Umunyamakuru Taikun Ndahiro arafunzwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru wa RadioTV10, Ndahiro Emmanuel uzwi ku izina rya Taikun, akekwaho gukorera ibyaha bitandukanye. Ndahiro yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026, nyuma y’uko bivugwa ko yasagariye abashinzwe umutekano mu gitaramo cyari cyateguwe n’Umujyi wa Kigali, cyabereye mu mbuga ya Kigali Convention Centre. Umuvugizi wa […]
Leta ya Gabon yahagaritse ikipe y’Igihugu, Aubameyang ayirukanwamo
Guverinoma ya Gabon yahagaritse mu gihe kitazwi ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’iki gihugu, rutahizamu Pierre Aubameyang ayirukanwamo burundu. Ni icyemezo Leta yafashe yuma y’umusaruro mubi wagaragaye ku kipe y’Igihugu ya Gabon mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Maroc. Ku wa Gatatu, tariki ya 31 Ukuboza 2025, ni bwo hasojwe imikino y’amatsinda mu Gikombe […]
Anthony Joshua yasezerewe mu bitaro
Umukinnyi w’ikirangirire mu mukino w’iteramakofe, Anthony Joshua yasohotse mu bitaro byo muri Nigeria nyuma yo kugira impanuka y’imodoka yahitanye abatoza be babiri. Nk’uko byatangajwe n’inzego za Nigeria, Joshua yasohotse mu bitaro ku mugoroba wo ku wa Gatatu aho azakomeza kwitabwaho ari mu rugo. Abatoza be, Sina Ghami (ushinzwe imbaraga n’imyitozo ngororamubiri) na Latif Ayodele (umutoza […]
Umugabo wa Zari Hassan ari gushakishwa na Polisi
Polisi ya Uganda yahamagaje Shakib Cham Lutaaya, umugabo wa Zari Hassan uzwi cyane mu by’imyidagaduro n’ubucuruzi, ngo afashe mu iperereza ku byaha byo gukubita abantu no kwiba bivugwa ko byabereye muri bar yo muri Kampala. Nk’uko byatangajwe na Luke Owoyesigyire, umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kampala Metropolitan, ku wa 27 Ukuboza 2025, Shakib n’itsinda ry’abantu […]
Umuhanzi Ebo Noah arafunzwe
Polisi ya Ghana yemeje ko yafashe Evans Eshun, uzwi cyane ku izina rya Ebo Noah, wamenyekanye cyane nyuma yo kubaka inkuge nyinshi avuga ko yazubatse ku mabwiriza y’Imana, ahamya ko isi izarengerwa n’amazi ku munsi wa Noheli. Mu itangazo Polisi yashyize ku rubuga rwayo rwa interineti ku wa Gatatu tariki 31/12/2025, yavuze ko Eshun yafashwe […]
The Ben na Bruce Melodie binjiye mu 2026 basenga Imana
Abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, The Ben na Bruce Melodie, bahisemo gutangirira umwaka wa 2026 mu nzu y’Imana, mbere yo guhurira mu gitaramo gikomeye cyiswe “The Nu-Year Groove”, giteganyijwe ku wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026 muri BK Arena. Bruce Melodie yinjiye mu mwaka mushya ari mu rusengero Hope For Jesus, aho yifatanyije n’abandi […]
Iyicwa rya Gen. Cirimwami n’ifatwa rya Goma: Twibukiranye zimwe muri Operasiyo karahabutaka za M23 muri 2025
Umwaka twasoje wa 2025 waranzwe n’imirwano karahabutaka hagati y’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isiga inyeshyamba zigaruriye ibice byinshi cyane nyuma yo kubyirukanamo ingabo za Leta ya Kinshasa. 2025 itangira M23 n’ingabo za Leta ya Kinshasa bari bamaze imyaka itatu mu mirwano, […]
Perezida Kagame yashimangiye ko adateze kwihanganira icyahungabanya umutekano w’u Rwanda
Perezida Paul Kagame yijeje ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ateguza ko rutazihanganira na rimwe icyo ari cyo cyose cyashaka kuruhungabanyiriza umutekano. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo risoza umwaka wa 2025 yaraye agejeje ku Banyarwanda. Ku wa 4 Ukuboza ni bwo Perezida Kagame […]
Ndayishimiye yasubiriye u Rwanda
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye kwibasira u Rwanda mu ijambo risoza umwaka wa 2025 yaraye agejeje ku baturage b’igihugu cye. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi muri iryo jambo yavuze ko ashimishijwe n’uko igihugu cye kibanye neza n’ibihugu byo mu karere baturanye, usibye u Rwanda yeruye ko bafitanye inzika. Ati: “Ku bireba igihugu cy’u Rwanda, ntitunejejwe […]