Perezida Samia Suluhu yababariye urubyiruko rwashoboraga gukatirwa urwo gupfa

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, yasabye inzego z’ubutabera gukuraho ibirego ku magana y’urubyiruko rwashinjwaga kugambanira igihugu, nyuma yo kugendera mu kigare bakitabira imyigaragambyo irimo imvururu iheruka kuba muri kiriya gihugu. Samia yatangiye iyo dohora mu ijambo rya mbere yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yasize atorewe kongera kuyobora Tanzania ku […]

Kabare: Imirwano hagati ya AFC/M23 n’inyeshyamba zikorana na FARDC yabaye mu bice bitandukanye

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 13 Ugushyingo, imirwano yabaye, hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bo mu Mutwe w’Abakorerabushake wo Gushyigikira FARDC (AVAFAC) muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo. Iyi mirwano yabereye mu duce twa Mutshshemi na Kabukungu, hafi y’umurima wa “Chez Mbayo”, itera ubwoba no kuvana abaturage mu bybo. Nk’uko amakuru […]

Yahombye Miliyoni 12 Frw ubwo yashakaga gukora Chapati nini ku isi

Umunyabugeni ukora amashusho y’ibirangaza ukomoka muri Uganda, Raymond Kahuma, yatangaje ko yahombye miliyoni 12 Frw nyuma y’uko umushinga we wo gukora chapati nini kurusha izindi ku isi uhombye. Kahuma, wifuzaga kwandikisha izina rye mu gitabo cya Guinness World Records, yakoreye imyiteguro yose muri Kenya, aho umushinga wamaze iminsi myinshi utegurwa, uhereye ku kubaka ahantu ho […]

M23 yeretse abaturage imwe muri CH-4 za FARDC iheruka guhanura (Amafoto)

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu yeretse abaturage bo mu gace ka Nzibira muri Teritwari ya Walungu imwe muri drone z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4 ingabo zawo ziheruka guhanura. Muri iki cyumweru ni bwo izo drone uko ari ebyiri zahanuwe. Imwe yahanuriwe muri Teritwari ya Masisi aho ku wa Kabiri tariki ya 11 […]

Abantu 29 bapfiriye mu gitero karundura Uburusiya bwagabye muri Ukraine

Umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv wagabweho igitero gikomeye mu gitondo cyo ku wa 14 Ugushyingo. Kugeza ubu, abantu 29 bamaze kwemezwa ko bapfuye, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi. Meya wa Kyiv, Vitaly Klitschko, yanditse kuri Telegram ko: “Ingabo zishinzwe kurinda ikirere zirimo gukora i Kyiv. Ni igitero gikomeye umwanzi yagabye ku murwa mukuru.” Amakuru akomeje avuga ko […]

Amashusho y’urukozasoni yatumye Riderman asaba RIB kugira icyo ikora

Umuraperi Riderman yasabye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) gufata ingamba zikomeye ku bantu bakomeje gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni kuri internet. Avuga ko iki kibazo cyabaye icyorezo, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abatarageza imyaka y’ubukure. Mu kiganiro yagiranye na SK FM, Riderman yavuze ko hari abantu bakomeje gukangisha abandi ko bafite amashusho yabo y’urukozasoni kugira ngo babahatire gukora […]

Afurika y’Epfo yahejeje mu ndege impunzi z’Abanyepalestine mu gihe cy’amasaha 12 yose

Kuri uyu wa Gatanu, abategetsi bo muri Afurika y’Epfo banenzwe cyane nyuma yo kwanga ko abagenzi 153 b’Abanyapalestine bava mu ndege mu gihe cy’amasaha 12. Abanyapalestine bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiwe Oliver Tambo i Johannesburg, mu ndege yakodeshejwe yari iturutse muri Kenya nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe imicungire y’imipaka muri Afurika y’Epfo kuwa Kane. Ikinyamakuru […]

Tanzania yamaze kunoza umugambi wo gucyura ku ngufu impunzi z’Abarundi

Minisiteri y’umutekano mu gihugu cya Tanzania na UNHCR kuva kuwa Kabiri, itariki ya 11 Ugushyingo 2025, bashyize ahagaragara urutonde rurerure rw’impunzi z’Abarundi, zisabwa kwiyandikisha kugira ngo basubire iwabo mbere y’itariki ya 30 Ugushyingo. Ku kibaho gishyirwaho amatangazo, ii byakiranwe uruvange rwo kwiheba no guhagarika umutima mu mpunzi z’Abarundi zahungiye muri Tanzania. Impunzi zimwe zagaragaje ko […]

Uvira: Icyoba ni cyose mu Ngabo z’u Burundi

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo aravuga ko Ingabo z’u Burundi zitewe ubwoba no kuba impungenge z’uko inyeshyamba za AFC / M23 zishobora gutera Umujyi wa Uvira zigenda ziyongera. Uvira ni umujyi w’ingenzi cyane mu karere kanini ka Congo gahana imbibi n’u Burundi. Mu Kwakira, AFC / M23 yohereje intumwa zo guhura na Perezida w’u Burundi, […]

Minisitiri Kayikwamba yigaramye ubufasha bwa FARDC kuri FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba, yahakanye ko nta bufasha igihugu cye giha umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Kayikwamba yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Al Jazeera. Ni nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka RDC yasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’amahoro, nyuma y’ibiganiro ibihugu byombi byahurijwemo […]