Abatunze imodoka na Moto bitarakorerwa mutation bagiye kubyamburwa
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko abantu batarubahiriza igihe cyo gukora ihererekanya ry’ibinyabiziga (mutation) bahawe igihe ntarengwa kigera ku wa 28 Gashyantare 2026, mu rwego rwo kubafasha gukemura ibibazo byabo bitarabonerwa umuti. Iyi gahunda ireba by’umwihariko abarengeje igihe cyemewe cy’iminsi umunani nyuma y’uko ikinyabiziga kigurishijwe cyangwa kivanwe ku muntu umwe kijya ku wundi. RRA […]
M23 yahishuye ibyo yaganiriye na Tshisekedi ikimara gufata Bunagana
Umutwe wa M23 wahishuye ko ubwo wafataga umujyi wa Bunagana iwirukanyemo ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wahamagaye kuri telefoni Perezida Felix Tshisekedi umusaba ko bajya mu biganiro mu rwego rwo kwirinda imeneka ry’amaraso, undi akabitera utwatsi. Muri Kamena 2022 ni bwo M23 yafashe uriya mujyi uherereye ku mupaka wa Congo na […]
The Ben yagiriye Bruce Melodie impuhwe ntiyamuca Miliyoni 600
Mu kwezi k’Ugushyingo, The Ben na Bruce Melodie basinye amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu muziki, harimo no gutegura igitaramo cya The NU-Year Groove ndetse n’ibindi bitaramo byari biteganyijwe gukorwa nyuma. Aya masezerano yari akubiyemo ingingo igena ko uruhande rwayica rwacibwa ihazabu ya Miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda. Amasezerano yasinywe ku mugaragaro, ahari The Ben, Bruce Melodie […]
Perezida Kagame yakiriye Prof. Dong-Sup Yoon uyobora Kaminuza ya Yonsei
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Mutarama, Perezida Kagame yakiriye, muri Village Urugwiro, Prof. Dong-Sup Yoon, Perezida wa Kaminuza ya Yonsei, na Dr. Won-Yong Lee, Visi Perezida Nshingwabikorwa ushinzwe Ubushakashatsi, hamwe n’intumwa bayoboye. Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Kaminuza ya Yonsei n’u Rwanda binyuze mu kungurana ibitekerezo, ubushakashatsi, no […]
RDC mu bihugu bya Afurika bifite igisirikare karahabutaka muri 2026
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyashyizwe mu 10 bya mbere bikomeye muri Afurika muri uyu mwaka wa 2026; nk’uko urutonde rwa Global Firepower 2026 rubyerekana. Muri Afurika, urutonde rwa 2026 rwa GFP rugaragaza ibihugu 38 bifite igisirikare gikomeye hashingiwe ku bushobozi bwa gisirikare bukubiyemo umubare w’ingabo, ibikoresho bya gisirikare, ingengo y’imari, ubushobozi […]
U Rwanda na Jamaica byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’imari n’imigabane
Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE) ryashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) n’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Jamaica (JSE), ashyiraho ubufatanye bufatika mu guteza imbere isoko, kubaka ubushobozi, no guhanga udushya, hibandwa ku hari amahirwe yo gushora imari. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abarimo Andrew Michael Holness, Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Hon. Fayval Williams, Depite akaba na […]
Gusobanukirwa ikibazo cyugarije Iran: hagati y’idini, ubutegetsi n’amahanga
Kugira ngo dusobanukirwe neza ibibera muri Iran uyu munsi, ni ngombwa kwirinda kubireba mu ndorerwamo imwe. Si ikibazo cy’ubukungu gusa, si n’ikibazo cy’idini gusa, kandi si n’ikibazo cy’ibihano mpuzamahanga byonyine. Ahubwo, ni ikibazo cy’urusobw (crise structurelle) gishingiye ku mateka maremare ya politiki, ku miterere y’ubutegetsi bwa none (théocratie), ndetse no ku muco w’igihugu ufite imizi […]
U Rwanda rwajyanye mu nkiko u Bwongereza
Leta y’u Rwanda yamaze kujyana iy’u Bwongereza mu nkiko isaba kwishyurwa amafaranga yerekeye amasezerano yo kwakira abasaba ubuhungiro ibihugu byombi byari byarasinyanye, mbere yo guseswa n’ishyaka Labour’s Party riri ku butegetsi. Daily Mail ivuga ko amafaranga u Bwongereza bushobora kwishyura u Rwanda ashobora kurenga miliyoni 50 z’ama-pounds (Frw miliyari 99.5). Ikibazo kiri hagati y’u Rwanda […]
Amafoto: Abanyarwanda batuye Denmark bahuriye mu birori byo kwizihiza umwaka mushya
Abanyarwanda batuye muri Denmark baturutse imihanda yose, kuwa 24 Mutarama bahuriye mu mujyi witwa Viborg, mu birori bisoza umwaka, barasangira ndetse baranidagadura. Ni igikorwa bishimira cyane, kuko akenshi baba banakumburanye, dore ko badahura kenshi, keretse iyo habaye ibikorwa bibahuza; nk’umunsi w’abari n’abategarugori, kwibuka, umunsi wo kwibohora, Umuganura n’ibindi. Umwe muri aba Banyarwanda wavuganye na BWIZA […]
Burundi: Abasirikare bagize ngo bongejwe hashize akanya bayoberwa aho amafaranga agiye
Bamwe mu basirikare b’u Burundi barasaba umucyo nyuma y’ibintu byabaye, kuri uyu wa Mbere, kuri konti zabo ubwo bajyaga gufata imishahara, aho ngo habaye ibintu bitangaje bakabona bongejwe umushahara hashira akanya gato bakayoberwa aho amaffaranga agiye nk’uko umwe muri bo yabitangaje. Umwe mu basirikare wagejeje iki kibazo ku ishyirahamwe FOCODE riharanira uburenganzira bwa muntu, yavuze […]