Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrica zambitswe imidari y’ishimwe ya Loni

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 7 Mutarama 2026, Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Bria, muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), bahawe imidari y’ishimwe ya Loni mu rwego rwo kubashimira ubwitange mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu. Iyi midari yahawe abagize Rwanda Battle Group VII (RWABG VII),  Ibitaro by’Ingabo […]

Polisi y’u Rwanda yarashe mu kico umujura ruharwa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko yarashe Dukuzumuremyi Eric, wari wakekwagaho ubujura n’ubwicanyi, nyuma yo kugerageza gutoroka inzego z’umutekano. Byabaye mu gitondo cyo ku wa 7 Mutarama 2026, ubwo Dukuzumuremyi Eric yari ari kumwe n’abapolisi bamujyanye kwerekana aho yari yarahishe bimwe mu bintu yibye mu bihe bitandukanye. Ageze mu nzira, yagerageje kwiruka […]

Impuguke za Loni zirashinja u Rwanda kohereza muri RDC ‘batayo 2’ z’abakomando

Umuryango w’Abibumbye biciye mu mpuguke zawo kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wongeye gushyira u Rwanda mu majwi urushinja guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Izo mpuguke muri raporo yazo zasohoye ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama, zivuga ko amakuru akubiye muri iyo raporo zayahawe n’abantu batandukanye barimo abayobozi ba AFC/M23 barimo […]