U Rwanda rwasabye abagabo bacyihisha muri DRC gutahuka

Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Gusubiza mu Buzima Busanzwe no Gusezerera Ingabo (RDRC) irasaba Abanyarwanda bacyihishe mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) gutahuka, by’umwihariko abasore n’abagabo, kuko abenshi mu bataha ari abagore n’abana. Ibi byavuzwe na Maj Gen (Rtd) Jack Nziza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDRC, ubwo yaganirizaga abaturage batandukanye bo mu Karere […]
TotalEnergies yashinjwe gukora ibyaha by’intambara muri Cabo Delgado

Kuri uyu wa Kabiri, Umuryango utegamiye kuri Leta wo mu Burayi ushinzwe Itegeko Nshinga n’Uburenganzira bwa Muntu (ECCHR) watanze ikirego ku mushinjacyaha w’igihugu w’u Bufaransa urwanya iterabwoba ushinja ikigo cy’ingufu cy’u Bufaransa, TotalEnergies, kuba cyaragize uruhare mu byaha by’intambara byakorewe mu gihugu cya Afurika y’amajyepfo cya Mozambique. Ibyaha bivugwa na ECCHR, bivugwa ko byabereye ahari […]
Abasirikare n’umupolisi bashatse kwica Perezida wa Brazil bakatiwe

Urukiko rw’Ikirenga rwa Braziliya rwakatiye abasirikare batatu n’umupolisi igifungo hagati y’imyaka 21 na 24, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutegura umugambi wo kwica Perezida Luiz Inacio Lula da Silva mbere y’uko arahirira kuyobora igihugu. Uyu mugambi wari ugamije gukuraho amajwi y’amatora yo mu 2022 aho Lula yatsinze uwari Perezida, Jair Bolsonaro, wari uhagarariye ibitekerezo by’uruhande […]
Abarundi batuye mu kibaya cya Ruzizi batakambiye Tshisekedi, bamusaaba kwirukana FDNB na FDLR

Abagize Umuryango w’Abarundi baba mu kibaya cya Ruzizi ho muri Teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bandikiye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bamusaba gutabara abaturage bo muri ako gace bamaze imyaka myinshi bakorerwa ubwicanyi, ihohoterwa n’akarengane gakabije. Umuyobozi w’ishyirahamwe rya bariya baturage, Raymond SHERIA MULIRO, mu ibaruwa yandikiye Tshisekedi […]
RFI yarezwe muri ARCOM izira ikiganiro yagiranye na FDLR

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa n’inshuti z’u Rwanda (CRF), wandikiye Urwego Rugenzura Ibitangazamakuru bikoresha Amashusho n’Amajwi (ARCOM) urumenyesha ko utishimiye ikiganiro Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) iheruka kugirana n’umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku wa 10 Ugushyingo ni bwo RFI yagiranye ikiganiro n’Umuvugizi wa FDLR-FOCA, Lt Col Octavien Mutimura, […]