Ikosa AFC/M23 yeruriye Amerika ko itakongera gukora 

Umutwe wa AFC/M23 uravuga ko mbere y’uko uvana ingabo zawo mu mujyi wa Uvira, weruriye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko udashobora kongera gukora ikosa ryo kwemerera ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusubira mu gace wavuyemo. Ku wa 17 Ukuboza ni bwo AFC/M23 yavanye ingabo zawo mu mujyi […]

Killaman ntazakumbura 2025

Umukinnyi wa filime nyarwanda, Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman, yatangaje ko umwaka wa 2025 wamubereye mubi cyane ku buryo atazawukumbura na gato. Killaman yabwiye ISIMBI ko nubwo umwaka wa 2024 wamugiriye akamaro kanini, uwa 2025 wo wamubabaje cyane. Ati: “Apuuu! Uyu mwaka nugire urangire. Sinzawukumbura na busa.” Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2025 atigeze […]

FARDC yasahuye Umujyi wa Makobola mbere yo kuwuhunga

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), abarwanyi ba Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi basahuye umujyi wa Makobola wo muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mbere yo kuwuhunga. Mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Ukuboza ni bwo izo ngabo zakoze ubwo busahuzi. Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta […]

Congo-Brazza: Sassou Nguesso agiye guhatanira indi manda nyuma y’imyaka 41 ari perezida

Muri Congo-Brazzaville, abantu 3.000 bitabiriye kongere ya gatandatu y’Ishyaka ry’Abakozi muri Congo (PCT) riri ku butegetsi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 30 Ukuboza, bemeje Perezida Denis Sassou Nguesso, w’imyaka 82, n’imyaka irenga 40 amaze ku butegetsi, nk’umukandida wabo mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Werurwe 2026. Denis Sassou Nguesso yahiswemo, bidatunguranye, […]

RMC yashinje MIGEPROF gutererana umuryango nyarwanda 

Ku wa Kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi mu nzego za Leta, sosiyete sivile n’urubyiruko bahuriye mu biganiro bigamije kubaka umuryango utekanye utegura abayobozi b’ejo hazaza. Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mutesi Scovia, yagaragarije abagize Inteko n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ko yatereranye umuryango biciye mu bakoresha […]

U Burundi bwarashe ibisasu 150 muri Kamanyola: Iperereza

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kamanyola uherereye muri Teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, burashinja Ingabo z’u Burundi kurasa muri uriya mujyi ibisasu bibarirwa mu 150 byahitanye ubuzima bw’abaturage b’abasivile, abandi benshi barakomereka. Kamanyola hari mu hantu habereye imirwano ikomeye yahanganishije ingabo za AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zashakaga gufata […]

Mu Budage habaye ubujura bushobora kuba ari bwo bwa mbere bukaze mu mateka

Abajura bibye imitungo ibarirwa muri miliyoni mirongo z’amayero yari mu dusanduku tubitse mu mutamenwa wa banki yo mu Budage bacukuye ku wa Mbere mu gihe cy’ikiruhuko nk’uko byatangajwe na polisi. Polisi na banki bavuze ko abakiriya ba banki bagera ku 2700 bagizweho ingaruka n’ubujura bwakozwe mu ishami rya Sparkasse bank riherereye mu Mujyi wa Gelsenkirchen. […]

EU na yo yamaganye amagambo ya Gen. Ekenge

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ku wa Kabiri wamaganye amagambo yibasira Abatutsi aheruka kuvugwa n’umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), usaba Leta ya RDC gukomeza guhangana n’imvugo z’urwango. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Ekenge yavuze amagambo yafashwe nk’ay’urwango ku Batutsi, ubwo yari mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya RDC (RTNC). […]

Rutangarwamaboko yijunditse Umugore wa The Ben washyize umukondo hanze

Ifoto yafatiwe mu gitaramo “Spiny and Friends” cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza, muri Zaria Court i Kigali, yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Iyo foto igaragaza Uwicyeza Pamella, umugore w’umuhanzi The Ben, yitabiriye icyo gitaramo yambaye imyambaro yagaragaje igice cy’umubiri we, by’umwihariko umukondo. Nyuma yo gusakazwa kw’iyo foto, abantu batandukanye bagaragaje ibitekerezo […]

USA: Umwuzukuru wa JF Kennedy yapfuye akiri muto azize uburwayi

Tatiana Schlossberg, umwuzukuru w’uwahoze ari Perezida wa Amerika, John F Kennedy, yapfuye afite imyaka 35 y’amavuko azize uburwayi. Umuryango we watangaje ko yapfuye ubinyujije mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga bwatanzwe na John F Kennedy Library Foundation, yanditse ngo: “Tatiana mwiza wacu yitabye Imana muri iki gitondo. Azahora mu mitima yacu.” Mu Gushyingo, nibwo Schlossberg, umunyamakuru […]