Abamotari bose bagiye guhugurwa ku mikorere ya moto za Spiro

Ikigo gikora kikanacuruza moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi zizwi nka Spiro, cyatangaje ko giteganya guha abamotari bose amahugurwa yerekeye imikoreshereze ya ziriya moto, nk’uburyo bwo gukemura ibibazo bya hato na hato bikunze kuzivugwaho. Ubuyobozi bwa Spiro Rwanda bwabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza, mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru. Ni ikiganiro cyabereye ku gicaro gikuru […]

Walikale: Imidugudu itanu yashizemo abaturage bahunga FDLR

Umujyi wa Busurungi, umurwa mukuru wa Gurupoma ya Waloa Loanda muri Teritwari ya Walikale iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, kuwa Mbere wakiriye ingo nyinshi zahunze ziva mu midugudu itanu zihunga ibitero bya FDLR nyuma y’uko izi nyeshyamba zitwitse Umudugudu wa Tuonane wose, zikawuhindura ivu ku Cyumweru. Nyuma y’iki gitero cyiciwemo abantu, imidugudu ya Bonde la Afia, […]

Umunyamakuru Tessy yasezeye ubukumi

Dore paraphrase (kongera kuyandika mu magambo mashya) y’iyi nkuru, igumye ku busobanuro bwayo ariko yanditse mu buryo bushya kandi bunonosoye:     —   Tessy yakorewe ibirori bya “Bridal Shower” mbere yo kurushinga na Shizzo   Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi cyane nka Tessy yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower, mu gihe […]

Capt. Traoré arateganya gusaba ibisobanuro Ndayishimiye utegerejwe i Ouagadougou 

Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, yatangaje ko ateganya gusobanuza Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku mpamvu Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wafashe icyemezo cyo guhagarika igihugu cye. Traoré yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo y’igihugu cye (RTB). Muri Mutarama 2022 ni bwo Burkina Faso yahagaritswe mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, […]

FDNB yatangiye gucyura ingabo zayo zatsinzwe na AFC/M23 rwihishwa

Amakuru ava mu Burundi aravuga ko ingabo zacyo zatsindiwe mu mirwano zari zihanganiyemo na AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo mu byumweru bishize, zatangiye gucyurwa zinyujijwe mu kiyaga cya Tanganyika. SOS Médias Burundi ivuga ko hari abatangabuhamya benshi bayihamirije ko abo basirikare bahoze mu Mujyi wa Uvira mbere yuko wigarurirwa n’abarwanyi ba AFC/M23 mu ijoro ryo ku […]

UPDF yemeye ko yafashe umupadiri umaze iminsi aburiwe irengero

Umupadiri wa Kiliziya Gatolika wari waburiwe irengero mu byumweru hafi bibiri bishize, Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyemeje ko cyamutaye muri yombi kimushinja kugira uruhare mu “bikorwa by’urugomo byo guhirika ubutegetsi”. Igisirikare cya Uganda, mu itangazo ryacyo, cyavuze ko Padiri Deusdedit Ssekabira yatawe muri yombi, kandi ko “afunzwe bikurikije amategeko” ndetse ko azaregwa mu rukiko. Diyosezi […]

Bruce Melodie yafashije umubyeyi uzunguza imigati i Nyabugogo

Ku wa 15 Ukuboza 2025, Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, yagaragaye i Nyabugogo aho yaremeye umubyeyi wari uri gucuruza imigati afite abana babiri. Bruce Melodie yari yageze i Nyabugogo afite gahunda yo kumara umwanya ahantu hahagije, ariko kubera umuvundo w’abantu wari umaze kuhagera, ntiyashoboye kumara igihe yari yateganyije. Nubwo bimeze gutyo, […]

Uvira: Abaturage baramukiye mu myigaragambyo basaba ko Ingabo za AFC/M23 zitagenda

Abaturage bo mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza baramukiye mu myigaragambyo basaba ko ingabo z’umutwe wa AFC/M23 zitava muri uwo mujyi. Mu mashusho Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23 yashyize ku rubuga rwe rwa X, abaturage benshi bitabiriye imyigaragambyo. Aba bari bitwaje ibyapa banaririmba indirimbo zikubiyemo […]

Burera: Col. Migambi yaganirije urubyiruko ruri mu Itorero ry’Urungano

Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Ukuboza, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubufatanye bwa Gisirikare n’Abasivili mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) (J9), Col Désiré Migambi Mungamba, yagiranye ikiganiro n’abagize Itorero ry’Urungano icyiciro cya VII, rigizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baturutse imbere mu gihugu, hirya no hino ku mugabane wa Afurika n’ ahandi mu mahanga. Iyi gahunda y’amasomo y’uburere mboneragihugu […]

Umugabo yasenye inzu yubakiye inshoreke nyuma yo kumenya ko itwitwe

Ku wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025, habaye inkuru yateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko umucuruzi umwe asenye inzu yari yarubakiye umugore bakundanaga mu ibanga, nyuma yo kumenya ko atwite inda y’undi mugabo. Amakuru aturuka hafi y’aho byabereye avuga ko uwo mucuruzi yumvise ahemukiwe bikomeye, maze agafatwa n’umujinya ukabije. Nyuma yo kumenya […]