Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bongeye gusaba impinduka ku itegeko rigena igihembo cyabo

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bongeye gusaba ko itegeko rigena igihembo bahabwa mu irangizwa ry’imanza rihinduka, rikajyana n’igihe. Batanze ubwo busabe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo, mu nama y’Inteko Rusange y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga yabereye i Kigali. Ni inama yasize batoye inzego shya zigomba kubayobora. Ubusabe bw’uko itegeko rigena igihembo gihabwa Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bukunze […]
KNC abitse indirimbo ya nyuma Jay Polly yasize adasohoye

Ku munsi wo ku wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo 2025, Kigali yashyuhijwe n’amakuru adasanzwe mu ruganda rwa hip hop nyarwanda. Umunyamakuru n’umushoramari uzwi cyane, Charles Kakooza Nkuliza (KNC), yatangaje ko afite indirimbo ya nyuma Jay Polly yakoranye na we mbere y’uko yitaba Imana. Ibi yabivugiye mu kiganiro cya mu gitondo cya TV1 Rirarashe, aho […]
Hong Kong: Abantu 128 bamaze kwemezwa ko bishwe n’inkongi y’umuriro

Nibura abantu 128 nibo bamaze kwemezwa ko bapfuye bazize inkongi y’umuriro mu miturirwa yo guturamo ahitwa Taipo muri Hong Kong. Abantu 200 ntabwo baraboneka. Ku wa Gatatu, serivisi zishinzwe kuzimya umuriro muri uyu mujyi zatangaje ko byibuze abantu 128 baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye inyubako zo guturamo ziherereye i Taipo, mu nkengero z’imisozi miremire ya […]
Umuramyi Rev. Emmanuel Ganza yatanze Mutuelle 300 ku muryango itishoboye

Umuramyi Rev. Emmanuel Ganza, uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatanze ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) ku batishoboye 300 bo mu Karere ka Kamonyi. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, kibera mu Kagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda. Rev. Ganza, uyobora Abanyarwanda batuye mu gace kamwe k’Umujyi […]
M23 yaciyemo kabiri Mwenga na Kamituga, yototera ibifaru by’Ingabo z’u Burundi

Amakuru aturuka ku mirongo y’urugamba mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko Ingabo za AFC/M23 zamaze gusa n’izicamo kabiri imijyi ya Mwenga na Kamituga, nyuma yo kwigarurira agace kari hagati yayo. Amasoko ya BWIZA muri Kivu y’Amajyepfo aremeza ko kuri uyu wa Gatanu zimwe mu ngabo za AFC/M23 zageze mu gace ka Kashaka, agace kari […]
AFC/M23 na FARDC baraye mu mirwano muri Nyabiondo

Inyeshyamba za AFC / M23 n’Ingabo za Congo, FARDC, zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa APCLS, barwanye mu ijoro ryo ku wa Kane, rishyira kuri uyu wa Gatanu, itariki 27 Ugushyingo, i Nyabiondo, muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zaho avuga ko imirwano yatangiye mu gitondo ubwo […]
Gen Foka Mike ararembye nyuma yo kuraswa mu kibuno

Amakuru agera kuri Bwiza.com na Bwiza TV, yemeza ko umwe mu bazalendo bazwi mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, muri teretwari ya Walungu, witwa Albert Kahasha Murhula uzwi nka Gen Foka Mike, yarashwe n’ingabo za M23 mu mirwano itari yoroshye muri Kilungutwe, kuri ubu akaba arembye cyane. Amakuru aturuka ku rubuga rw’imirwano, avuga ko Gen Foka […]
Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we [Amafoto]

Umukinnyi wa Arsenal n’uw’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Bukayo Saka, yemeye kurushinga n’umukunzi we bamaze imyaka itanu bakundana, Tolami Benson. Amakuru avuga ko Saka yamutereye ivi mu ijoro ryihariye ry’abakundana muri hoteli yo ku rwego rwo hejuru i London. Abatanze amakuru bavuga ko Saka yakoze uko ashoboye ngo uwo mwanya ube udasanzwe, kandi impeta yamuhaye ngo […]
Al Hilal SC yamaganye ibihano bya CAF

Ikipe ya Al Hilal SC yatangaje ko itemeranya n’ibyemezo yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), nyuma y’imvururu zavutse ku mukino watsinzwemo MC Alger ibitego 2–1 wakinirwa kuri Stade Amahoro. Mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2025, Al Hilal yakiriye ibaruwa ivuye mu kanama ka CAF gashinzwe imyitwarire, ibamenyesha ko umukinnyi wabo ukomeye Jean […]
Igisirikare cy’u Burundi kiremeza ko nta musirikare wacyo uri i Minembwe

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 27 Ugushyingo, Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyasohoye itangazo, gisobanura aho gihagaze ku kibazo cy’ibibera i Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, aho gihakana cyivuye inyuma ibirego bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko cyashyize mu bwigunge abaturage b’abasivili b’Abanyamulenge. Mu itangazo ryabwo, Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo bwemeza ko “muri iki gihe nta basirikare ba […]