Mugemana wabaye umuganga wa Rayon Sports imyaka 30 yapfuye

Muganga Mugemana Charles wabaye umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026. Mugemana usanzwe ari n’umubyeyi w’umuhanzikazi Queen Cha, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu mugabo yabaye muganga wa Rayon Sports mu gihe kingana n’imyaka 30, ndetse mu mwaka ushize wa 2025 yabishimiwe n’abari abayobozi b’iriya kipe.

Prosper Nkomezi yambitse impeta – Amafoto

Umuhanzi Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yambitse impeta umukunzi we Retina Nkurunziza, mu rwego rwo gutangira urugendo rwo gushinga urugo. Iyi nkuru yayimenyesheje abamukurikira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Yabanje gusangiza ubutumwa agaragara yicaye wenyine yambaye imyenda y’umweru, agaragaza icyizere cy’abiringira Imana, avuga ko abazagera mu ijuru bazicara bakishimira imbuto zaho. […]

Ifoto y’umu-Rayon wiyahuye igiye kumanikwa mu biro by’iyi kipe

Perezida w’Abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Claude, yatangaje ko ifoto ya Nizeyimana Alexandre, umufana w’iyi kipe uherutse kwiyahura nyuma yo gutsindwa na APR FC, igiye kumanikwa mu biro bya Rayon Sports mu rwego rwo kumwibuka no guha agaciro urukundo rudasanzwe yari afitiye iyi kipe. Abafana ba Rayon Sports barimo Perezida wabo Muhawenimana Claude, bifatanyije n’abaturage […]

Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi Eric Kneedler 

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yakiriye mu biro bye Ambasaderi Eric Kneedler, mu rwego rwo kumusezeraho nyuma yo gusoza urugendo rwe nk’uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Umukuru w’Igihugu yasezeye kuri Ambasaderi Kneedler, nyuma ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe. Kneedler yari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda kuva mu Ukwakira […]

Uganda: Leta yategetse ko Internet ikurwaho mbere y’uko amatora aba

Ikigo gishinzwe itumanaho muri Uganda, cyategetse kompanyi zitanga internet mu gihugu kuyikuraho guhera ku mugoroba wo kuri ri uyu wa Kabiri, kugeza igihe zizabwirirwa kuyisubizaho. Leta yafashe iki cyemezo mu gihe ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama muri Uganda hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite. Mu ibaruwa yerekanwa n’ibinyamakuru muri Uganda kiriya kigo cya leta […]

Nyamata: Sheikh Bahame Hassan yarekuwe by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwarekuye by’agateganyo Sheikh Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco cya Gitagata, rugaragaza ko nta mpamvu zifatika zo gukeka ko yakoze ibyaha aregwa. Bahame yari yatawe muri yombi akekwaho gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko ku bw’inyungu ze bwite, ndetse no gusaba cyangwa gushora mu busambanyi abantu bamwe na bamwe bajya kugororerwa muri icyo […]

RDC: Leta yabujije imyigaragambyo ku nteko ishinga amategeko

Abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo babujije guterana cyangwa imyigaragambyo yose ku ngoro y’inteko (Palais du peuple), guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2026. Akurikije amabwiriza ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Aimé Boji Sangara, umunyamabanga mukuru w’inteko ishinga amategeko yamenyesheje abaturage ati: “guhera ubu, imyigaragambyo no guterana kose birabujijwe mu mbuga […]

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yasezeweho nyuma yo kuvanwa ku mirimo na Trump

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama yasezeye kuri Eric Kneedler wasoje inshingano ze nka Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Eric W. Kneedler yari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda kuva mu Ukwakira 2023. Mu kwezi gushize ni bwo we n’abandi badipolomate hafi 30 bari […]

Sosiyete yo muri Amerika yajyanye mu nkiko Leta ya Tshisekedi isaba indishyi ya $ miliyari 4

Sosiyete y’Abanyamerika ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari (fintech), yajyanye mu nkiko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyishinja kunanirwa gushyira mu bikorwa umushinga munini impande zombi zari zihuriyemo wo kwinjiza mu ikoranabuhanga imicungire y’imari ya Leta, no kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga. Sosiyete ya PayServices yajyanye mu nkiko Leta ya Kinshasa, mu gihe Perezida Félix Antoine […]

Abayobozi ba AFC / M23 bongeye gushimangira icyemezo cyabo cyo gukomeza urugamba

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 12 Mutarama 2026, ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, i Goma bwagiranye ibiganiro by’ikimenyetso gikomeye hagati y’abayobozi bakuru bo mu ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC / M23) n’abantu bavuga rikijyana bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Uyu muhango wo kungurana ibitekerezo, waranzwe n’ubusobanuro bukomeye mu bya politiki n’imibereho, wari umwe […]