Hong Kong: Inkongi y’umuriro yibasiye amagorofa 7 yahitanye benshi,abandi baburirwa irengero

Nibura abantu 55 bahitanywe n’inkongi y’umuriro ikabije yibasiye amazu maremare yo gucumbikamo muri Hong Kong, kandi abarenga 270 bataraboneka. Inkongi y’umuriro yibasiye amagorofa arindwi kuri umunani yubatswe mu karere ka Tai Po. Umuriro wazimijwe muri ane (amagorofa) ubwo iyi nkuru yandikwaga na BBC mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, kandi abayobozi bizeye kuzimya umuriro […]

AFC/M23 yamaganye urwitwazo rwa Kinshasa rw’ibikorwa byihutirwa by’ubutabazi mu bice igenzura

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 26 Ugushyingo 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma, AFC / M23 yamaganye ibikomeje gutangazwa na Kinshasa ishimangira ko nta bikorwa byihutirwa by’ubutabazi bikenewe mu turere twabohowe, ishimangira ko ahubwo “ikibazo nyacyo kiri mu turere tugenzurwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa”. Bane mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe – Fanny Kayembe, wo mu […]

RDC yasabye SADC ubufasha bwo kotsa u Rwanda igitutu 

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye umuryango wa SADC kuyifasha gushyira igitutu ku Rwanda, kugira ngo rubashe gucyura ingabo ivuga ko ziri ku butaka bwayo. Kinshasa yatanze ubu butumwa biciye muri Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko yayo, Aimé Boji Sangara, ubwo yari mu nama y’ihuriro ya Komite Nshingwabikorwa y’Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa SADC yabereye […]

Washington: Abasirikare 2 barasiwe hafi ya White House

Abasirikare babiri ba Amerika bo mu mutwe wa National Guard, bakomeretse bikabije nyuma yo kurasirwa i Washington DC, munsi y’ibirometero bibiri uvuye kuri White House, ibyo umuyobozi w’umujyi yise “kurasa” kwagambiriwe. Polisi yavuze ko ukekwaho icyaha wenyine yarashe ku basirikare babiri bo muri National Guard z’ingabo z’igihugu baturutse muri Virginie y’Iburengerazuba ku gicamunsi cyo kuri […]

Miliyoni 150$ zigiye gushorwa mu kwagura drones zikoresha AI mu Rwanda

U Rwanda rugiye kubimburira ibihugu bine bya Afurika byagenewe inkunga ya miliyoni 150 z’amadoari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 218 z’amafaranga y’u Rwanda, zizifashishwa mu kwagura indege nto zitagira abapilote (drones) zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (Artificial Intelligence). Iyo nkunga yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yagenewe Ikigo Zipline gikomeje kwagura ubwikorezi […]

Perezida Kagame yasabwe n’ibyishimo kubera intsinzi ya Arsenal kuri Bayern Münich

Perezida Paul Kagame yagaragaje ibyishimo bikomeye, nyuma y’uko Arsenal yihebeye itsinze Bayern Münich ibitego 3-1, mu mukino w’amatsinda ya UEFA Champions League. The Gunners yari yakiriye Bavaria, mu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Emirates Stadium. Nyuma yawo Perezida Paul Kagame uzwiho kuba umukunzi w’akadasohoka w’iriya kipe y’i Londres, yagaragaje ko yatewe ishema na yo ku bw’iriya […]