Abiyitirira Fatakumavuta ufunzwe bakomeje kwiba abantu
Sengabo Jean Bosco, uzwi cyane ku izina rya Fatakumavuta, kuri ubu afungiye mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, yagaragaje impungenge z’uko hari abantu bamwiyitirira bakaka amafaranga mu izina rye. Mu kiganiro kigufi yagiranye n’Imvaho Nshya ubwo yari yitabiriye ibiganiro byerekeranye n’ubuhuza byatangijwe muri iryo gereza na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, Fatakumavuta yavuze ko […]
U Rwanda rwakiriye abandi barwanyi baturutse muri FDLR

U Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo, rwakiriye abandi baturage barwo 17 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo batanu bari basanzwe ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR. Aba bantu barimo abana icyenda binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu karere ka […]
Abanyakenya barenga 200 bari kurwana mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine

Abantu basaga 200 bo muri Kenya barimo kurwana ku ruhande rwa Russia mu ntambara iri kubera muri Ukraine, kandi hari abandi bashobora kongerwa mu mirwano, nk’uko byatangajwe n’inzego z’igihugu. Muri abo barimo n’abahoze mu nzego z’umutekano za Kenya, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi. Bamwe mu bakuweyo basanze barakoreshwaga mu gukora drones no […]
Musonera wabuze gato ngo abe umudepite ku itike ya RPF yakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba ruherereye mu karere ka Muhanga, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo rwakatiye Musonera Germain gufungwa imyaka 20, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside. Mu mwaka ushize ubwo habaga amatora y’abadepite Musonera ari mu badepite umuryango RPF-Inkotanyi wari wahaye amahirwe yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, gusa habura amasaha mbarwa […]
FDLR yagiye i Kinshasa kwiga gukoresha drone bisabwe na Leta ya Kongo

Uwahoze ari umusirikare wa FDLR witwa Mbale Hafashimana yatangaje amabanga akomeye ku itsinda ryihariye ry’uyu mutwe ryitwa CRAP Unit, ryashinzwe gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda no gufasha ingabo za Kongo (FARDC) mu ntambara ziri mu burasirazuba bwa RDC. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Hafashimana yavuze ko CRAP Unit igizwe n’abarwanyi bagera kuri 600, batoranyijwe […]
Bujumbura: Abana bari gushimutwa ku bwinshi

Mu gihe ibikorwa byo gushimuta abana bikomeje kugaragara mu duce dutandukanye tw’intara ya Bujumbura, ababyeyi barasaba inzego z’umutekano gufata ingamba zikomeye zo gukurikirana abinjira n’abasohoka mu duce dutuwe. Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu na yo aramagana ibi bikorwa, asaba ko abakora ibi byaha bahanwa bikomeye. Natalie Kamikazi, utuye mu Gatunguru muri komine Ntahangwa yabwiye ikinyamakuru […]
U Bubiligi buri gukoresha ibigo bya NATO mu kurushaho kuzambya ibintu mu karere

U Bubiligi burimo gukoresha ibikoresho bya NATO mu kuzambya ibintu mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC mu gihe imirwano ikomeje kwiyongera hagati y’Ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za AFC / M23, aho buvugwaho ko bwongereye inkunga ya gisirikare buha Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu rwego rwo kubuza inyeshyamba gutera imbere. Kuri iyi […]
Ubudage bwafunze ikihebe cya Hamas cyari cyigiye kwica abayahudi bo mu Burayi

Mu ijoro ryo ku wa 11 Ugushyingo 2025, Ubushinjacyaha Bukuru bw’Ubudage bwategetse ifatwa by’agateganyo rya Borhan El-K., ukomoka muri Libani, ukekwaho kuba umunyamuryango w’umutwe w’iterabwoba mpuzamahanga HAMAS. Ifatwa ryabaye ku muhanda wa A17, ubwo ukekwaho yinjiye mu Budage avuye muri Repubulika ya Czheck. Ubushinjacyaha buvuga ko Borhan El-K. yagizemo uruhare mu gutegura ibitero by’iterabwoba mu […]
Abasaga miliyoni basabye akazi 2024/2025 kabona abategeze ku 4000

Inama ihuriweho n’Imitwe Yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, Sena n’Umutwe w’Abadepite, yagejejweho raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta bya 2024/25 na gahunda y’ibikorwa byayo bya 2025/26, ahagaragajwe ko abantu bashaka akazi ari benshi ariko kakabona mbarwa. Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Sebagabo Baranabé, niwe wagiranye inama ihuriweho […]
Gen Mubarakh yasabye amashuri ya gisirikare muri Afurika kwinjiza ikoranabuhanga mu myigire n’imyitozo

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yasabye amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika gukomeza guteza imbere ubufatanye, guhanga udushya no kwinjiza ikoranabuhanga mu myigire n’imyitozo, kugira ngo abayobozi b’ingabo bashobore guhangana neza n’ibibazo by’umutekano biri ku mugabane wa Afurika. Ibi yabivugiye mu muhango wo gusoza ku mugaragaro Inama ya 19 y’Abayobozi […]