U Rwanda rwakuriyeho isi yose Visa

U Rwanda rwongeye kugaragaza umurongo warwo w’ubufungure n’ubutumwa bukomeye bw’ikaze ku batuye isi, nyuma yo gutangaza ko nta gihugu na kimwe kigikeneye gusaba viza mbere yo kwinjira mu Rwanda. Guhera ubu, umugenzi uwo ari we wese ava ku mugabane uwo ari wo wose ahabwa viza y’iminsi 30 ageze ku kibuga cy’indege cyangwa ku mupaka, nta […]

Abadepite basabye RGB gushakira umuti ibibazo byugarije Rayon Sports mu maguru mashya 

Abadepite kuri uyu wa Gatatu basabye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kugira icyo rukora ku bibazo byugarije ikipe ya Rayon Sports mu maguru mashya. Ni ubusabe bwatanzwe ubwo RGB yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa y’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026. Rayon Sports imaze iminsi ivugwamo ibibazo bikomeye, ahanini kubera ubwumvikane […]

Icyo RGB ivuga ku mabwiriza yafashwe nk’agamije kunaniza amadini yashyizeho

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko amabwiriza agenga amadini rumaze igihe rwarashyizeho atagamije kuyananiza, ko ahubwo yashyizweho mu rwego rwo gusubiza ibibazo byagiye bigaragara mu miryango ishingiye ku myemerere. Ku wa 7 Werurwe uyu mwaka ni bwo mu igazeti ya Leta hasohotse amabwiriza y’inyongera agenga amadini n’amatorero mu Rwanda, arimo ingingo isaba abashaka gushinga […]

DRC: Abantu 64 baburiwe irengero mu ruzi Sankuru

Nibura abantu 64 baracyashakishwa nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abarenga 120 burohamye mu ruzi rwa Sankuru mu ntara ya Kasai, mu burasirazuba bwo hagati bwa Republika ya Demokarasi ya Kongo. Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bwo mu gace byabereyemo, aho François Ahaka, umuyobozi w’akarere, yabwiye Associated Press ko ibi byabaye ku wa Mbere, hafi y’aho uruzi Sankuru […]

Minisitiri Nduhungirehe yahoberaniye na Maxime Prévot w’u Bubiligi i Kigali

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaye ahoberana na mugenzi we w’u Bubiligi, Maxime Prévot uri mu Rwanda. Abakuru ba dipolomasi z’ibihugu byombi bahuriye i Kigali, aho bari bitabiriye inama ya ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga w’ibikoresha ururimi rw’Igifaransa yahabereye ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2025. Amashusho yafashwe […]

Bill Ruzima wafatanwe urumogi yajyanwe kugororwa

Umuhanzi Bill Ruzima, uherutse gufatirwa mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge by’urumogi, yajyanywe mu kigo ngororamuco cyo mu Karere ka Huye mu gitondo cyo ku wa 19 Ugushyingo 2025. Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko Ruzima yajyanywe mu kigo Huye Isange Rehabilitation Center kugira ngo yitabweho n’abaganga babashe kumufasha gukira ingaruka zo […]

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ikaze iravuza ubuhuha hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Kuva mu gitondo cya kare, nk’uko amakuru agera kuri Actualite.cd abitangaza, aravuga ko inyeshyamba za M23 zateye ibirindiro bya Wazalendo ahitwa Ikambi, umudugudu wa Irega muri Gurupoma ya Luhago kandi ko imirwano ikomeje. Biravugwa ko Inyeshyamba za AFC/M23 n’ihuriro rya Wazalendo/FARDC bari kurwanira ku musozi wa Kahungwe, utandukanya Luhago na Kaniola, guhera saa 1h00 za […]

U Rwanda ntiruzakomeza kwamamaza muri Arsenal

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko amasezerano yo kwamamaza u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda ryagiranye na Arsenal azasozwa muri Kamena 2026, kandi ntazongera kuvugururwa. Ubufatanye bwa RDB na Arsenal bwatangajwe mu Gicurasi 2018, aho u Rwanda rwabaye umuterankunga mukuru ugaragara ku kuboko kw’ibumoso kw’imipira y’iyi kipe yo mu Bwongereza, mu ikipe nkuru, […]

Tshisekedi yakiriye Intumwa Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Ku wa Kabiri, itariki ya 18 Ugushyingo, mu biro bye muri Cité de l’Union i Kinshasa, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yakiriye Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, baganira ku bijyanye n’inzira zitandukanye z’amahoro ziriho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC). Bwana Huang Xia yagize ati: “Nateze amatwi […]

Masisi: AFC/M23 yafashe imidugudu ya Kasheke na Bituna

Inyeshyamba za AFC / M23 zafashe imidugudu ya Kasheke na Bituna mu Murenge wa Osso Banyungu (Teritwari ya Masisi), muri Kivu y’Amajyaruguru, kuva mu ijoro ryo ku wa Kabiri, rishyira kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 18 Ugushyingo, nyuma y’imirwano ikaze n’inyeshyamba za Wazalendo zikorana na FARDC. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ushize, […]