Amerika igiye guhagarika gutanga viza ku barimo Abanyarwanda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye guhagarika by’agateganyo gutunganya visa ku baturage b’ibihugu 75 byo hirya no hino ku Isi, birimo n’u Rwanda. Iyi gahunda yatangajwe n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, mbere y’amezi abarirwa muri atanu ngo iki gihugu cyakire Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2026. Televiziyo ya FOX News […]

Muri 2027 murabizi niba nzaba ntarapfuye?_Perezida Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko atazi neza niba mu mwaka utaha wa 2027 azongera kwiyamamariza u Burundi, kuko ngo binashoboka ko yaba yarapfuye. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama, mu muhango wo kumurika igitabo cyitwa ‘Une Nation en Marche” wabereye muri hoteli Club du Lac Tanganyika mu mujyi […]

RDF yohereje muri Jamaica abahanga mu bwubatsi

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Mutarama 2026, Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyohereje itsinda rya ba injenyeri muri Jamaica, igihugu cyo mu Birwa bya Karayibe, kugira ngo bafashe iki gihugu kongera kwiyubaka binyuze mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’umuyaga ukabije (Melissa) umwaka ushize. Kohereza ingabo byakozwe hakurikijwe amasezerano hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Jamaica […]

Umuyobozi wa RSC yakiriye ukuriye ‘Prison Fellowship International’

Kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, CG Evariste Murenzi, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ‘Prison Fellowship International’, Andrew Corley ku Cyicaro Gikuru cya RCS, hamwe n’ubuyobozi bw’ishami ryawo mu Rwanda, ‘Rwanda Prison Fellowship, baganira ku musaruro umaze kugerwaho no kongera ubufatanye muri gahunda z’igorora. Ikiganiro abayobozi […]

Umusirikare wa SANDF yahishuye uko FARDC yabagambaniye bagakubitwa na M23

Umwe mu basirikare bo mu ngabo za Afurika y’Epfo (SANDF) bari baroherejwe kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahishuye akaga we na bagenzi be bahuye na ko karimo kugambanirwa n’ingabo za RDC bari baragiye gufasha ku rugamba, bigatuma inyeshyamba za M23 zibatsinda. Ni mu buhamya bw’inyandiko uwo musirikare yanyujije mu kinyamakuru Defence Web cy’iwabo. […]

Nyina wa Ndimbati yapfuye

Umukinnyi wa filime nyarwanda Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yapfushije nyina umubyara kuri uyu wa 14 Mutarama 2026. Aya makuru yemejwe na Ndimbati aho yavuze ko “ayo makuru niyo, umubyeyi wanjye yitahiye yari mu rugo iwanjye aho yari amaze iminsi.” Uyu mukunnyi wa filime ntiyigeze ashaka kugira byinshi atangaza ku mpamvu y’urupfu rw’umubyeyi we. […]

FDLR na M23 bibaho gusa kubera ubushake bw’u Rwanda – Muyaya

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 13 Mutarama, mu gihe cyo kungurana ibitekerezo n’urubyiruko ku ncuro ya mbere muri uyu mwaka i Kinshasa, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagarutse iku masezerano y’amahoro yashyizweho umukono na Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, kandi yemejwe na ba perezida b’ibihugu byombi ku itariki […]

Israel yahagaritse imikoranire n’imiryango mpuzamahanga 3 nyuma ya Amerika

Mu cyumweru gishize, Perezida Donald Trump yashyize umukono ku iteka ritegeka Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu miryango mpuzamahanga 66 kuko “idakora mu nyungu z’Abanyamerika”. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 13 Mutarama, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yatangaje ko yahagaritse umubano n’imiryango itatu mpuzamahanga, harimo n’imiryango ibiri ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye, nyuma y’uko Amerika […]

Masisi: Haravugwa ibitero bya wazalendo ku birindiro bya AFC/M23

Umutuzo usa nk’uwagarutse muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu, itariki ya 14 Mutarama 2026, i Kalembe, muri Gurupoma ya Bashali Mokoto (Teritwari ya Masisi) iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano yaraye ibaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo. Nk’uko amakuru […]

Nzagufata waba uri muzima cyangwa uri umupfu: Gen. Luboya abwira Thomas Lubanga

Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Ituri, Lt. Gen Johnny Luboya, yarahiriye ko byanga bikunze azata muri yombi Thomas Lubanga ukuriye inyeshyamba zo mu mutwe wa CRP. Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Luboya wari uri imbere y’abaturage bo muri Ituri yumvise ateguza Lubanga ko azamufata, yaba ari muzima cyangwa SE ari umupfu. Yabwiye Lubanga ati: […]