Mexico: Abantu bitwaje intwaro bateye ku kibuga cy’umupira bica 11

Itsinda ry’abagabo bitwaje intwaro ryarashe ku kibuga cy’umupira w’amaguru muri Leta ya Guanajuato yo muri Mexico rwagati, bahitana byibuze abantu 11 abandi 12 barakomereka. Umuyobozi w’Akarere ka Salamanca, Cesar Prieto, avuga ko mu baguye muri icyo gitero, harimo umugore n’umwana nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga. Yongeyeho ati: “Ibi byago biriyongera ku rugomo duhura […]

Ndayishimiye n’umugore we bacyeje Ndikuriyo watorewe kongera kuyobora CNDD-FDD 

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’umugore we, Angeline Ndayubaha, bashimiye Révérien Ndikuriyo watorewe gukomeza kuba Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi. Ndikuriyo na Cyriaque Nshimirimana usanzwe amwungirije, batorewe mu Nteko Rusange ya CNDD-FDD yabereye i Gitega ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama. Uyu mugabo wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa ririya shyaka kuva muri […]

Amerika niduhana natwe tuzayihana: Gen. Muhoozi 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe zaba zigifatiye ibihano cyangwa zigahana we. Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter yavuze ko “abashotoranyi b’Abanyamerika nibaramuka bamfatiye ibihano cyangwa […]

Yuriye inzu y’amagorofa 101 nta migozi cyangwa umutaka

Umukinnyi w’umunyamerika uzwi mu kuzamuka ahahanamye, Alex Honnold w’imyaka 40, yakoze amateka nyuma yo kuzamuka inyubako ndende kurusha izindi muri Taiwan, Taipei 101, adakoresheje umukandara w’umutekano (harness) cyangwa insinga zo kumufata, aba abaye umuntu wa mbere ubikoze. Abantu amagana n’amagana bateraniye hafi y’iyo nyubako ubwo Honnold yatangiraga urugendo rutoroshye rwo guterera Taipei 101, ifite uburebure […]

Yarongoye abagore 2 icyarimwe – Amafoto

Umugabo witwa Mampomo Jeannot Sylvain yakoze amateka adasanzwe, ashakana ku mugaragaro n’abagore be babiri mu muhango wabereye ku biro bya Douala I Council, igikorwa Umuyobozi w’Umujyi (Mayor) yavuze ko ari gake cyane abona ibintu nk’ibyo mu kazi ke. Uyu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru, witabirwa n’imiryango yombi, aho Mampomo Jeannot Sylvain yasezeranye n’abagore be Tchoumo […]