Perezida Kagame yagabiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar inka (Amafoto)

Perezida Paul Kagame yatembereje mu rwuri rwe Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, amugabira inka z’Inyambo. Emir wa Qatar ari mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yamugabiye inka, “nk’ikimenyetso gikomoka ku muco […]
Prince Kid yaburaniye muri Amerika

Urukiko rwo muri Leta ya Texas rwatangaje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid agomba koherezwa mu Rwanda kurangizayo igihano yahawe, nyuma yo kuburana ku birebana n’ubusabe bwe bwo kutoherezwa no guhabwa ubuhungiro. Uyu mwanzuro wafashwe ku wa Kabiri, nk’uko byatangajwe na Ukwezi Tv. Prince Kid yasabaga ko ataherezwa mu Rwanda, avuga ko ataba yizeye […]
Minisitiri Prévot w’u Bubiligi yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside

Minisitiri w’Intebe wungirije akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku gisozi, yunamira Abatutsi barushyinguwemo. Umukuru wa dipolomasi y’u Bubiligi ari mu Rwanda, aho yitabiriye inama ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byo mu muryango Mpuzamahanga w’ibikoresha […]
FARDC iravuga ko yisubije agace ka Katoyi

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo) na Wazalendo ziravuga ko zigaruriye umujyi wa Katoyi zirangije zamagana “kurenga ku gahenge kw’inyeshyamba za M23. Igisirikare cya Congo kivuga ko cyigaruriye umujyi wa Katoyi, muri Teritwari ya Masisi, mu gihe gishinja inyeshyamba za AFC / M23 kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano yasinyiwe muri Qatar zongera ibitero […]
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yagendereye u Rwanda

Umuyobozi w’Ikirenga w’ubwami bwa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani, ari mu Rwanda aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi azamaramo iminsi ibiri. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo ni bwo Emir wa Qatar yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi […]
Umushinwakazi wabaye meya muri Filipine yakatiwe igifungo cya burundu

Kuri uyu wa Kane, urukiko rwo muri Filipine rwakatiye Alice Guo wahoze ari umuyobozi w’umujyi wa Bamban, uherereye mu majyaruguru ya Manila, gufungwa burundu kubera gucuruza abantu. Guo Hua Ping, wagaragajwe n’inzego z’ubutegetsi nk’umunyagihugu w’u Bushinwa, yabaye umuyobozi nyuma yo kwiyerekana nk’Umunyafilipine atari we, kandi yagize uruhare mu rusimbi rutemewe n’ubutekamutwe. Umushinjacyaha wa Leta, Olivia […]
Iperereza ry’u Bubiligi ku muryango wa Tshisekedi ryafashe indi ntera

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Bubiligi nyuma yo kwakira ikirego umuryango wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC uregwamo gusahura amabuye y’agaciro yo mu birombe byo mu ntara ya Katanga, bwasabye kwemererwa gusuzuma urujya n’uruza rw’amafaranga rwakorewe kuri konti za banki z’umugore wa Tshisekedi, abana be ndetse n’abavandimwe be. Ni icyemezo Africa Intelligence yagaragaje nk’intambwe ikomeye muri […]
Mwenga: Abawazalendo bicishije inkoni umuyobozi w’agace ka Kigumo

Umuyobozi w’agace ka Kigumo, muri Gurupoma ya Bagunga, Sheferi ya Wamuzimu (Teritwari ya Mwenga), Kivu y’Amajyepfo, yapfuye yishwe n’inkoni yakubiswe n’inyeshyamba za Wazalondo ziherereye muri ako karere. Nk’uko sosiyete sivile yo muri ako gace yashyize ahagaragara kandi ikamagana iki gikorwa, ngo ibyabaye byabaye ku wa Kabiri, itariki ya 18 Ugushyingo. Perezida wa sosiyete sivile yaho, […]
RDC: 30% by’ingengo y’imari bigiye gushorwa mu gisirikare muri 2026

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa, ku wa Kabiri, itariki ya 18 Ugushyingo, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari. Mu rwego rw’umutekano ukomeje guhungabana, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu, guverinoma yavuze ko 30% by’ingengo y’imari bizahabwa igisirikare n’inzego z’umutekano, aho bivugwa ko ibi bitigeze bibaho. Judith Suminwa imbere y’abagize inteko […]
Macron yatangiye uruzinduko mu bihugu 4 bya Afurika

Mu gihe urugendo nyamukuru ruzaranga uruzinduko rwe ari ukwitabira inama ya G20 izabera i Johannesburg ku itariki ya 22 na 23 Ugushyingo, Perezida w’u Bufaransa arateganya kuboneraho gusura ibindi bihugu bya Afurika mu rwego rwo kuvugurura umubano hagati y’u Bufaransa na Afurika, hagamijwe ubufatanye buringaniye. Ni muri urwo rwego ategerejwe mu Birwa bya Maurice kuri […]