Utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Tunisia yajyanwe mu bitaro nyuma yo kwigaragambya kuri Leta

Utavugarumwe na Leta yo muri Tuniziya ufungiwe muri gereza yajyanywe mu bitaro nyuma yo kubura imbaraga kubera kwishora mu myigaragambyo yo kwanga ibiryo. Umuryango wa Jawhar Ben Mbarek watangaje ko yajyanywe mu bitaro kubera kugira umwuma ukabije, ubwo ubuzima bwe bwakomezaga kuba bubi nyuma y’iminsi irenga ibiri mu myigaragambyo yo kwanga kurya. Ben Mbarek, umwe […]

Tshisekedi yategetse ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa bwangu

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yategetse ba Minisitiri barimo uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu, uw’Ubwikorezi n’uw’Ingabo gukorana bya hafi, kugira ngo harebwe uko hashyirwaho uburyo bwose bw’umutekano n’ibikoresho bikenewe kugira ngo ikibuga cy’indege cya Goma cyongere gufungurwa. Tshisekedi yasabye ko kiriya kibuga cyongera gufungurwa kugira ngo cyifashishwe mu bikorwa by’ubutabazi, ku […]

Drone zarashe mu Mikenke mbere y’ibitero simusiga bya FDNB, FARDC na FDLR

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo, drone za gisirikare zarashe mu gace ka Mikenke ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mbere y’ibitero simusiga ingabo zirimo iz’u Burundi, FARDC na FDLR bitegura kuhagaba. Me Moïse Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu wa RDC ndetse n’umusenateri muri iki gihugu, mu mpuruza yatanze yamagana […]