ibyishimo by’abakunda imikino biri kure mu gihe federasiyo zikiyobowe nabi: Abadepite

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), kuri uyu wa Gatatu yaganiriye na Minisiteri ya Siporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusanye y’Umutwe w’Abadepite, ubwo yagezwagaho raporo ya PAC ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka wa 2022/2023. Mu byo abadepite bagaragarije Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, harimo […]

Abantu icyenda bishwe n’impanuka y’indege ya UPS i Louisville

Ku mugoroba wo ku wa kabiri, indege itwara imizigo ya kompanyi UPS yakoze impanuka ikomeye ubwo yari igiye guhaguruka ku kibuga cy’indege Louisville Muhammad Ali International Airport, ihitana abantu icyenda, nk’uko byemejwe na guverineri wa leta, Andy Beshear. Ubuyobozi bwatangaje ko abantu 11 bakomeretse bikomeye, mu gihe abandi 16 bagishakishwa. Indege yahise iturika ikigwa ku […]

Cristiano Ronaldo agiye guhagarika gukina umupira

Cristiano Ronaldo yatangaje ko agiye kujya guhagarika ruhago, avuga ko azabikora kubera impamvu z’umuryango n’igihe amaze ategura ejo hazaza he. Uyu mukinnyi w’imyaka 40, ukinira Al Nassr muri Arabie Saoudite ndetse akaba n’intwari ya Portugal, yavuze ibi mu kiganiro cya “Piers Morgan Uncensored” cyo mu Bwongereza, cyasohotse ku wa kabiri tariki 5 Ugushyingo 2025. Ronaldo […]

Nova Event Management Ltd: Igisubizo mu gutegura inama, ubukwe n’ibindi birori

Sosiyete itegura ibirori bitandukanye ya Nova Event Management, ikomeje gukora itandukaniro muri uri ruganda, kubera serivisi izwiho guha abayigana bagataha banyuzwe. Nova Event Management izwiho kugira abahanga bazobereye mu gutegura, inama, ubukwe n’bindi birori bitandukanye bituma ababyitabiriye bagenda birahira ba nyirabyo. Kuri ubu iyi sosiyete ikomeje guhamagarira abafite ibirori, inama, ubukwe, isabuku y’amavuko n’ibindi kuyigana, […]

Huye: Umugabo w’imyaka 59 akurikiranweho kugerageza kwica umwana we w’umwaka n’igice

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 59 utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Kibiraro, Umurenge wa Rwaniro, mu Karere ka Huye ukekwaho kuba ku itariki ya 24 Ukwakira 2025 saa yine z’ijoro yarashatse kwica umwana we ufite umwaka n’igice amukubise ku rukuta rw’inzu.  Mu ibazwa rye, ukekwa yavuze ko yatashye akabaza […]

Wa mwana ufite ubumuga bw’ingingo uzi guconga ruhago, yahawe ubufasha

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga (RAFA) ryemeje ko, ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Akarere ka Gatsibo, ryasuye kandi rigenera ibikoresho Nizeyimana Théoneste, umwana ufite ubumuga bw’ingingo wagaragaje impano ikomeye mu gukina umupira w’amaguru. Nk’uko byatangajwe n’iri shyirahamwe ku rukuta ryarwo rwa X ku wa 4 Ugushyingo 2025, urwo ruzinduko rwabaye ku wa 31 […]

TANZANIA: Abakinnyi 7 biciwe mu myigaragambyo yakurikiye amatora

Abakinnyi barindwi b’abato b’umupira w’amaguru bo muri Tanzania barimo abari bahagarariwe n’ikigo Viral Scout Management biciwe mu mvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Standard. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iki kigo, ryemejwe ku mbuga nkoranyambaga, havugwamo amazina y’abitabye Imana arimo Rajabu Rajab (17), Anthony Rico (18), Abdulqareem Ali (16), Peter Eliya (19), […]