N’iyo biba njye nta nsengero nafungura: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuri we nta rusengero na rumwe rwari gukomeza gufungura mu gihe hari ibibazo bikomeye igihugu n’isi bihanganye nabyo. Yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Village Urugwiro ku wa 27 Ugushyingo 2025. Yasubizaga ikibazo cy’uko hari insengero zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, ariko nyuma zikabikora ntizifungurwe. Perezida Kagame yavuze ko n’iyo biba […]
‘Huye Half Marathon 2025’ yahumuye

Irushanwa rya ‘Huye Half Marathon’ rigomba kubera mu karere ka Huye ku nshuro yarwo ya gatatu, rirabura amasaha abarirwa ku ntoki mbere yo gutangira ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2025. Iri rushanwa ryo gusiganwa ku maguru, risanzwe ritegurwa na Cercle Sportif de Butare ifatanyije n’Akarere ka Huye riberamo, cyo kimwe n’abafatanyabikorwa barimo Minisiteri ya […]
P. Kagame yemeje ko Tshisekedi ari kubakana FDLR n’umuhungu wa Habyarimana

Perezida Paul Kagame yemeje ko mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze igihe akorana n’abarimo umuhungu wa Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda mu kubaka FDLR, kugira ngo ihungabanye umutekano w’u Rwanda. Umukuru w’Igihugu yemeje aya makuru kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo, mu kiganiro yahaye abanyamakuru. […]
Igisubizo Perezida Kagame yahaye Abanyaburayi bakomeje kwifuza Goma, iyo aza kuba ari we AFC/M23

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko iyo aza kuba ari we ugenzura Umujyi wa Goma ukomeje kwifuzwa n’ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi, yabyemerera gukoresha uriya mujyi icyo biwufuzaho ariko bibanje kwerekana uko bizakemura ibibazo byatumye abawugenzura bawigarurira. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo, mu kiganiro ari kugiranira n’abanyamakuru muri […]
Imirwano yahuje AFC/M23 na Wazalendo i Kivuye

Byibuze umuntu umwe yapfuye undi arakomereka bikabije mu mirwano ikomeye yahuje abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za wazalendo zo mu mutwewa ACNDH. Iyi mirwano yabereye kuwa Gatatu, itariki 26 Ugushyingo 2025, ahitwa Kivuye, muri Gurupoma ya Bashali Moko, Teritwari ya Masisi. Amakuru aturuka mu nzego z’ubuzima muri ako gace, avuga ko ari umusore w’imyaka 20 wafashwe […]
Umugabo wabyaranye na Sheebah Karungi yamaze kumenyekana

Umuririmbyi w’umunyamideli wo muri Uganda, Sheebah Karungi, yongeye kuvugisha abantu nyuma y’aho hagaragaye amakuru mashya y’uwo babyaranye umwana w’umuhungu aherutse kwibaruka, Prince Amir, uzwi nka Little Bird. Hashize amezi menshi abantu bibaza uwo mugabo Sheebah yahishiraga, ariko amakuru mashya yemeza ko ari Jaffar Suleiman, umunyemari ukorera ibikorwa bya muzika mu Bwongereza, utuye i London. Amakuru […]
EACJ yahagaritse amasezerano y’ubucuruzi yasinywe hagati ya Kenya na EU

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ikirego cyatanzwe n’umuryango utegamiye kuri leta muri Uganda uvuga ko aya masezerano azateza ingaruka ku bidukikije kandi ko arenga ku ngingo nyinshi z’amasezerano y’akarere, cyateje inzika nyinshi i Nairobi. Mu gihe yemerera ibicuruzwa bya Kenya kwinjira ku isoko ry’ibihugu by’i Burayi nta musoro, ayo masezerano yari agamije, kugabanya buhoro buhoro imisoro […]
Jenerali ukuriye abasirikare barindaga Perezida Embalò yahishuye icyatumye bamuhirika

Général de Brigade Denis N’Canha wari ukuriye umutwe w’ingabo zari zishinzwe kurinda Perezida Umaro Sissoco Embalò wa Guinée-Bissau, yatangaje ko bafashe icyemezo cyo kumuhirika ku butegetsi mu rwego rwo kuburizamo umugambi mubisha ku gihugu w’abanyapolitiki bakorana n’umucuruzi ukomeye w’ibiyobyabwenge. Ku wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo ni bwo Perezida Embalò yatangaje ko yahiritswe ku butegetsi, […]
AFC/M23 na FARDC/Wazalendo mu mirwano muri Kibati

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo, inyeshyamba za AFC/M23 zaramukiye mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imirwano yaramukiye mu gace ka Kibati gaherereye muri Groupement ya Luberike, muri Teritwari ya Walikale. Mu busanzwe AFC/M23 ni yo igenzura kariya gace. Amakuru avuga ko mu […]
Umuramyi Dorcas wa Papy Clever yasubije abamuteye imijugujugu nyuma yo kumubona yambaye ipantalo

Dorcas, umuramyi uririmbana n’umugabo we Papy Clever, yavuze ko atishimiye amagambo abantu banditse ku mbuga nkoranyambaga bamunengera imyambarire ye. Ku mbuga nkoranyambaga hari hakwirakwijwe amashusho yabo bagiye kurira indege. Dorcas yari yambaye ipantalo arenzaho ijipo, ibintu byatumye abantu batanga ibitekerezo byinshi abandi babifata nk’ubuturage, abandi bavuga ko bidakwiye kuba umunyetorero. Dorcas yavuze ko ibitekerezo yasomye […]