Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya 7

Komisiyo y’amatora muri Uganda, yatangaje ko Yoweri Kaguta Museveni wari usanzwe ari Perezida w’iki gihugu yongeye gutorerwa kukiyobora, nyuma yo gutsinda amatora yabaye ku wa Kane w’iki cyumweru. Museveni yatsinze amatora ku majwi 71.65%. Ni nyuma yo gutorwa n’ababarirwa muri 7,946,772. Uyu mukambwe w’imyaka 81 y’amavuko usanzwe ari Perezida wa Uganda kuva mu 1986, yahigitse […]
Ndayishimiye yasabye ko ingabo za MONUSCO zashyirwa ku mipaka y’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatanze icyifuzo cy’uko Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zashyirwa ku mipaka y’u Rwanda, kugira ngo rugire icyizere cy’uko rutazaterwa. Uyu mugabo yatanze iki cyifuzo ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama, mu ijambo yagejeje ku badipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye […]
Bobi Wine yanyomoje amakuru yavugaga ko yatawe muri yombi

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, yanyomoje amakuru yavugaga ko yaraye atawe muri yombi n’igisirikare cya Uganda gikoresheje kajugujugu. Amakuru y’ifatwa rya Bobi Wine yari yatangajwe n’ishyaka rye rya NUP, mu butumwa ryari ryanditse ku rubuga rwarwo rwa X. Ryari ryavuze ko “Kajugujugu ya gisirikare yaguye mu mbuga ya Perezida Bobi Wine, imufata […]
Myugariro w’Amavubi agiye kurongora umugore babyaranye gatatu

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Phanuel Kavita, yatanze amarenga akomeye y’uko ari hafi kurushinga na Kristin Saunders, umufasha we bafitanye abana batatu. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, Kavita yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza urukundo rudasanzwe afitiye Kristin Saunders, anahamya ko mu gihe cya vuba bazaba umwe. Yavuze […]
iShowSpeed yahuye n’uruvagusenya muri Egiputa

Kimenyabose mu gukora live kuri YouTube, iShowSpeed yahuye n’uruvagusenya muri Egiputa ubwo live ye yasibwaga kubera gukoresha ibihangano by’abandi. Nyuma y’uko live ye isibwe akimara kuyikora, uyu musore yatangaje ukuri ku byabaye kuri livestream ye yakoze i Cairo mu Misiri, yasibwe kuri YouTube. Ibi yabivugiye mu kiganiro cye cya Sahara stream yari arimo akorera muri […]
Impamvu agace ka Point-Zéro Twirwaneho yirukanyemo ingabo z’u Burundi ari ingenzi cyane

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho wiyemeje kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama wigaruriye agace ka Point-Zéro gaherereye muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Abarwanyi b’uyu mutwe bigaruriye kariya gace, nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa zirimo FARDC, Ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo […]
Senegal yagaragaje impungenge zikomeye mbere ya Final ya AFCON 2025

Ikipe y’igihugu ya Senegal yagaragaje impungenge zikomeye ku myiteguro ya Final y’Igikombe cya Afurika cya 2025 (AFCON 2025), aho yagarutse ku bibazo by’umutekano, amacumbi, imyitozo n’itangwa ry’amatike. Ibi byatangajwe mu itangazo rikakaye ryasohowe ku wa Gatandatu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Senegal (FSF), rivuga ko ryafashe icyemezo cyo kuvuga ku mugaragaro “mu rwego rwo gukorera mu […]
Malawi yahinduye izina ry’umuhanda yari imaze imyaka 19 yaritiriye Perezida Kagame

Perezida Peter Mutharika wa Malawi, yahinduye izina ry’umuhanda iki gihugu cyari kimaze imyaka 19 cyaritiriye Perezida Paul Kagame. Guverinoma ya Malawi mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama, yavuze ko umuhanda wa Paul Kagame Road nyuma yo guhindurirwa izina wahise witirirwa John Chilembwe usanzwe afatwa nk’intwari ya kiriya gihugu. Muri Nzeri 2007 […]
Uganda: Imvururu zakurikiye amatora zaguyemo abantu

Abantu babarirwa muri barindwi biciwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa gatanu muri Uganda, nyuma y’amatora yabaye muri iki gihugu. Ibyavuye mu matora byatangajwe na komisiyo y’amatora byerekanye ko Museveni afite hejuru ya 73% by’amajwi mu matora ya perezida yabaye ku wa kane, hashingiwe ku majwi […]
Bobi Wine yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu

Ishyaka National Unity Platform ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ryatangaje ko umunyapolitiki Robert Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu ya gisirikare, akajyanwa ahantu hatazwi. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu munyapolitiki yemejwe n’ishyaka rye, mu butumwa ryanyujije ku rubuga rwayo rwa X. NUP yagize iti: “Kajugujugu ya gisirikare yaguye mu mbuga ya Perezida Bobi […]