Tessy yarongowe
Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy n’umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe (Shizzo) basezeranye imbere y’Imana mu birori byabereye ku Intare Conference Arena i Rusororo, ku wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026. Uyu muhango wabaye nyuma yo gusaba no gukwa, ukaba warakurikiwe n’ibirori byo kwiyakira byitabiriwe n’inshuti, imiryango n’abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro no mu itangazamakuru. Bombi […]
IShowSpeed yashimishije imbaga y’abafana muri Stade Amahoro
Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr., uzwi cyane ku izina rya IShowSpeed, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yasuraga Stade Amahoro, aho yasusurukije abafana mu gihe gito yahagaze aho. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, ni bwo uyu munyabugeni w’icyamamare yageze muri stade yari irimo kubera umukino wahuje […]
Ku busabe bwa Tshisekedi, M23 yatumiwe kwa Lourenço
Perezida João Lourenço wa Angola, yatumiye i Luanda umutwe wa AFC/M23, nyuma yo kubisabwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Tshisekedi yasabye Lourenço gutumira AFC/M23, muri iki cyumweru ubwo yagiriraga ingendo ebyiri i Luanda zasize abonanye akanaganira na Perezida wa Angola. Amakuru avuga ko Perezida wa RDC yitabaje Lourenço, ngo […]
Ubusabe bwa Papa Léon XIV ku makimbirane yugarije akarere k’Ibiyaga Bigari
Papa Léon XIV, ku wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama yatangaje ko afite impungenge zikomeye kubera ibibazo bikomeje kwibasira ibice bitandukanye bya Afurika, agaruka ku ntambara z’urugomo, ihohoterwa rishingiye ku myemerere ndetse no kwimurwa ku gahato kw’abaturage. Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Isi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bagize urwego rwa dipolomasi bemewe n’Intebe Ntagatifu. […]
APR FC yamuritse bisi y’akataraboneka yaguze (Amafoto)
Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza, yamuritse Bisi y’akataraboneka iheruka kugura. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yamuritse iriya modoka ibinyujije mu mafoto yayo yashyize ku rubuga rwayo rwa X. Iyi Bisi nshya izajya itwara ikipe ya APR FC, uhereye kuri uyu wa Gatandatu ubwo iyi kipe iza kuba yesurana na […]
Icyoba mu Barundi baturiye umupaka w’u Rwanda kubera abasirikare benshi ba FDNB bahoherejwe
Guhera ku wa 7 Ukuboza, koherezwa ku bwinshi kw’ingabo z’u Burundi n’ibikoresho bya gisirikare biremereye ku mipaka ya Kibira no hafi y’uruzi rwa Ruhwa byateye impungenge zikomeye abaturage bo mu bice byegereye umupaka, bagirwaho ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku ntwaro n’ingamba zibabuza kugenda uko babyifuza. FDNB (Ingabo z’Igihugu z’u Burundi) yongereye umubare w’abasirikare ku mupaka uhana […]
IShowSpeed yageze mu Rwanda
Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka IShowSpeed, yaraye ageze mu Rwanda aho yakomereje urugendo amaze iminsi agirira muri Afurika. Amakuru avuga ko uyu musore yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza, mbere yo guhita yerekeza mu karere ka Musanze. Byitezwe ko IShowSpeed wageze mu Rwanda […]
Dr. Claude yabitswe ari muzima
Dr. Claude yatangaje ko amaze iminsi yakira ubutumwa bwinshi bw’abantu bamubika, avuga ko abo bantu ari abo yise “Contre Succès”, bamwifuriza ikibi. Yabibwiye itangazamakuru ko amakuru yavugaga ko yapfuye atari yo, kandi ko ayo makuru yatangiye gukwirakwira cyane cyane avuye i Burundi. Yagize ati nubwo abantu benshi bamuhamagara bava mu Burayi, muri Amerika n’ahandi, ari […]
Igisubizo cya M23 ku barota ‘guhindura ubusa’ ibyo imaze kubaka
Umutwe wa AFC/M23 wakuriye inzira ku murima abarota guhindura ubusa ibikorwa umaze gukora mu bice wabohoye, usaba abatekereza ko bazabigeraho kuva mu nzozi barimo. Uyu mutwe watanze ubu butumwa ku wa Gatatu tariki ya 9 Mutarama, biciye muri Perezida wawo akanaba umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa. Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Abifuza […]