Vuba aha tuzarwana twisubize Goma na Bukavu: Tshisekedi
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yahaye abaturage isezerano ry’uko mu gihe cya vuba azatangiza ibitero byo kwisubiza ibice byose M23 igenzura, birimo n’imijyi ya Goma na Bukavu. Ni ubutumwa Tshisekedi yatanze abinyujije muri Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo wo ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, Jean-Jacques Pulusi. Kuri uyu wa […]
Umutwe udakira: Ibiwutera n’uko wawirinda
Kurwara umutwe ni ikintu rusange ku bantu, dore ko nko mu gihe cy’izuba ho usanga benshi bahorana imiti iwuvura cyangwa bagahorana amazi yo kubafasha kuwurwanya. N’ubwo bimeze gutyo, hari abagira uburwayi bw’umutwe budakira ku buryo usanga ariyo ndwara ibazahaza mu buzima bwabo. Kurwara umutwe ahanini bigaragaza ikitagenda neza mu mubiri, gusa kuwurwara bihoraho bigaragaza ikintu […]
Tshisekedi yagiye kubonana na Macron nyuma yo kuva i Davoos
Nyuma yo kuva i Davos mu Busuwisi, aho yari yitabiriye inama ya WEF (World Economic Forum), ku wa Gatatu, itariki ya 21 Mutarama, akagirira uruzinduko rugufi i Buruseli, Félix Tshisekedi yagombaga kuri yu wa Gatanu gusangira ifunguro rya saa sita na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, i Paris. Nk’uko amakuru agera kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, […]
Gen. Muhoozi yibasiye abagore batagira ‘nyash’
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yibasiye abagore batagira ikibuno, abagaragaza nk’abatera umwaku. Uyu musirikare mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko gukora ku bagore batagira ikibuno biteza ibyago byo kujya ikuzimu. Yagize ati: “Iyo ukoze ku mugore utagira ‘nyash’ (ikibuno) uhita ujya ikuzimu. Nta cyakurokora.” Muhoozi mu bundi butumwa […]
Uganda: Winnie Byanyima aratabariza umugabo we
Winnie Byanyima, umugore w’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Kizza Besigye, aravuga ko umugabo we amerewe nabi cyane kubera uburwayi, aho yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters, ko afite ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, ububabare bwo mu gifu, umwuma ndetse no kudashobora kugenda. Besigye w’imyaka 69 y’amavuko amaze umwaka urenga afunzwe nyuma yo gufatirwa mu gihugu cy’abaturanyi cya […]
Umudepite wa Amerika yasabye ko M23 yinjizwa mu nzego z’umutekano za RDC
Umudepite uhagarariye leta ya Texas mu nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko kwinjiza abarwanyi ba M23 mu nzego z’umutekano za leta ya RDC byaba igisubizo cy’intambara imaze imyaka mu burasirazuba bwa Congo. Depite Ronny Jackson, umuganga wahoze mu gisirikare cya Amerika, yavuze ibi ku wa Kane ubwo Komite y’Ububanyi n’Amahanga […]
U Rwanda rwemereye Amerika ko rufitanye ubufatanye mu by’umutekano na M23
Guverinoma y’u Rwanda yemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ifitanye ubufatanye mu by’umutekano n’umutwe wa AFC/M23, bijyanye no kuba impande zombi zihuriye ku nyungu yo kurinda Abatutsi bamaze igihe bibasirwa n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe y’intagondwa ishyigikiwe n’igisirikare cya RDC. U Rwanda rwemeje ko rufitanye imikoranire n’uriya mutwe, biciye muri Ambasaderi warwo muri Leta […]
Brig. Gen. Gashugi wa SOF yagaragaye yerekwa ubwato bw’intambara i Doha
Intumwa za Minisiteri y’ingabo y’u Rwanda ziyobowe na Brig. General Stanislas Gashugi, Umuyobozi w’Ingabo Zidasanzwe za RDF (SOF), zitabiriye imurikagurisha n’inama ku bijyanye n’ubwirinzi bwo mu mazi (Doha International Maritime Defence Exhibition and Conference) muri Qatar. Imurikagurisha rya DIMDEX Qatar 2026 ryateguwe ku nkunga ya Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, Emir wa Qatar kandi ryakirwa […]
Umugaba Mukuru wa EASF yasuye minisiteri y’ingabo
Kuri uyu wa Kane, itariki 22 Mutarama 2026, intumwa z’Umuryango w’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF), ziyobowe na Brig Gen Getachew Ali, Umugaba Mukuru w’Ingabo za EASF, zasuye icyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo giherereye Kimihurura. Izo ntumwa zakiriwe na Brig Gen Godfrey Gasana, Umugaba wungirije w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere, […]
Amerika yavuye ku mugaragaro mu Ishami rya Loni ryita ku Buzima
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye ku mugaragaro mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), nyuma y’umwaka umwe Perezida Donald Trump atangaje ko ahagaritse ibyo Amerika imaze imyaka 78 yariyemeje gukorera uru rwego. Umwaka ushize, Trump yari yabimenyesheje iki kigo cyita ku buzima cy’Umuryango w’Abibumbye ubwo yashyiraga umukono ku iteka ku munsi wa mbere […]